• 08/12/2019 3:37 55

MINISANTE isaba abafite hoteli gushyiraho ibyapa bibuza kunywera itabi mu ruhame

Itangazo riri kuri Twitter ryasohowe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) riributsa abafite utubari na hoteli ko bagomba gushyiraho ibyapa biriho ubutumwa bwibutsa abantu ko bibujijwe kunywere itabi mu ruhame.

Minisiteri y'ubuzima yibutsa abanywera itabi mu ruhame ko bihanwa n'amategeko
Minisiteri y’ubuzima yibutsa abanywera itabi mu ruhame ko bihanwa n’amategeko

MINISANTE ivuga ko abantu bagomba kwibuka ko kunywera itabi mu ruhame ari icyaha gihanwa n’itegeko No 14 ryo kuwa 08, Mata, 2013.

Nyuma y’igenzura ryimbitse Minisiteri y’Ubuzima ngo yasanze hari za hoteli nyinshi n’utubari ndetse na resitora batubahiriza ririya tegeko.

Ubundi ririya tegeko ribuza abantu kunywera itabi mu nganda, mu rukiko n’aharukikije, mu byumba rusange bikorerwamo imyidagaduro, mu mavuriro, muri za resitora, mu ma hoteli no mu bigo byakira abana.

Abakora ubucuruzi butuma ababagana banywa itabi basabwa gushyira ku nkuta aho abantu bareba mu buryo bworoshye utwapa twa santimetero 50 kuri 50 twanditse ko ‘kizira’ kunywera itabi mu ruhame.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera yabwiye Umuseke ko Police izakorana na MINISANTE n’abandi kugira ngo ririya tegeko ryubahirizwe.

Ati  “Police yeteguye gufatanya n’izindi nzego gukira ngo iri tegeko ryubahirizwe haba mu bukangurambaga, kugira inama ba nyiri utubari ndetse no kugenzura ko ibyemejwe kandi bijyanye n’itegeko byubahirizwa.”

Abanywera itabi mu ruhame bagirira nabi abatarinywa mu buryo bwinshi. Iyo umwotsi w’itabi umuntu arinywa abishaka uhuye n’undi muntu utanywa itabi, bituma uyu aryinjiza mu bihaha bye atabishaka.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko umuntu ukunda guhumeka umwotsi w’itabi inshuro nyinshi nawe ahura n’ingaruka zaryo kandi atarinywa.

Muri zo harimo kuba yarwara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero nka za kanseri z’ibihaha kandi zirica.

Ibyerekeye ingaruka mbi z’itabi ku batarinywa byatangiye kuvugwaho guhera mu myaka ya za 1970.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Oya mureke kubangamira business zabantu.abatarinywa bajye bajya muri bar zitarinywa natwe abarinywa mutureke twisanzure.cg murihagarike nkuko mwaciye caguwa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *