MININFRA yatangiye gukumira amazi ya Nyabarongo yahagarikaga urujya n’uruza 

Minisiteri y’Ibikorwaremezo ivuga ko hatangiye  imirimo hafi y’Ikiraro cya Nyabarongo igamije gukumira amazi ku buryo atazongera guhagarika urujya n’uruza rw’abantu bakoresha uyu muhanda. Ni imirimo iri kubera ku gice cy’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

MININFRA yahize ko nta mazi azongera guhagarika urujya n’uruza kuri Nyabarongo

Umugezi wa Nyabarongo umaze guhagarika ingendo inshuro zitandukanye  kuko mu mwaka wa 2000   wigeze kuzura imara umunsi wose nta rujya n’uruza rw’abantu rubayeho. Iki kibazo kandi cyongeye kugaragara mu mwaka wa 2016 nde no muri 2017 bituma abagenzi, abacuruzi  n’abakozi muri rusange bahagarika imirimo yabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Uwihanganye Jean de Dieu, yabwiye Umuseke ko hari imiyoboro amazi yanyuragamo bigatuma  ikiraro cya Nyabarongo n’umuhanda abagenzi bakoresha byuzura ku buryo bigahagarika indi mirimo abaturage  baba bashishikajwe gukora.

Yavuze ko ubuhanga bigiye gukoranwa buzatuma  iki kibazo kitongera kubaho, ahubwo bikorohereza abagenzi bose bajya  cyangwa bava hirya no hino mu Gihugu.

Yagize ati ”Mu gihe dutegereje ko imirimo yo kubaka  umuhanda Kigali- Muhanga-Akanyaru itangira turabanza dutunganye  aho amazi yanyuraga akarenga umuhanda kandi bizatwara igihe kirekire iki kibazo kitongeye.”

Yanavuze ko iri gukorwa atari ari iyo kuzamura umuhanda n’ikiraro cya Nyabarongo, kuko ikigamijwe ari gutunganya ahantu hose amazi yanyuraga akarengera ikiraro n’Umuhanda gusa.

Uwihanganye avuga ko iyi mirimo yo izamara amezi 6, ikabona kurangira.Gusa akavuga  ko kwagura umuhanda Kigali-Muhanga-Akanyaru n’ikiraro cya Nyabarongo habura imyaka 7 ngo bitangire.

Imirimo iri gukorwa yatumye obinyabiziga bishakirwa indi nzira ku ruhande
Amazi yuzuraga ibinyabiziga n’abanyamaguru ntibabashe gutambuka
Umugezi wa Nyabarongo wajyaga wuzura bigatuma umuhanda ufungwa

MUHIZI Elisée
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *