• 11/12/2019 9:51 33

MINEDUC ntifite miliyari 4,7 yo kugaburira abana no gufasha ibigo

Ubwo Ministiri w’Uburezi yaganiraga na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’umutungo by’Igihugu mu Mutwe w’Abadepite ku mbanzirizamushinga y’itegeko ry’ingengo y’imari ya 2019-2020, yavuze ko ifite icyuho gikomeye kirebana n’amafaranga yo kugaburira abana ku ishuri (School Feeding) ndetse n’afasha ibigo kubaho (Capitatio Grant).

Minisitiri Mutimura ari gusobanurira abadepite

Ni icyuho cya Miliyali 3,4 amafaranga yo gufasha ibigo  n’icyuho cy’amafaranga angana na miliyari 1,3 Frw yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri abura mu ngengo y’imari.

Ministiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura yavuze ko hari ibintu bakeneye ko baganira n’Abadepite ngo n’ibintu bikomeye kandi batekereze ko ari ingenzi.

Yagize ati “Aho tugifite icyuho ku mafaranga agenerwa amashuri kungira ngo ashobore kubaho, kwiyubaka no gukora ibikorwa bitandukanye aho dufite icyuhu cya miliyali 3,3 ndetse na gahunda yo kugaburira abana ku mashuri dufite icyuho cya miliyali 1,3, mu Mwarimu Sacco naho hari icyuho cya miliyari 4 dukeneye ko zaboneka.”

Yakomeje avuga ko ibikoresho bikenerwa mu mashuri y’ubumenyi ngiro na za IPRC bafitemo icyuho kingana na miliyari 3,9 avuga kandi ko mu ngengo y’imari igamije kubaka za TVET zitandukanye no gushyiramo ibikoresho ndetse n’igikorwa cya gahunda yitwa NEP kora wigire bafitemo icyuho cya miliyoni 800 Frw.

Minisitiri w’Uburezi yagize ati “Turacyafite icyuho gikomeye cyane kijyanye n’ibikenerwa, aha turabasaba ubuvugizi kugira ngo uko imibare igenda izamuka tubone n’ibikenerwa bijyanye na gahunda y’imyigishirize kugira ngo abana biga mu mashuri y’ubumenyi ngiro babone amasomo ajyanye n’igihe kuko bariga neza ariko ntibiga ku buryo twifuza.”

MINEDUC itangaza kandi ko ifite icyuho mu bikorwa by’inguzanyo ihabwa abanyeshuri kingana na miliyari 5,3 Frw na miliyari 1,6 Frw afasha Abarimu kubashyira mu myanya ndetse na miliyari 1,3 akenewe mu bikorwa byo kwishyura abasimbura abarimu bajya mu kiruhuko k’izabukuru.

Depite MUSSOLINI  Eugene avuga ko amafaranga agenerwa umunyeshuri kugira ngo abashe gufata ifunguro ku ishuri yava kuri 56 Frw akaba nibura 100Frw.

Yagize ati “Ikibabaje ni uko dusanze n’ayo make tukiri mu mwenda wa miliyari isaga.”

Avuga ko kugaburira abana ku mashuri bifasha ababyeyi bikanarinda abana kuva mu mashuri.

Abadepite bavuga ko mu ngendo bakoze, Uturere twabagaragarije ikibazo gikomeye ko basigaye baregwa na ba rwiyemezamirimo batsindiye amasoko yo kugeza ibikoresho bitandukanye ku mashuri.

Hon Rutayisire Gorgette yagize ati “Kuko batabona mafaranga agenerwa ibigo (capitation guarantee) n’agenewe ifunguro (school feeding), ndagira ngo rwose murebe uko iki kibazo cyagenda gikemuka bakavana ibi bibazo mu mashuri.”

Abadepite bakomeje kugaruka ku bibazo biri muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, bavuze ko bishingiye ku igenamigambi ridakorwa neza.

Jonathan Nzayikorera wari uhagarariye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yavuze ko icyateye ibirarane ari ukutagena umubare w’abana bazatangirana n’umwaka bigatuma Leta itamenya amafaranga itanga.

Yagize ati “Ikintu gikomeye twakoze ni ugukumira ikintu cyabiteraga ugasanga amashuri atangiye ikigo kidafite umubare ushingiro ariko hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya budufasha, ariko ibirarane byamaze kujyaho, turi gukorana na Mineduc ibizaba bifite impapuro bizishyurwa.”

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Nyamara Rwandair ihabwa miliyoni 50 z’amadolari buri mwaka (miliyari 45 FRW) yo kuziba icyuho cy’igihombo!!

  • Ziriya ngendo zitwara buri mwaka akubye inshuro enye ariya MINEDUC ikeneye zigabanyijwe byatwara iki?

  • Si urw’umwe. Na MINAGRI ihora itaka ko idahabwa ingengo y’imari ihagije kugira ngo irangize ikibazo cyo gutubura imbuto no kuzitangira igihe, ntibone ayo mafranga, ariko uko abaturage bibukije icyo kibazo, hakibazwa ukuntu gihora kigaruka. Tekereza kuba batabona na 15% ya budget y’iguhugu, kandi abanyarwanda hafi 80% batunzwe n’umurimo w’ubuhinzi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *