• 22/01/2020 1:07 55

Mineduc ihangayikishijwe no kongeza amafaranga y’ishuri mu bigo bya Leta

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, Minisiteri y’Uburezi yavuze ko hari ibigo byongeza amafaranga y’ishuri akabera umuzigo ababyeyi baharerera, by’umwihariko isama amashuri ya Leta kutongeza amafaranga y’ishuri muri iki gihembwe keretse igihe abagenzuzi bayo bazaba babimereye kandi bakabikorera inyandiko mvugo.

Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura na Dr Isaac Munyakazi Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye

Minisiteri y’Uburezi ngo ifite ikibazo gikomeye cy’amashuri menshi ari kuzamura amafaranga ku buryo abana benshi batazashobora kujyayo uko babyifuza kandi  ngo ibikenerwa by’ibanze Leta iba yabitanze mu mashuri.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac avuga ko ministeri yasanze ikibazo cyo kongeza amafaranga y’ishuri ku buryo bukabije kidakwiye kureberwa.

Yagize ati “Ikibazo k’izamurwa ry’amafaranga y’ishuri gitangiye kuba umuzigo ku babyeyi, bikanakoma mu nkokora gahunda ya Leta yo kugeza uburezi kuri bose.

Iyo turebye amashuri Leta yashyizeho igamije kuyegereza ababyeyi cyane aho abana biga bataha mu burezi bw’imyaka icyenda cyangwa 12, wayageramo ugasanga batangiye kuyafata nk’amashuri yigenga mu byo basaba abana, bigiye kuviramo ba bana twayegereje kutayajyamo.”

Yakomeje avuga ko Minisiteri y’Uburezi yasanze batareberera, ngo niyo mpamvu basohoye amabwiriza bohereje mu turere twose ngo babafashe gukurikirana aho ibyo birigukorwa bihagarikwe.

Yagize ati “Leta iba yashyize mu mashuri ibyangombwa byose kugira ngo umwana yige, twubatse amashuri, kumva ngo umwana avukijwe kwiga kandi  ibyangobwa byose bimwemerera kwiga twarabishyizemo kubera cya kindi bashyizeho banitirira ko twaka amafaranga y’ishuri.”

Minisiteri y’Uburezi ngo yasabye abagenzuzi gukorana n’imirenge bakareba amafaranga yongezwa mu mashuri uko ameze, ayo babona ko ari kubera ababyeyi umuzigo cyangwa umugogoro wo kubuza abana kwiga ngo bazakora raporo basaba ko bikosorwa.

Dr. Munyakazi avuga ko bagiye gukurikirana amafaranga yakwa abanyeshuri icyo akoreshwa.

Avuga ko ababyeyi bagomba kugira uruhare mu mafaranga yongezwa bakareba niba hari icyo azongera mu myigire y’abanyeshuri.

Ati “Uyu munsi ishuri ryashyiraho amafaranga y’agahimbazamusyi ka Mwarimu witwaye neza, iyo nigahunda iha imbaraga Mwarimu, ariko iyo ari agahimbazamusyi gashyizwe muri rusange kagahabwa na wa mwarimu w’umusinzi,  na wa wundi ukora rimwe mu cyumweru baba bataye agaciro k’icyo bita agahimbazamusyi.”

Minisiteri y’Uburezi irasaba ko nta shuri na rimwe rigomba kongeza amafaranga y’ishuri muri iki gihembwe, keretse iryakorewe ubugenzuzi bugaragaza uburyo amafaranga yakoreshejwe na byo bikagaragazwa mu nyandikomvugo.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW 

7 Ibitekerezo

  • Mwiriwe umuseke amakuru yanyu ndayashima cyane.
    Nkubu njyewe nibarize ko kera abantu bose bifuzaga ko umwana yiga muri l’état none ikaba ihenze kurusha prive?

    urugero mfite umwana nishyuriraga none bamujyanye Kabutare narebye amafranga yishuri nsanga akubye ayo nishyuraga muri privé narebe iyo basaba nkoze total nsanga ni 250 milles ngaho namwe mubwire umwana wumukene ayo mafranga yatakurahe.ikindi bagaha umwana ibyo atifuza kwiga ukwishyura ayo mafranga yose ugasanga ararangije abaye mayobobo kubera iki kuko ibyo yize ntakazi ntanicyo yakwimarira.kombona ibigo byamashuli byareta byishyuza gurya kdi ari secondaire ubwo kaminuza sagahomamunywa Genda rwanda urinziza

    ariko bayobozi mwamenye ko dukennte koko mukareka kudushyira muri systèmes zibihugu byateye imbere.erega nabo babigezeho gahoro gahoro ntabwo babyihutishije.murakoze

  • Jye nize amashuri Leta igenera buri munyeshuri wa secondaire ibihwanye n’amadolari abiri ku munsi. None Leta isigaye igenera buri munyeshuri amafranga atageze ku madolari abiri ku kwezi. Kuki yivugisha ko idashaka kongera minerval ababyeyi batanga, kandi nayo igahora igabanya amafranga igenera ibigo, n’ayo yemeye (capitation grant) hakaba ubwo umwaka urangira itayatanze, iragira ngo bigende gute? Nimwerure mubwire ababyeyi ko bagomba kwirwariza bakarera abana babo Leta itabibafashijemo, ariko munatubwire icyo imisoro mwongera umunsi ku wundi ikoreshwa. Uzi ko kaminuza y’u Rwanda isigaye ica amafranga akubye inshuro enye cyangwa zirenga ayo kaminuza zigenga zica? Ibi bintu mwumva ari ibiki ko ariba agahomamunwa?

  • Ibyo abayobozi ba MINEDUC bavuga nibyo. Kongera amafaranga y’ishuri hagati mu mwaka si byiza. Ariko na none kubera guhangana n’ikibazo cy’ifaranga ryacu rigenda ritakaza agaciro imbere y’amadovize ($,£,€, etc.), abayobozi b’ibigo ntibazabura kongera amafaranga y’ishuri bitwaje ko ibiciro ku masoko byazamutse.

  • Ikibazo cy’amashuri ya Leta asigaye ahenda kurusha aya Prive ni ikibazo gikwiye guhagurutsa inzego zose kuko ntibisanzwe

  • Igitekerezo cyaweaaah mineduc irabe itabivugiye mubiro gusa

  • MINEDUC rwose ntacyo mumaze! kuba ntategeko rihari rishyiraho Politique igenga schools fees ntibyumvikana! rwose mutabare uburezi bw’urwanda! ibi biri mubyica ireme ryuburezi! mukwishye kureba ibikenewe! ikindi Umwana niwe wubaka ishuli! ko usanga murayo mafaranga bamuca nayo hamwe nahasmwe bayashyiramo! Ubundi uruhare Rwa Leta Nuruhe? akakajagari gacike!

  • Muri 12YBE ni ubuntu ariko!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *