Min. Shyaka yahembye ‘Imboni z’Umupaka’, kuri Nyaruguru ya mbere mu Mihigo ati “Mukomereze aho” | UMUSEKE
  • 18/01/2021 1:18 23

Min. Shyaka yahembye ‘Imboni z’Umupaka’, kuri Nyaruguru ya mbere mu Mihigo ati “Mukomereze aho”

Kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2020, Minisitiri Shyaka Anastase yagendereye akarere ka Nyaruguru gaherutse kwegukana umwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2019/2020, aho yari yitabiriye umuhango wo guhemba Imboni z’umupaka zahize abandi mu Turere twa Nyamagabe, Nyanza na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Prof. Shyaka Anastase yasabye ko abaturiye imipaka bakumira ibyaha bijyana no kwambuka imipaka mu buryo bunyuranije n’amategeko

Imboni z’umupaka ni amatsinda y’abakorerabushake afatanya n’abayobozi n’inzego z’umutekano mu gucunga umutekano ku mupaka. Intara y’Amajyepfo by’umwihariko ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi hanashyizweho amarushanwa ahuza Imirenge ikora ku mupaka.

Abari batsindiye ibihembo mu mwaka w’ingengo y’imari ishize ya 2019/2020 ntibari babihawe kubera icyorezo cya Koronavirusi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mme Alice Kayitesi yavuze ko aya marushanwa yagendeye ku ndangagaciro zo “kwicungira umutekano, kurwanya magendu, kurwanya kwambuka umupaka binyuranije n’amategeko, kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, no kwimakaza umuco w’ubusabane no guhigana mu baturage.”

Akarere ka Nyaruguru kegukanye ibihembo bitatu (3) muri bine byatanzwe, umwanya wa mbere mu cyiciro cy’Imbyino n’Indirimbo wegukanywe n’Itorero Imbere Heza ryo mu Murenge wa Cyahinda; uwa mbere mu cyiciro cy’Umukino Mbarankuru wegukanywe n’itsinda ry’Abakundamahoro ba Cyahinda; n’umwanya wa mbere mu cyiciro cy’imivugo wegukanywe na Mukatisini Cansilde wo mu Murenge wa Ngoma.

Akarere ka Gisagara kegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy’umupira w’amaguru, Umurenge wa Mugombwa watsinze uwa Kibirizi wo mu Karere ka Nyanza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase wari umushyitsi mukuru yashimiye Nyaruguru n’abaturage bako muri rusange kuba barabaye aba mbere mu mihigo, ndetse kakaba kanegukanye ibihembo byinshi mu masrushanwa y’Imboni z’Umupaka, abashishikariza kutazasubira inyuma.

Ati “Imihigo ni ni ishingiro ry’iterambere ry’igihugu cyacu, ni ishingiro ry’imiyoborere y’igihugu cyacu, ni umutima wo kwihuta no kugira imibereho myiza y’abaturage. Uko abantu bahigana, uko turushanwa gukora neza nibyo bituma igihugu gikomeza gutera imbere.

Iyo duhiganwa n’abaturanyi mu isuku ni ko isuku igenda iba umuco, uko turushanwa n’abandi kugira imirire myiza ni ko ubuzima bwacu bumera neza, uko turushanwa mu kuzuza amashuri ni ko abana bacu babona amashuri meza, kandi ugusize ukareba impamvu yagusize wamara kukimenya ugashaka uburyo busumbyeho kugira ngo ushobore kumuhiga.”

Minisitiri Shyaka yasabye ko by’umwihariko hashyirwa imbaraga mu gukomera ku ihame ryo kwicungira umutekano, kwirinda kwambuka umupaka binyuranije n’amategeko n’ibyaha bibishamikiyeho birimo magendu, kongera igipimo cy’isuku, kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo n’irikorerwa abana b’abakobwa kugira uruhare mu bibakorerwa no mu igenamigambi, ndetse no kwitabira izindi gahunda zitandukanye zigamije kunoza imibereho myiza n’iterambere.

Yihanangirije by’umwihariko abayobozi bijandika cyangwa bagakingira ikibaba abakora magendu n’abakora ubucukuzi bw’akajagari butemewe n’amategeko.

Uruzinduko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu arimo yarukomereje mu Karere ka Rusizi.

AMAFOTO@MINALOC

UMUSEKE.RW

 

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mu Mihigo…. Kuki ririya jambo mwarishyize mu bwinshi? Mwagira ngo ribe izina bwite? Ese abo bari kumwe afatirwa hariya Nyaruguru barengeye hehe?

    • Ubwo se ahubwo ntiwabazaga impamvu iriya M yagizwe majuscule? Niko mbyumvise.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *