• 11/12/2019 9:52 13

Min. Mutimura yafunze ishuri rya APEFE Mweya. Uriyobora ati ‘Iki kemezo kirababaje”

Ndakaza Laurent wanze kuva ku buyobozi bwa APEFE Mweya muri 2018 yemeza ko yarihinduyeho byinshi,
Iri shuri ryari rifite ishami ry’Asumbuye rufungwa n’Akarere, uyu munsi Minisitiri yafunze n’Iribanza ryari risigaye,
*Ikemezo ngo kiratunguranye ku wari umuyobozi w’iri shuri.

Rubavu: Mu igenzura ry’amashuri Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura arimo mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa gatanu yafunze burundu ishuri rya APEFE Mweya rimaze igihe rivugwamo amakimbirane ku mpande ebyiri, urwatowe kuriyobora muri 2018 n’urw’uwari asanze ahayobora wanze kuva muri uwo mwanya.

APEFE Mweya ryafunzwe ryari rimaze igihe rivugwamo amakimbirane ariko awariyoboraga yavuze ko yaritanzeho byinshi ngo ryivugurure

Inama yahuje Minisitiri Mutimura n’Ubuyobozi bw’Akarere nyuma y’uko yari amaze gusura ishuri ribanza rya Kavumu mu murenge wa Gisenyi, yasabye ko ishuri rya APEFE rihagarikwa burundu.

Ndakaza Laurent wari umuyobozi w’iri shuri avuga ko ikemezo cya Minisitiri ari ikintu bigoye gusobanura ariko ngo ntigishimishije.

Ati “Ntabwo wakumva ikemezo utari wateguye kidafite impamvu ngo uvuge ko kinejeje. Ni ikemezo kibabaje. Nta mpamvu igaragara uretse ikibazo numvise cy’umwarimu umaze umwaka utari mu kazi, Minisitiri aza avuga amagambo ko yarenganye kandi hari inzego zibikurikirana.

Dutunguwe n’ikemezo afashe kuko ishuri ntiyari azi amakuru yaryo.  Muri 2014 ishuri ryari mu myanya ya nyuma, ndetse ryari rigiye gutezwa cyamunara, barantora ndariyobora ubu ryari muri atatu ya mbere mu karere ka Rubavu.”

Uyu mugabo uvuga ko yashoye amafaranga muri iri shuri, akemeza ko aho ryari rigeze ryiyubaka ritari rikwiye guhembwa gufungwa kuko ngo ireme ry’uburezi ryifuzwa bari barigezeho.

Asaba ko habaho kuganira kuri iki kemezo cya Minisitiri w’Uburezi, ishuri rikaba ryakomorerwa rigakomeza gukora.

Ati “Twe tubereyeho kujya inama n’ubuyobozi no kubwumvira ntabwo tubereyeho guhangana. Jyewe ariko icyo nabashije gukora, natanze ni ireme ry’uburezi kandi umusanzu wanjye wose narawutanze.”

Ku kibazo cy’aho abanyeshuri 124 bigaga muri iri shuri baza kwerekera, ngo igisubizo gifitwe na Minisitiri w’Uburezi warifunze  ngo ni na we ukwiye kuzagena aho abakozi b’iri shuri berekera.

Ikibazo cy’umwarimu wirukanwe ngo cyari mu biro by’ushinzwe kugenzura abakozi mu karere ka Rubavu, kandi ngo yari buzarenganurwe.

Ku kibazo cy’uko hari abarimu bahakora baherukaga guhembwa mu kwezi kwa Nzeri 2018, Ndakaza yavuze ko bisa n’ibisanzwe mu mashuri y’abikorera kubera ubushobozi buke, ariko ngo nta gikuba cyari cyacitse bari kuzabikemura.

Uwampayizina Marie Grace umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije wari muri iyi nama, yavuze ko iki kigo cy’amashuri cyari kimaze igihe harimo umwuka mubi hagati y’impande ebyiri zivuga ko zombi zatorewe kuriyobora.

Yavuze ko Minisitiri w’Uburezi yahagaritse ishuri ribanza rya APEFE ariko n’ubuyobozi bw’Akarere ngo bwari bwarahagaritse ishuri ryisumbuye ry’iki kigo.

Ati “Ku bana bari bahasigaye nta mpungenge irimo, turashaka aho bajya mu bigo byegeranye naho, ejo hazaba inama y’ababyeyi, tuzaganira na bo ndetse n’abana kandi tuzita ku ho abana baturuka.”

Ndakaza Laurent kuwa 26 Kanama 2018 yakuwe ku buyobozi bwa APEFE Mweya n’amatora ariko we yanga kuva kuri uwo mwanya ndetse abisabwa  n’Akarere ka Rubavu ariko aranangira kugeza magingo aya ikigo gifungwa na Minisitiri.

Umuyobozi w’Akarere wungirije yavuze ko Ndakaza yari agifatwa nk’uhagarariye iri shuri kubera ko abandi bahanganye na we bavugiraga hanze yaryo.

Akarere ka Rubavu kari kabanze gufunga ishami ry’iri shuri ry’amashuri yisumbuye none n’abanza afunzwe na Minisitiri w’Uburezi

Alain K. KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu

20 Ibitekerezo

  • Nyamara uyu ministri ashobora kuba ahubuka cyane pe! None se iyo arifunga umwaka w’amashuri utaratangira aho gutegereza ko ababyeyi bikokora, bagatanga amafranga y’ishuri batazasubizwa kuko yakoreshejwe, none abana bakaba bagiye kugaruka kwicara iwabo mu gihembwe hagati! Yabuze abakozi be babanza kujya hariya hantu, ngo bakore coaching y’ubuyobozi bw’ishuri n’abarimu mbere yo gufata icyemezo nk’iki, aho kugira abana n’ababyeyi ibitambo? Ibi biri mu bituma uburezi buhora mu kavuyo gatuma ireme ryabwo rikomeza kuba inzozi ku baciye bugufi.

  • Ndabona uyu ministri asigaje guhagarika abashinzwe uburezi bose, byose akabyikorera hose mu gihugu. Gusimbuka inzego muri management, waba uzamuka cyangwa umanuka, ni risky practice. Nta muti urambye uba urimo.

  • Gufatira ibyemezo ishuri atasuye!! None se iyo abanza akoherezayo abagenzuzi ba MINEDUC bagakora inspection na audit byimbitse aho kugendera gusa kubyo abwiwe n’akarere, bigaragara ko kinjiye mu matora y’itiku!!

  • Uwo mwarimu warenganijweikigo kikaba gifunzwe kubwe ko numva adasanzwe. Abo banyeshuri bajye kuroba cyangwa bajye gukora imirimo ya ba se. ikingenzi nuko umwana w’umutegetsi ari kwiga neza nta nkomyi kandi yigira heza. Abazatuyobora ntibazabura. Pole sana

  • Amakosa yakozwe n’AKARERE KA RUBAVU. Ntibagombaga kwemera ko rifungura uno mwaka. Bagagomba kubanza bagakemura kiriya kibazo. Bakareka kwakira abana. None burundu bararihagaritse. Gusa ni basese association, bashinge indi. Bibaye byiza bave muri ASBL; bajye mu ishoramari ryunguka; COMPANY. Naho uwafashe inguzanyo itasinyiwe n’inama Rusange, icyo cyaba ari ikibazo. Ni ikibazo gikomeye kuko nta BANKI yemerewe gutanga inguzanyo itabona inyandikomvugo y’inama rusange iha uburenganzira inama y’ubutegetsi gufata inguzanyo. Niba barakoze itekinika ry’iyo nyandikomvugo, nabwa bazahura n’akaga k’inyandikompimbano. Mbese mufite akazi ko gukurikirana umutungo wanyu. Akarere nanone aho kakoze amakosa, ni gute umukozi yasuzuguye ABAGIZE INAMA RUSANGE(BENE UMUTUNGO) ntikaze gukemura izo mpaka. Nigute umukozi umuvanaho akanga akigira kagarara. Icyo gihe hitabazwa ingufu za Leta. Byose mbese harimo kurangara, ntibindeba, ntiteranya, n’inyungu z’agatsiko karangajwe imbere na DIREGITERI wigaruriye ishuri akarigira irye. Ibi kandi bireze muri za privé na association z’ababyeyi bacunga amashuri y’igenga.

  • ibi harya nibyo bavuga ngo twubake u Rwanda twifuza ahubwo kombona ari dusenye u Rwanda rwifuza

  • Ibi Byose muvuguga ntimubizi, n’ishuri ntimurizi, mubanze mumenye amakuru yaryo Kuko nkeka KO mubyumviye muri iyi nkuru musomye gusa. Mwibaze namwe ishyuri ryagiraga abanyeshuri 800-1000 muri 2014 Ubu rikaba ricungira ku banyeshuri 100 gusa? Ibindi si mbivuze. Nti murusha Ministre gusesengura ikibazo, ahubwo mukureho(retrait) ibyo mwavuze kubéra amakuru make mufité kuri iri shuri.

  • Minisitiri w’Uburezi ko mbona ahubuka bikomeye! Sha noneho ndabyemeye twabuze Minisitiri w’uburezi kabisa, umuyobozi nkuyu uhubuka nonoooo ngaho yafunze amashuri 34, ngaho akubiss Directeur imbere y’abana, ngaho ngaho oooooo! Gufunga niwo muti koko! Ubuse uyu ni umuyobozi? Ese kuki arimo gufunga za privees gusa? Ko bya Leta byamaze gupfa burundu ubu bikaba ari ibisenzegeri! Uyu mu Minisitiri witwa Eugene kubwanjye mutakarije icyizere pe. Ahubwo amaherezo na Minisiteri ayoboye aayisenya cyangwa ayifunge

  • Byari kunshimisha iyo yiruiana ushinzwe uhurezi mumurnge n’akarere. Kuko nibo bashinzwe ayo mashuri. Aho Minister atazqgera bizagenda bite?! Ngaho nakore Tournée mu turere twose no mu bigo by’amashuri byose biturimo! Aha namwemera. Kandi mumezi 3 igihugu yaba akirangije!

    Nakwifuza ko na Ministiri w’umuryango nawe yasihoka muri Ptimature akajya aho akazi ke gaherereye. Ajye mucyaro, akazi ke niho kamutegerereje. Barekw kwibera muri Kigali.

  • Ubundi uburezi ni professional ntabwo ari ikindi kintu rwose,hakenewe kwicara hasi abanyarwanda bakaganira bagasasa inzobe bakiyubakira uburezi bifuza,kandi ababishinzwe rwose bazumve abajyanama aribo banyarwanda naho ubundi turi kubakira Ku mucanga,dukeneye guterimbere nibyo rwose ariko public schools zifite ibibazo:ubucucike mu mashuri abana120 mu cyumba cy’ishuri,abarimu badakunze umwuga,batari competent,….mwihangane ibisubizo biraza kuboneka.

  • Mineduc irimo irasa n’ihubuka rwose ba nyakubahwa ministers nibagabanye batege amatwi mbere yo kwiteza abantu mu itangazamakuru. N’aya magenzura barimo usanga icyo baba bagamije ari humiliation y’abarezi. Ubu se ko bigeze iyi tariki batarahemba abarimu ninde wabasakurije?

  • Mbega! Mbega! Gufunga amashuri ntabwo ariwo mwanzuro rwose, erega Banyarwanda, Banyarwandakazi niba dushaka kubaka politiki y’uburezi ihamye.

    1. Ibifi binini abana babyo bige hano i Rwanda.

    2. Minisiteri y’uburezi iyoborwe n’umuntu w’inyangamugayo atari nk’aba barimo kwangisha ubuyobozi abaturage.

    Ariko se mwo kabyara mwe! Ko uyu mugabo ibye byose mbona ari ugufunga amashuri, abana bigamo barajya he? Ese conditions bigagamo zibafasha kwiga uyu mugabo witwa Bujeune arazibafashamo?

    Aka ni akajagari kagaragarira buri munyarda wese, njyewe nibaza uburyo aba bagabo batekereza bikancanga kbs!

    Guhubuka.com, kuvangavanga.fr, ubujiji.org , gusenya.rw

    Igihe kirageze ngo Nyakubahwa wacu akore amavugurura muburezi bwacu.

  • Cyakoze hari abantu wagirango bare mewe gusenya; uyu munistiri azibukirwa ugufunga amashuri aho yakayahiriye inama ubuse abo banyeshuri yabashyizehe? Nibiyongere kubanyagitwe babu aho bagana. Ubundi iyo nyakintu gifatika uba utaramenya agaciro ko kubaka. Ububozi bumujyane mu itorero yige gusigasira ibyagezweho

  • Iyi APEFE Mweya Minister afunze, niyo yabaye iya mbere mu murenge Wa Gisenyi, iba iya kabiri mu Karere la Rubavu mu gutsindisha neza. Nyamara ayifunze kubera matiku mu gihe Inigo bya nyuma mugutsindisha ntacyo yabivuzeho. Birababaje pe. Ababyeyi iyo baba bifuza ndetse na leta ni ireme ryuburezi. Nyamara abafunze ikigo ndakeka atariryo bo bashaka kuko bagombye guterana bahemba ibigo byakoze neza. Dukeneye abayobozi bakemurana ubushishozi ibibazo by’abaturage bakanatega amatwi abo bayobora.

  • N’abana b’inyange barapfa nkanswe ibikona ! Za kaminuza zirafungwa namwe ngo primaire .Mutimura niyandike amateka .muribuka uwabayeho wavuze ngo”umwana wa ngofero ntiyakwiga uwumutegetsi yicaye”utwo nudushya twa mineduc.

  • Sha Ndibuka Nyakubahwa Kagame yaduteranije muri Convetion ati rubyiruko aba baninisitiri barababeshya! Ati bakora nabo, etc nibyo koko Mutimura nawe arambeshya pepeee

  • Abagenzuzi b’uburezi bavuyeho se ko kose akikorera? Ingengo y’imari yabagendagaho bazayihagarike Nyakubahwa Minister ashobore gukora za inspections (amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye, amakuru na Kaminuza) uko abyifuza. Ni menshi byasaba ingengo y’imari yisumbuyeho. Nafunga menshi ahari azasigara azajya yagira ireme. Nyamara ubanza reforme iri mu “uburezi” ikeneye gukorerwa reforme.

  • Erega kwigisha abanyagihugu ni inshingano za reta; nimba hari za privee zakoresheje ubushobozi zifite zigakora amashuri btakabaye intambwe ya reta yo kuzunganira kubibura aho kuzica intege. Rwose ministere nifashe privee aho guhora imeze nkumu polici WA privee kuko namashuri ya reta sI shyashya

  • Urumva iyi ntuza di
    Ngo Minister azana amagambo
    Uri cyohe niyo mpamvu wa nze no kurekura ubuyobozi
    Agubwo ukurikiranwe.

  • ntiyagombaga gufunga ishuri ahubwo bari barafuga uwo wiyita umuyobozi kd inama yaramusimbuje undi ark ikigo kigakomeza kigakora,iyo myanzuro siyo. bivuzeko uwo Laurent atinyitse?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *