• 13/12/2019 7:01 04

Migeprof: Minisitiri mushya aje guhashya kugwingira n’amakimbirane mu muryango

Ministiri mushya muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina yavuze ko aje gufatanya n’abandi guhangana n’ibibazo byugarije umuryango, ngo Abanyarwanda bose bazaba abafatanyabikorwa muri iki kibazo aho kuba abagenerwabikorwa.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mushya, Nyirahabimana Solina ari ibumoso aherezwa inshingano n’uwo asimbuye Esperance Nyirasafari

Kuri uyu wa mbere uwahoze ari Misiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance yahererekanyije ububasha n’uwamusimbiye Hon Nyirahabimana Solina yamubwiye ko umuryango nyarwanda ugifite urugendo rurerure ngo kuko hakirimo ibibazo byinshi ahanini byibanda mu guhindura imyumvire y’abagize umuryango.

Nyirasafari Esperance yagizwe Minisitiri w’Umuco na Siporo yari amaze imyaka ibiri muri MIGEPROF. Mu byo yakoze mu guteza imbere umuryango nyarwanda harimo nko guhangana n’ikibazo cy’abana bagwingira, ndetse hakaba harashyizweho Ikigo kihariye cyita ku mbonezamikurire y’umwana.

Habayeho no kuvugurura amategeko yo kurengera uburenganzira bw’umwana, hanakonzwe ibikorwa bitandukanye byo kurwanya ihohotera rikorerwa mu muryango.

Ministiri Nyirasafari yabwiye uwamusimbuye ko nubwo hari ibyakozwe hakiri urugendo rurerure.  Yavuze ko umuryango nyarwanda ufite ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane, imiriri mibi, imyumvire iri hasi ku bijyanye n’uburinganire bw’abagore n’abagabo, ibyo ngo ni ibintu bikwiye gukomeza kwitabwaho cyane.

Ati “Umuryango ni umutima w’igihugu n’ahantu twese tugomba guharanira ko utekana, ukagira amahoro, impamvu rero navuze ko urugendo rukiri rurerure ni uko hakirimo ibibazo.” 

Ministiri Nyirahabimana Solina na we yavuze ko  aje gukomeza gukora ibikorwa biteza imbere umuryango nyarwanda ariko cyane yibanda mu kugira Abanyarwanda bose abafatanyabikorwa.

Yagize ati “Abagize umuryango turashaka gukorana nabo neza nk’abafatanyabikorwa kugira ngo tugere ku ntego zacu.”

Yakomeje avuga ko mu bikorwa yamurikiwe harimo ibibazo by’ingutu birimo n’icyo kugwingira kw’abana. Yavuze ko iki kibazo azagifatanya n’abagize umuryango umwana agatangira gusigasirwa akiri muto kugira ngo akure yuzuye ku mubiri, mu bwenge, mu mutima no mu ndangagaciro.

Mu bindi biri imbere Minisitiri Nyirahabimana Solina azibandaho ngo ukurwanya amakimbirane yeze mu muryangon’ingesombi zigenda zivuka mu miryango zirimo ibiyobyambwe, uburaya n’ubwomanzi.

Yagize ati “Hari ikibazo cyo gufata abana ku ngufu nacyo tuzarwana nacyo kugira ngo Abanyarwanda bagaruke ku muco bafate indangagaciro aho kugira ngo umwe wareraga umwana abe ari we  umwangiza, ntitwakomeza kurebera niho tuzasaba bwa bufatanya bikorwa kugirango bamwe babikoraga babicikeho.”

Ministiri Nyirahabimana yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri byatangajwe tariki  18 Ukwakira, akaba yarigeze kuba Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Abakozi ba MIGEPROF n’abagize aho bahuriye n’umuryango bahaye ikaze Ministiri mushya

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ni ukwirira amafaranga ntabyo uzashibora. Reba uwakubanjirije uretse kwandagaza Ma soeur wareraga abana ahereye ku busa bakabaho ikindi yakoze ni iki?

  • Ngaho tubwire policy ishyaka riri ku butegetsi riguhaye ngo uze uyishyire mu bikorwa muri iyo ministeri bakugabiye !? Aha niho ruzingiye nta projet de societe ihari, namwe uko musimburana mukaza mutubwira icyuka (air) gusa ! Uwo mudamu Esperence ajyaho mu myaka 2 ishize nawe niko yaje avuga, natubwire uko yagabnyije ukugwingira kw’abana ? Ibyo bibazo byubwomanzi, uburaya n’ibiyobyabwnge ko biri no mu bakuru yabirwanyije gute ? Mujye mureka kubeshya, nimwicare murye imisoro y’abarwayi ba bwaki ubundi mugabanye amagambo.

    • Tubwire ahubwo wowe umusanzu wawe mu gukemura ibibazo aho guhuragura ibigambo! Ngo nta projet de société ihari? Ukeka ko igihugu kiyobowe gute nta gahunda ihari? Ngaho tubwire iyawe tugereranye twumve. Icyuka gusa!!!

  • Murebe ibyo Nyirasafari yambaye yarakwiriye kwegura koko Mbega imyenda ?!

    • Muri make mu mutwe wawe nicyo kibazo wabonye cyugarije igihugu! Pauvre Nina.

  • Kereka niba ushaka ko yambara kiyisiramu ariko iyi myambarire y’uyu mutegarugori ntacyo itwaye pe!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *