Mico The Best yikomye abanywa inzoga nyinshi mu ndirimbo ye nshya ’Amabiya’ - UMUSEKE

Mico The Best yikomye abanywa inzoga nyinshi mu ndirimbo ye nshya ’Amabiya’

Umuhanzi Mico The Best wari umaze iminsi asohora indirimbo ziganisha mu rukundo rwo mu mashuka,  yasohoye indirimbo nshya yise “Amabiya” (inzoga) igaruka ku businzi.

Mico The Best akunze kuvugwaho kuririmba indirimbo zirimo ‘ibishegu’

Kuri uyu wa kane uyu muhanzi akaba yashyize hanze iyi ndirimbo yitwa Amabiya (Beer/Biere) bishatse kuvuga inzoga, akaba ari indirimbo igaruka ku bantu banywa inzoga aho abagira inama yo kugabanya kunywa nyinshi kuko atari nziza.

Hari aho agira ati “Ese twagabanyije Amabiya kuko mbyutse meze nabi, sinzi niba nanaraye iwacu, Amabiya, Amabiya, Amabiya arakwica ukabyuka ushaka andi, Amabiya, Amabiya, Amabiya atera hangover igakizwa n’andi.”

Muri iyi ndirimbo yumvikanye asa n’uca amarenga y’uko inzoga zituma umuntu akora ibintu atateguye.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeat naho amashusho yayo yakozwe na FYZO.

Mico The Best ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Kikac Music ahuriyemo na Danny Vumbi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Yes,gusinda ni icyaha nkuko ijambo ry’Imana rivuga.Nubwo amadini menshi yigisha ko kunywa INZOGA ari icyaha,dore uko bible ivuga ahantu henshi: Imana yemera ko “ubishatse” yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Soma muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Abantu benshi Imana yakundaga,banywaga inzoga.Urugero ni Yakobo.Soma Intangiriro 27:25.Ndetse muli Matayo 11:19,herekana neza ko na Yezu yanywaga inzoga.Muzi ko yatanze Vino mu bukwe bw’I Kana.Ntabwo ari “umutobe” nkuko bamwe bavuga.Vino yose ibamo Alcool.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda,ndetse 1 Abakorinto 6:9,10 hakavuga ko “abasinzi” batazaba mu bwami bw’imana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *