• 28/11/2020 12:01 19

Michael wo muri Film Black Panther yagizwe umugabo ukurura abagore kurusha abandi

Michael B. Jordan wakinnye muri Film Black Panther, yagizwe umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi ahita aba umwirabura wa gatatu uhawe iri kamba muri iyi myaka itatu ishize.

Michael B. Jordan yagizwe umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi

Jordan w’imyaka 33 y’amavuko, asanzwe ari ingaragu, akaba yatangaje ko yishimiye kuba yahawe iri kamba.

Yagize ati “Ni iby’agaciro kuba nanjye ninjiye muri aba bantu bafite aka gahigo.”

Jordan yatangiye ibyo gukina film akiri muto muri film y’abana yitwa ‘All My Children’ akura ari umukinnyi wa Hollywood kugeza ubwo yaje kumenyekana muri 2013 muri film ivuga ku bijyanye n’ubutabera izwi nka ‘Fruitvale Station’ na none yongera kwamamara muri Black Panther.

Uriya mwanya wo kuba ari we mugabo ukunzwe n’abagore kurusha abandi ku Isi, watangajwe mu kiganiro gitambuka kuri Television cya ‘Jimmy Kimmel Live!’.

Abaye umwirabura wa gatatu uhawe iri kamba nyuma y’umuririmbyi John Legend n’umukinnyi wa film w’Umwongereza Idris Elba, bombi bahawe ariya makamba mu myaka ikurikirana ya 2019 na 2018.

Ni umusore w’ibigango
Aba yakoze imyitozo ituma akomeza kuba umusore w’ibizigira

Yinjiye ku rutonde rw’abagabo bakurura abagore kurusha abandi ku Isi

Photos: Internet

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *