• 12/12/2019 4:17 13

Mgr Bilindabagabo yanditse igitabo ku biyobyabwenge, yabonye uwabinyoye yica mugenzi we

Kuri uyu wa Gatanu Musenyeri Alexis Bilindabagabo wahoze ayobora Arikidiyoseze y’Abangilikani ya Gahini mu Karere ka Kayonza ubu ari mu kiruhuko k’izabukuru, yamuritse igitabo yise ‘Goriyati araguye’ kivuga ku ngaruka z’ibiyobyabwenge n’uburyo byarwanywa, avuga ko mu byatumye yandika iki gitabo nyuma y’uko we yiboneye uwanyoye ibiyobyabwenge yica umuntu.

Mgr Birindabagabo amurika igitabo cye

Mgr Bilindabagabo avuga ko kiriya gitabo yacyanditse mu gihe cy’amezi atatu ariko akorana n’abandi kugira ngo kizasohoke kinonosoye.

Ni igitabo yanditse mu Kinyarwanda kuko ngo ari Abanyarwanda yakigeneye.

Mu mibare ikunda gutangazwa na Polisi y’u Rwanda yerekana ko ihohotera rikorwa mu ngo akenshi rifitanye isano no kunywa ibiyobyabwenge.

Kuba igitabo cyariswe “Goriyati araguye” ngo byari bifitanye isano no kwerekana ko n’ubwo ibiyobyabwenge ari ikibazo gikomeye ariko gishobora gutsindwa nk’uko igihangange Bibiliya ivuga kitwaga Goliyati cyahangamuwe n’umusore witwa Dawidi kandi mu gihe gito.

Mgr Bilindabagabo ati: “Nemera ko ibiyobyabwenge twabica mu Rwanda burundu kandi mu gihe gito. Ibindi twahanganye na byo twarabitsinze, na byo tuzabitsinda.”

Depite Theogene Munyangeyo na we yavuze ko kuva yagera mu Nteko Ishinga Amategeko ari bwo yabonye ubukana bw’ibiyobyabwenge mu baturage.

Ashima ko kiriya gitabo kizafasha mu guhangana na byo kandi ngo abashinzwe kubirwanya biteguye gukorana kugira ngo ibiyobyabwenge bicike.

Commissioner of Police Munyambo uyobora imikoranire ya Polisi n’abasivili (Community Policing) wari uhagarariye umuyobozi wa Polisi muri uriya muhango yasabye abantu bose kutarangara ngo abacuruza ibiyobyabwenge babace mu jisho.

Ati: ”Aho bituruka muhatekerezeho kuko ari icyuho kandi uru rugamba ni urwacu mu kururwana.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Samuel Dusengiyumva yavuze ko bigoye gushaka gukura abaturage mu bukene ariko hari abandi babaswe n’ibiyobyabwenge.

Ati: “Muri Minaloc tuzabafasha gukorana kugira ngo ibiyobyabwenge bicike. Tumwijeje ubufatanye na Minisiteri kandi tuzagerageza tubahuze n’abo mu nzego z’ibanze kugira ngo mugere ku byo mwiyemeje.”

Dr. Patrick Ndimubanzi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima wari umushyitsi mukuru, yavuze ko igituma ibiyobyabwenge bitarandurwa burundu ari uko nta bufatanye bwa buri wese bugaragara, ariko ngo intambwe yatewe mu kubihashya irashimishije.

CP B Munyambo yavuze ko buri wese agomba gukumira aho ibiyobyabwenge byinjirira
Umunyamabanga uhoraho muri Minisitiri y’ubutegetsi bw’igihugu Samuel Dusengiyumva nawe yari muri uyu muhango
Dr Patrick Ndumubanzi niwe wari umushyitsi mukuru

Photos@IssaMurwanashyaka

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ibiyobyabwenge ni ikibazo gikomereye isi kuva na kera.Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *