• 14/12/2019 9:32 39

Mfite umukobwa umwe mu muryango, ubukwe bwe ni umugisha – Kagame

Mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Botswana kuri uyu wa gatanu, Perezida Paul Kagame yakomoje ku birori bibiri biri mu Rwanda byatumye atamara yo igihe kirekire, birimo Umunsi Mukuru wo kwibohora n’Ubukwe bw’umwana we Ange Kagame nk’uko yabivuze yabibwiye mugenzi we wa Botswana Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi.

Perezida Kagame yatumiye mugenzi we wa Botswana, Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi mu birori byo kwizihiza ubwigenge no Kwibohora no mu bukwe bw’umwana we Ange Kagame

Mu ijambo rigufi Perezida Paul Kagame yagize ati “Nk’uko nabibwiye Perezida ikifuzo cyange cyari ukubasura nkamara iminsi, nkasura igihugu, abantu, ni iguhugu kiza, ariko mfite impamvu ebyiri nini, iya mbere ireba igihugu indi ireba umuryango, nabibwiye Perezida ko mfite ibikorwa bibiri bikomeye, kimwe kireba igihugu n’ikindi kindeba ubwange nkataha nkajya kubitegura.”

Perezida Paul Kagame yabanje guseka ho gato, ubundi avuga biriya bikorwa yeruye.

Ati “Mfite umukobwa umwe mu muryango wange, [araseka…] ati ‘kandi uwo mukobwa agiye gushyingirwa’ [araseka cyane] ati ‘uwo ni umugisha mu muryango kandi jye na Madame twazanye tugomba kubigiramo uruhare, tugomba kujya kubitegura.”

Ku gikorwa cya kabiri, Perezida Paul Kagame yavuze ko ari Umunsi wo Kwibohora no kwizihiza Ubwigenge bitegurirwa hamwe.

Ati “Perezida nishimiye ko mwabana natwe n’iyo yaba amasaha make ni ingenzi kuri twe.”

Ubukwe bwa Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma buteganyijwe taliki 06, Nyakanga, 2019
Perezida Kagame hamwe n’umukobwa we w’imfura Ange Kagame

Umva ikiganiro Perezida Kagame yahaye mugenzi we wa Botswana agakomoza ku bukwe bw’umukobwa we:

UMUSEKE.RW

11 Ibitekerezo

  • Nta munsi mukuru w’ubwigenge twizihiza!!! Uwo rwose si imbogamizi kuri ruriya rugendo. Ariko ubukwe bwo burakomeye. Twifurije umuryango wa His Excellency ubukwe bwiza. Buzafashe abawugize bose kurushaho kumva agaciro k’umuryango w’ibanze wuzuye (ababyeyi bombi n’abana) mu mibereho myiza n’umutekano w’abawugize. Maze arusheho kwitangira ubusugire bw’imiryango y’abanyarwanda, baba abaturage basanzwe, baba abanyapolitiki, abari mu nzego z’umutekano, abakire n’abakene, mbese abanyarwanda bose.

    • Hali benshi batagize ayo mahirwe nyamara kandi barabyifuzaga.

  • Buriya na Nyakwigendera ntavuze iyo aba akiriho agashyingira umukobwa we ntavuze, yari kumva ari imigisha igeretse ku yindi. Igihe kirageze ngo abanyarwanda bajye bifuriza abandi ibyo nabo biyifuriza ubwabo. Twese twihatire gukorera abandi ibyo twifuza ko nabo badukorera no kutabakorera ibyo tutifuza ko batadukorera.

    • Gute se kandi iyi si ari jungle (ishyamba), inyamaswa y’inkazi niyo itahana umuhigo kandi uwo muhigo ni utunyamaswa duto, akenshi dutunzwe n’ibyatsi ! Yewe kurya ibyatsi ni ukugorwa pe, twari dukwiye kubivaho tufatungwa n’inyama !

      • @Tata, niba uri nk’urukwavu urya kimari cyangwa ingagi urya imigano, cyangwa intama urisha ibyatsi bisanzwe, urashaka kurya inyama nk’intare ngo bitange iki? Ntibyatuma uba yo. Kandi nazo zicwa na goutte zitarengeje imyaka iri hagati ya 20 na 40. Shimishwa n’icyo uri cyo.

  • Sorry! Kutabakorera ibyo tutifuza ko badukorera.

  • Ko nshaka kubutaha nahagera gute?

  • Congratulations!!! to Bertrand Ndengeyimana for achieving this great milestone

  • Mbega ubukwe buzaba ari bwiza we!! Nizere ko n’abaturanyi ba hafi bafatanyije igikari cyangwa umuharuro na His Excellency bose bazatumirwa bakihera ijisho!

  • Hali abakobwa batazagira amahirwe nka ay’uwawe,ababyeyi babo batakiliho batarazize urw’ikirago cyangwa impanuka;byonyine barahohotewe.

  • Hali abakobwa batazagira amahirwe nka ay’uwawe,ababyeyi babo batakiliho batarazize urw’ikirago cyangwa impanuka,byonyine barahohotewe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *