• 14/12/2019 3:30 26

Meya wa Kicukiro yagizwe Gitifu w’Intara y’Uburasirazuba

Dr Jeanne D’Arc Nyirahabimana wari usanzwe ayobora Akarere ka Kicukiro kuri uyu wa Kane yagizwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba. Nyirahabimana yatangiye kuyobora akarere ka Kicukiro muri Werurwe, 2016.

Dr Jeanne Nyirahabimana ubu agiye mu buyobozi bukuru bw’Intara y’Uburasirazuba

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bwasohotse muri 2018 buvuga ku mibereho y’ingo mu Rwanda bwerekanye ko akarere ka Kicukiro ariko gafite abaturage bafite ubukungu buri hejuru kurusha utundi.

Aka nyuma ngo ni akarere ka Nyamasheke.

Kimwe mu byagaragajwe bituma Kicukiro ifite abaturage babaye neza kurusha abandi ni uko ngo abaturage bayo benshi batuye mu ngo zabo badakodesha.

Ibi bituma bazigama amafaranga andi bakayashora ahandi cyane cyane mu Karere ka Nyarugenge.

Mu kiganiro cya nyuma ahurutse guha itangazamakuru nka Meya w’Akarere ka Kicukiro yatanze taliki 03, Ugushyingo, 2019, Dr Nyarahabimana yavuze ko kuba akarere ka Kicukiro kari ku mwanya wa 14 mu bikorwa biteza imbere ubumwe n’ubwiyunge bwabahwituye bituma biyemeza gushyira imbaraga mu bihuza abaturage.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

9 Ibitekerezo

  • Icyo nabonye cyo abayobozi badatanga umusaruro kubaturage nibo bazamurwa muntara. Kuva uyu yayobora akarere ka kicukiro ntacyo wabona yakoze yewe na service zitangirwa ku karere zihabwa abaturage zarazambye nukuhagera bakagusuzugura gusa wagira amahirwe wibwiye ngo dossier yawe barayakiriye wasubirayo kubaza amaherezo bati dossier yarabuze ukumirwa ukabura aho ubariza

  • bto nibyo kuko Kicukiro kukarere cyane cyane mumuturire batanga service mbi cyane ,harumudamu ubyibushye ukorera kumasaha cyane iyo igihe kenda kugera ahita yiruka ngo atuye Kure cyango akagusaba Lift ngo atuye i runda,ikindi akora dossier ashatse kubera ibimenyane iyashatsz kubera impanvu ahita ayisinyisha vuba vuba !!!directeur witwa Claude nawe ahaba gakeya gashoboka office ye yashyizeho ibirahire bya fumé yanga kubonana nabaturage ,ikindi harumudamu uvuga asakuza cyane kuburyo wagira ubwoba Aba yicaye kwidirishya avuga nabi cyane ngo ashunzwe ibyimisoro cy archive yibigendanye nimisoro,iyo usanze agiye ntacyangombwa wabona kuko niwe utanga uburenganzira bwokukibona ngo batakiguha harimo Ideni ryimisoro.

  • kosora turi kuwagatatu kunywa cafe mbele ya kuandika bwana ntaniminsi ukimenya ngo kuruyu wa kane

  • Uyu mudamu yari akwiye kuba ari Nteko y’abadepite or Senate sinzi impamvu bakomeza bamuzengurutsa mu nzego z’ibanze.

    • Umvugiye ibintu pe. Cg akaba PS muri ministeri runaka, Urwego rwa doctorat si urwo gusiragizwa mu nzego zibanze

  • hagati ya gitifu wintara na meya wakarere ni nde ukuriye undi ? gitifu wintara ashinzwe iki ?

  • Njyewe ntabwo nsobanukirwa neza ibibera mu Rwanda. Ese ubu bamwongeje intera cyangwa bamumanuye?

  • Bamumanuye no hasi ngo piiiiiiiii! Uri Mayor uba ufite responsibilities zirenze iza governor w’intara,

  • Vugziga na Kubaza, yiba mutazi uko inzego za leta ziteye mujye mubaza,
    Gitifu w’intara numuyobozi uri hejuru ya Meyor w’akarere, gitifu w’Intara ntaho ahuriye na Meyor.
    Mwagombye kuba mubizi.
    Gusa PHD holder ntabwo yagombye kuba munzego zibanze, ajye kwigisha muri kaminuza cg ajye muri Sena nkuko bamwe babivuze. Munzego zibanze bashyiremo urubyiruko rwihutisha amajyambere….

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *