• 09/12/2019 7:48 21

Mexique: ‘El Chapo’ ngo yahaye Perezida Nieto ruswa ya miliyoni $100

Alex Cifuentes wahoze ari inkoramutima y’umucuruzi w’ibiyobyabwenge ufatwa nk’uwa mbere ku isi ubu akaba afunze witwa Joaquin “El Chapo” Guzman  aherutse kubwira urukiko ko uyu yigeze guha uwahoze ari Perezida wa Mexique Enrique Pena Nieto ruswa ya miliyoni $100 kugira ngo abone uburyo bwo gucuruza ibiyobyabwenge mu gihugu nta nkomyi.

Guzman ngo yakoraga yisanzuye kubera ruswa yari yarahaye Perezida wa Mexique Nieto

Cifuentes yahoze ari umwe mu bantu ba hafi ba El Chapo, akaba yari umujyanama we. Yabanje gufatwa n’inzego z’umutekano za USA ariko aza kohererezwa Mexique ngo imuburanishe we n’uwahoze ari Shebuja.

Yabwiye urukiko ko Perezida Nieto ariwe wafashe iya mbere yegera El Chapo amubwira ko namuha miliyoni $ 250 ubucuruzi bwe buzakora nta nkomyi.

Mu guciririkanya ngo baje kwemeranywa miliyoni $100 undi arazimuha.

Ibi ngo byabaye nyuma gato y’uko Nieto yongera gutorerwa kuyobora Mexique mu Ukwakira, 2012.

Cifuentes avuga ko binashoboka ko hari andi mafaranga El Chapo yagiye aha ubutegetsi bwa Nieto kugira ngo bugere ku mushinga yabwo ariko nawe ashobora kwisanzura mu bucuruzi bwe bw’ibiyobyabwenge birimo cocaine, heroine n’ibindi.

Ubucuruzi bwa El Chapo bwambukaga n’imipaka agacuruza no muri USA, Brazil, Colombia, Belize, Nicaragua n’ahandi.

Cifuentes yabwiye Urukiko ko hari ubutumwa bugufi yakiriye bwari bugenewe shebuja( El Chapo) bwari buturutse kuri Perezida  Pena Nieto bumusezeranya ko ‘atazigera yongera gufungwa na rimwe.’

Reuters ntiyashoboye kuvugana na Nieto ngo agire icyo atangaza ku byo ashinjwa. Ndetse ngo n’abo bakoranaga mu biro by’Umukuru w’igihugu ntibagize icyo batangaza.

Pena Nieto yayoboye Mexique guhera muri 2012 kugeza 2018. Mbere yahoze ari Guverineri wa Leta ya Mexico muri kiriya gihugu n’ubundi.

El Chapo Guzman muri iki gihe ufite imyaka 61 y’amavuko yatangiye kuburanishwa mu Ugushyingo, 2018.

Yaje muri Mexique yoherejwe na USA kugira ngo akurikiranweho ibyaha by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge yakoraga abinyujije mu ishyirahamwe ryabo yise Sinaloa Cartel.

Muri 2014 Guzman yigeze gutoroka gereza nyuma y’uko abambari be bacukuye umwobo waturukaga mu cyumba yari afungiyemo ugatunguka hanze ya gereza.

Abashinzwe iperereza basanze uwo mwobo wari munini bihagije kandi urimo ibyuma bitanga umwuka kugira ngo El Chapo azabone uko agera hanze nta kibazo ahuye nacyo.

Hari abavuga ko gutoroka kwe kwatijwe umurindi na Leta ya Nieto.

Muri Mutarama, 2016 yarongeye arafatwa afungirwa mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Mexique.

Cifuentes ukomoka muri Colombia ni umwe mu batangabuhamya bagera kuri 20 bazashinja El Chapo.

Ubuhamya bwe ku bufatanye hagati ya El Chapo na Leta ya Nieto ni ikintu gishishikaje itangazamakuru rikora inkuru zicukumbuye muri Mexique n’ahandi ku isi kuko buri gutuma amahanga amenya ubwiru bwaranze uriya mugabo na Leta ya Mexique mu gihe cy’imyaka irenga 10.

Ishyirahamwe ry’abacuruza ibiyobyabwenge rya El Chapo ryitwa Sinaloa Cartel ni rimwe mu ya mbere akomeye ku isi.

Uyu niwo mwobo El Chapo yari yacikiyemo gereza muri 2014
Nieto wahoze ayobora Mexique kugeza mu mwaka ushize ahakana ibyo kwakira ruswa ya El Chapo

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • MEXICO haba Violence ya mbere ku isi.Haba icyo bita Drug Cartels zifite ingufu hafi kurusha iza National Army&Police.Iyo hagize umutegetsi ubavuga baramwica.Bafite indege,tanks,amato y’intambara,etc…Bakize kubera Ibiyobyabwenge bahinga kandi bagacuruza ku isi hose.Abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo kugirango batabica.Mu mihanda haba huzuye intumbi z’abantu bishe buri munsi.Kandi koko baha Ruswa abayobozi bakomeye.Disorder n’ibyaha biba mu isi bizakurwaho gusa igihe ubwami bw’Imana buzaza bugakuraho ubutegetsi bw’abantu,noneho isi ikayoborwa na Yesu akayihindura paradizo nkuko bible ivuga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *