• 12/12/2019 3:21 14

Menya ibyiciro by’imihanda n’icyo itegeko ribivugaho

Mu Rwanda uko imihanda ihangwa, abayicunga, n’ibijyanye n’isanwa ryayo biteganywa n’ITEGEKO ryashyizweho mu 2011 hisunzwe andi mategeko yaribanjirije. Imihanda yo mu Rwanda ishyirwa mu byiciro bitewe n’akamaro ifitiye igihugu mu bukungu bushingiye ku guhahirana n’amahanga cyangwa hagati y’abaturage, n’akamaro  kanini ifitiye abayikoresha mu rwego rwo kubahuza n’ubuyobozi cyangwa izindi serivisi.

Uyu ni umuhanda Base-Rukomo uzahuza Amajyaruguru n’Uburasirazuba biteganywa ko uzaba wuzuye muri Gicurasi, 2019 (Photo Archives)

Itegeko N°55/2011 ryo ku wa 14/12/2011 RIGENGA IMIHANDA MU RWANDA, riteganya ibyiciro n’imicungire y’imihanda mu buryo bukurikira.

Ikiciro cya mbere ni Imihanda ya Leta (Imihanda yo mu rwego rw’Igihugu/ National Roads), ni Imihanda mpuzamahanga ihuza u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo (mu Cyongereza bayita International roads), hakaba n’ihuza Uturere cyangwa Akarere n’Umujyi wa Kigali, n’imihanda ifasha kugera ahantu h’ubukerarugendo n’ahandi hakomeye mu gihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga nk’ibibuga by’indege n’ibyambu.

Itegeko rigena ko iyi mihanda icungwa n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere imihanda n’ubwikorezi (RTDA).

Mu itegeko bavuga ko ikiciro cya kabiri k’imihanda ari iy’Uturere n’Umujyi wa Kigali yo mu rwego rwa mbere (Districts and City of Kigali roads Class One). Ni Imihanda ihuza ahantu hari ubuyobozi bw’Imirenge akenshi iri mu Karere kamwe.

Itegeko rivuga ko Uturere, cyangwa Umujyi wa Kigali ari byo bicunga iyo mihanda.

Hari n’Imihanda y’Uturere n’Umujyi wa Kigali yo mu rwego rwa kabiri (Districts and City of Kigali Class Two). Iyo ni Uduhanda two mu cyaro duhuza imihanda y’Uturere n’ahandi hakomeye n’ahatuwe n’abantu benshi bari hamwe. N ayo yitabwaho n’Uturere, cyangwa Umujyi wa Kigali.

Ikiciro cya nyuma ni ik’Imihanda yihariye (bita mu Cyongereza, Specific roads).

Ni Imihanda itunganyijwe ihuza imihanda ya Leta (imihanda yo ku rwego rw’igihugu) cyangwa iy’Uturere n’Umujyi wa Kigali n’ahandi hafatwa nk’umugi n’ahandi hakorerwa ibikorwa bikomeye by’abikorera nk’ubuhinzi, ibyo gutunganya umutungo kamere cyangwa iby’ubukerarugendo.

Itegeko rigena ko iyo mihanda icungwa na ba nyirayo.

Mu Rwanda Inzego zishinzwe iterambere ry’imihanda n’imikoranire yazo, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ifite mu nshingano gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya politiki ya Leta y’imihanda.

Ikigo RTDA (Rwanda Transport Development Authority) gifite mu nshingano gushyira mu bikorwa imishinga ijyanye n’iyubakwa no gufata neza imihanda.

Hashyizweho n’Ikigega kitwa RMF (Road Maintanance Fund), gifite mu nshingano gukusanya imari yo gufata neza imihanda.

Ingingo ya 15 y’iri tegeko N°55/2011 ryo ku wa 14/12/2011 RIGENGA IMIHANDA MU RWANDA ivuga ko imihanda yo ku rwego rwa mbere ikwiye kuba ifite ubugari bwa m 3,5 ku gisate kimwe cyawo hatabazwe inkendero zawo.

Ingingo ya 16 ivuga ko imihanda yo ku rwego rwa kabiri ikwiye kuba ifite m 6 z’ubugari muri rusange, naho ku mihanda yinjirira mu Mugi, mu mudugudu, mu nsisiro, iyo bibaye ngombwa ubugari bwayo burongerwa.

Raporo ivuga ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo kubaka no gufata neza imihanda, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yagejeje ku Badepite tariki 4 Ukuboza 2018, igaragaza ko mu Rwanda Uburebure bw’imihanda yose (Total road network) ari km 38 803.

Igishushanyo kiri muri Raporo ya Minisitiri w’Intebe yagejeje ku bagize Inteko mu Ukuboza 2018

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *