• 01/11/2020 2:51 54

MENYA byinshi ku mpyisi: Iz’ingore nizo zihitiramo ingabo zizisenza

Impyisi( abahanga bayita Crocuta Crocuta) ni inyamaswa z’indyanyama usanga zisa n’imbwa, izi nyamaswa zikunze kurya ibisigazwa by’izindi ndyanyama nk’ingwe n’intare ariko zinashobora kwihigira rimwe na rimwe iyo zabuze ibyo izindi zasigaje cyangwa zibonye uburyo buzoroheye kubikora.

Impyisi ifite akamaro kanini ko gutunganya ibyanya bikomye ikabisukura

Impyisi zigira imikaka (jaws) ikomeye ishobora kujanjagura amagufwa adashobora kuribwa n’izindi ndyanyama.

Ziboneka muri Afurika, mu Burasirazuba bwo hagati, mu Majyepfo y’I Burengerazuba bwa Aziya no mu Buhindi.

Mu bihe bya kera  cyane,  impyisi zabonekaga no ku mugabane w’u Burayi.

Ubusanzwe impyisi zikunda kuba ahantu h’ibibaya n’ahandi hari ibyatsi bigufi, nyamara hari n’aho ziboneka hari ibitare by’amabuye, no mu mashyamba afunguye.

Zibamo amoko atatu: Impyisi zidomaguye, Impyisi z’imirongo,  n’impyisi z’ibigina/inzobe (Brown hyena).

Muri aya moko yose impyisi zidomaguye nizo nini kuruta izindi, kuko zishobora kugeza kuri metero 2 (about 7 ft) z’uburebure ukongeraho umurizo wa santimetero 30.

Iyo  yakuze neza ishobora gupima ibilo bigera  kuri 80.

Iyo impyisi ihuma ijwi ryayo riba rimeze nk’iry’umuntu uri guseka.

Impyisi z’imirongo n’iz’inzobe, ziba zifite hagati ya metero 1.2 na 1.5 wongeyeho santimetero, zikanapima ibilo biri hagati ya 25 na 55.

Ubu bwoko uko ari bubiri, bugira imigara ku majosi yazo.

N’ubwo zitandukanye ku mabara no mu burebure, impyisi zose zihurira kukuba zifite imigongo icuritse, amaguru yazo y’imbere aba ari maremare kurusha ay’inyuma, buri janja  rifite amano ane.

Impyisi zikora akenshi n’ijoro, uretse ko no ku manywa hari ubwo ugira gutya ukazibona nko mu bibaya.

Zishobora kwiruka kirometero 65 mu isaha, iri yonyine ishobora gufata intama, ihene, n’izindi nyamaswa ndetse zishobora kwishyira hamwe zigatafa imparage.

Impyisi zikunda kwishyira hamwe mu itsinda anyuranye akenshi usanga ziri hafi y’aho ziba zifite amasenga.

Itsinda rimwe rikunze kuba rigizwe n’impyisi 10 kugera kuri 12 z’ingore n’ibibwana nibura 20.

Akenshi ingore zikunda kuba nini kurusha ingabo kandi nizo zihitiramo ingabo zo kuzisenza. Impyisi ibwegeka iminsi iri hagati ya 92 kugeza kuri 110.

Ahantu henshi zikunda guhigwa n’abantu kuko bazibona nk’umwanzi ubahigira amatungo. Kwangiza ubuturo bwazo no kurenganywa na muntu, bituma zigenda ziba munyamaswa zibangamiwe mu duce tumwe na tumwe.

Nubwo impyisi zidafatwa nk’ibyishi karundura ngo zirye ibyo ziyiciye, muri rusange zifatwa nk’izirya ibyo ibindi byishi byasigaje cyangwa byanennye.

Nk’inyamaswa izobereye gushenjagura amagufwa, impyisi zisukura ahaba hiciwe inyamaswa ahanini ziba zishwe n’intare cyangwa ingwe, ibi bikaba bituma nta magufwa usanga anyanyagiye hirya no hino mu byanya bikomwe, cyangwa ngo usange umunuko w’ibyaboze hirya no hiryo.

Zirinda kandi  ikwirakwira ry’indwara zaturuka ku nyama ziboze zishobora kuba zakwirakwizwa n’amasazi.

Muri rusange impyisi zigira umumaro munini wo gusukura ibyanya bikomwe n’ahandi hose zibarizwa.

Ziramutse zishwe zigashira ku isi, havuka ikibazo cy’uko inkongoro zasigara ari zo zonyine zishinzwe gusukura ishyamba, bigatuma zirya zikabyibuha cyane bityo nazo zikicwa.

Inkongoro n’impyisi biramutse byishwe bigashira umunuko w’inyamaswa zapfiriye mu ishyamba ntitwarukira!

Pariki y’Akagera igira impyisi zishobora kugaragara igihe icyo aricyo cyose kandi zikaba ziboneka ahantu henshi cyane cyane mu bibaya, kuko ariho zikunda gusanga izindi ndyanyama kugira ngo zihabone amagufwa ndetse zinahahigire.

Aha twavuga nko mu kibaya cya Kilala, Muhana, Nyamwashama, mu gace ka Nyamatete, Rwisirabo, Buhira, Rurama, mu nkengero za Birengero,  n’ahandi.

Iyi ni inyandiko ya NDAGIJIMANA Innocent/Umukozi wa Pariki y’AKAGERA

 UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *