• 12/12/2019 3:14 35

Melody ati “Nakoreshejwe amakosa, sinsanganywe umuco wo gushishura indirimbo”

Nyuma yo kuvumbura ko indirimbo nshya y’umuhanzikazi Allioni afatanyije na Bruce Melody yashishuwe, Melody yatangaje ko we ntabyo yari azi ariko asaba imbabazi abafana be abizeza ko bitazongera ukundi.

Ngo ntabwo yari aziko iyo ndirimbo ishishuye

Iyo ndirimbo nshya ya Allioni na Bruce Melody yitwa ‘Tuza’ yasohotse muri iki cyumweru.

Ubwo yajyaga hanze ku mbuga nkoranyambaga byahise bitangira gusakara henshi bavuga ko biganye neza indirimbo yitwa “Will you marry me” y’umuhanzi wo muri Zambia witwa T-Sean.

Melody wasabwe gukorana Collabo na Allioni yavuze kuri icyo kibazo ngo byaramubabaje kuko atigeze amenya ko bayishishuye.

Ni mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko Allioni yamushatse ngo bakorane indirimbo amwereka iyo yaguze na DJ Zizou ngo nyuma bakuramo amajwi ya Hope Irakoze wari waririmbyemo nyuma hajyamo ijwi rya Melody.

Melody yakomeje avuga ko gushishura atari umuco asanganywe ngo kuko ibye akora biba ari kinyamwuga.

Ati “Icyo navuga ni uko gushishura atari umuco nsanganywe kandi ubunyamwuga bwanjye ntibunyemerera gukora biriya bintu, icya mbere nakora ni ugusaba imbabazi abafana banjye ndetse na Allionni ubwe.”

Yavuze ko ikibazo cyajemo ari uko hari uwari uzi  ko indirimbo yashishuwe yanga kubimumenyesha.

Ati “Sinabikoze mbigambiriye ahubwo hari uwari abizi ariko ntiyamenyesha ibyo ari ku nkoresha, gusa sinjye byabayeho gusa kuko n’abandi bahanzi bibabaho, ariko bo bahisemo inzira yo kutavugisha ukuri kuri njye rero navugisha ukuri kuko niyo nzira nziza.”

Ku ruhande rwa Allioni na bo basabye imbabazi abafana, ngo indimbo yasohotse yarimo akabazo ko gusa n’indi.

Indirimbo yitwa ko ari iya Allioni

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Iyi ni copy paste

  • Bamuce amafaranga menshi ashoboka yongera asubire Nyabarongo azasubiza ubwenge ku gihe.

  • Ariko ko numva ntabahanzi dusigaranye na bruce melody kweli !!

  • Harya nta tegeko mu Rwanda rishobora guhana abantu nk’aba?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *