• 15/12/2019 6:27 48

Mbona nta ntambara yeruye y’u Rwanda na Uganda ishoboka- Tshisekedi

Kigali – Kuri uyu wa Kabiri mu nama  yitwa Africa CEO Forum ubwo yagezaga ikiganiro ku bayitabiriye ari kumwe na mugenzi w’ u Rwanda, Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Félix Tshisekedi yavuze ko akurikije uko yasuzumye ibintu asanga nta ntambara hagati y’u Rwanda na Uganda ishoboka muri iki gihe. Ngo ni abavandimwe bafitanye ikibazo ariko kizakemuka mu mahoro.

Abayobozi bombi batambuka gutanga ikiganiro
Abayobozi bombi batambuka gutanga ikiganiro

Taliki 22, Werurwe, 2019, Tshisekedi yagiye i Kampala guhura na Yoweli Museveni baganira ku ngingo zitandukanye harimo n’ikibazo n’ibibazo by’umutekano mu karere, nyuma y’iminsi micye yahise aza i Kigali akihagera naho ahita aganira na mugenzi we Paul Kagame.

I Kigali kuri uyu wa Kabiri ubwo hasozwaga iriya nama mu kiganiro yari ahuriyeho na Perezida Kagame, Tshisekedi yagize ati: “ Mu by’ukuri ibihugu byombi ubu biri mu bihe bigoye ariko nsanga bitazashyamirana kugeza byinjiye mu ntambara yeruye.”

Uyu mukuru w’igihugu avuga ko ‘abaturanyi baba bagomba kubaka ibiraro bibahuza bakirinda kubaka inkuta zibatandukanya.’

Perezida Tshisekedi kandi avuga ku mibanire y’ibihugu yavuze ko idakwiye gushingira ku bategetsi b’ibihugu bariho kuko bo bagenda ariko ibihugu bigahoraho. Ati “Abantu n’abayobozi baragenda ariko Congo n’u Rwanda bizahora ari ibihugu bituranye iteka ryose”.

Perezida wa Kongo Kinshasa yavuze kandi ko ibintu byahindutse kuko amakimbirane y’ibihugu bya Africa asigaye akemurwa n’ibihugu bya Africa aho kuba akemurwa n’ibihugu by’amahanga cyangwa byahoze ari ibikoroni.

Yatanze ingero ati “Mu gihugu cyacu hari kuba amakimbirane akomeye nyuma y’amatora ariko ibihugu byo mu karere nibyo byagize uruhare rukomeye ngo ntabeho. Ibyabaye ubwo bakuragaho Perezida Blaise Compaore muri Burkina Faso cyangwa muri Zimbabwe mu minsi ishize, byose usanga byarakemuwe n’ibihugu by’akarere. N’iyo bajyaga gusaba ubufasha bw’amahanga yabohereza kubikemurira mu miryango ihuza ibihugu mu karere.”

Perezida Kagame nawe avuga ku mibanire y’ibihugu, yavuze ko asanga bibabaje kuba utuntu duto abantu batumvikanyeho twakoma mu nkokora imigambi miremire y’ingirakamaro baba bahuriyeho.

Perezida Tshisekedi avuga ko nta ntambara yeruye abona hagati y'u Rwanda na Uganda
Perezida Tshisekedi avuga ko nta ntambara yeruye abona hagati y’u Rwanda na Uganda


Imitwe yitwaje intwaro iri muri DR Congo ntacyo irwanira

Abakuru b’ibihugu byombi kandi baganiriye ku byerekeye imitwe yitwaje intwaro igikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, bavuga ko bikwiye ko ihacika kariya gace kakagira amahoro kandi kakaba irembo ryagutse mu buhahirane hagati y’ibihugu.

Nk’ikimenyetso cy’ubufatanye bushya mu guhashya iyi mitwe, mu mpera z’umwaka ushize inzego z’umutekano za DRCongo zafashe bamwe mu bayobozi b’umutwe wa FDLR ku mupaka wa Bunagana bavuye muri Uganda nyuma y’iminsi bubashyikiriza Leta y’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko iyo kimwe mu bihugu bituranye kibuze umutekano ikindi nacyo bikigiraho ingaruka.

Ati: “Ntabwo wakemura ibibazo by’umutekano uri wenyine bisaba ubufatanye.”

Perezida Paul Kagame avuga ko ibihugu bikwiye kubaka ubufatanye burambye ntibusenywe n'ibintu bito byaganirwaho
Perezida Paul Kagame avuga ko ibihugu bikwiye kubaka ubufatanye burambye ntibusenywe n’ibintu bito byaganirwaho

U Rwanda na DRC kandi biherutse kutera intambwe mu buhahirane binyuze mu ngendo z’indege aho byemeranyijwe ko indege za Rwandair kuva muri Mata zizatangira ingendo zigana zinava i Kinshasa.

N’ubwo ibihugu byombi bihana imbibi ni ubwa mbere byaba bigiye guhahirana hakoreshejwe indege.

Perezida Kagame na mugenzi we kandi baganiriye ku mikoranire inoze yerekana uko ibihugu byombi byabyaza umusaruro ubutunzi kamere bifite hagamije iterambere risangiwe n’ababituye.

Abatabiriye inama y’abashoramari bo muri Africa yiswe Africa CEO Forum baganira na Perezida Kagame

Photos/PlaisirMuzogeye

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • abayobozi nkaba nibo africa ikeneye bareba inyungu ziri imbere

    • Intambara hagati y’ibihugu ntizikibaho.Hasigaye habaho “Civil Wars”,nukuvuga abenegihugu birwanira hagati yabo.Ingero ni nyinshi cyane:Angola,DRC,Congo Brazza,Burundi,Rwanda,Somalia,Central African Republic,Libya,Tchad,etc…Niba ari “abenegihugu” baba birwanira,wibaza niba abasirikare bagomba kwitwa ingabo z’igihugu.Kubera ko,ntabwo ari igihugu barwanira,ahubwo ni abenegihugu birwana.Mu ntambara ya 1990-1994,Habyarimana yitaga FPR “abanzi b’igihugu”,na FPR ikita ingabo za Habyarimana “abanzi b’igihugu”.This world is mad.
      Ikibazo nuko bizakomeza gutya.C’est un cycle sans fin (an endless cycle).

  • Hanyuma abantu bashakishwa na kongo bihishe mu Rwanda bite?

    • Ntabwo bihishe.Urashaka se kutubwira ko General Nkunda yihishe?Politike nimbi cyane.Nasabye abana banjye kutajya muli Politike,ahubwo bagashaka imana,bakayikorera.Bituma baba abakristu nyakuri.

  • Wa mugabo we ubumenyi muri politiki ibera mubiyaga bigali uyizi gute? 1998 Wenda Papa wawe iyaba akiriho yari kugusobanurira. Reba umubare w’intambara zabaye murako karere kuva 1990 kugeza nanubu mbere yogushimangirako nta ntamabara yaba hagati yu Rwanda na Uganda.Nurangiza ubare izabereye mu gihugu cyawe uko zingana nabazirwanye.Nako ntabyuzi kuko wiberaga Bruxelles.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *