• 25/01/2020 1:07 17

Mbere yo guhura na APR FC, Rayon yanganyije na AS Kigali

Umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona w’ikirarane utarakiniwe igihe wakinwe kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali Rayon Sports na AS Kigali ziguye miswi igitego 1-1.

Wari umukino Rayon yashakagamo amanota atatu cyane kugira ngo ikomeze gusatira mukeba APR FC  iyiri imbere yo yaraye itsinze Sunrise FC 2-0, ariko ntibyashobotse kuko icyuye inota rimwe.

Wari umukino urimo ishyaka
Wari umukino urimo ishyaka

Igitego cya Rayon Sports cyabonetse ku munota wa 28 gitsinzwe na myugariro wa Mutsinzi Ange kuri ‘coup franc’ nyuma y’ikosa ryari rikorewe Jonathan Raphael Da Silva.

Ku munota wa 63 w’umukino AS Kigali yishyuye igitego yari yatsinzwe kinjizwa na Kalanda Frank nyuma y’uko Mutsinzi Ange yari amaze guhana ikosa umupira ugarurwa n’urukuta.

Rayons Sports yahise iguma ku mwanya wa kabiri w’agateganyo n’amanota 48 mu gihe APR FC iyisizeho amanota atandatu.

Mu mukino ibanza Rayon Sports yari yatsinze As Kigali 1-0.

Rayon Sport izongera kugaruka mu kibuka tariki ya 20 Mata ikina na APR FC kuri stade Amahoro i Remera bakina umunsi wa 23 wa shampiyona.

Mutsinzi Ange yishimira igitego cya Rayon Sports
Mutsinzi Ange yishimira igitego cya Rayon Sports

Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • turababaye

  • Ntawari bukire akavuyo mwari buteze

  • Abaye atandatu sha. Ngo muzi guteka isombe gusa umureti wapi

  • Muhumure ntakitwirukanyisha kwiyizera nibyo bya mbere mukomeze mwitoze nta gucika intege ibindi ubundi courage jubarayon twese

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *