• 13/12/2019 6:43 56

Maze gukora indirimbo zigera kuri 70 kandi biracyaza- Christopher

Umuhanzi Muneza Christopher avuga ko kuva yatangira gukora umuziki amaze gukora indirimbo zirenga 70. Yemeza ko kugira ngo umuhanzi yamamare bisaba gukora byinshi kandi ntacike intege. Ngo azakomeza urugendo yatangiye n’ubwo bigora kubifatanya n’ishuri.

Christopher yemeza ko umusaruro yakuye mu muziki uri kumugirira akamaro cyane cyane mu masomo ye.

Kuri uyu wa Mbere Christopher yasohoye indirimbo yise  ‘Ndakwemera’. Avuga ko irimo amagambo y’urukundo umusore aba agomba kubwira umukobwa akunda atagamije kumuryarya.

Ati: “ Indirimbo irimo amagambo y’urukundo hagati kandi asobanutse neza. Ni amagambo arimo amasezerano hagati y’abakundana kandi ni amasezerano azaramba uko ibihe bizasimburana.”

Christopher Muneza avuga ko mu gihe amaze akora umuziki wamuteje imbere ndetse ubu ngo amafaranga yakoreye amufasha mu kwishyura amasomo muri Kaminuza yigenga ya Kigali aho yiga icungamutungo.

Kuri we ariko ngo kwiga Kaminuza ukora n’akandi kazi ntibyoroshye.

Avuga ko iyo umuntu akiga amashuri yisumbuye aba acunganwa n’ibyanditse muri makayi gusa ariko ngo muri Kaminuza bisaba gusoma cyane, ugaha amasomo umwana.

Ku rundi ruhande ariko ngo byose biterwa n’uko umuntu asanzwe amenyereye kwiga no gufata mu mutwe byihuse. Kuri we rero ngo kwiga ntibumugora.

Mbere y’uko akora indirimbo ‘ Ndakwemera’ yari yarasohoye indi yise ‘Izina ryanjye’.

Indirimbo’ NDAKWEMERA’:

 

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Aliko njye mfite ikibazo nshaka kubaza umuntu wese ubisobanukiwe! kubera iki abahanzi bacu buri gihe usanga baririmba indirimbo batumagura ibitabi, abandi biruhamo amayoga ahenze, bifite ubuhe busobanuro! ukoze indirimbo bitarimo ntiyagurwa, cg ni uko audience yanyu ari aho iba iri tu! cg se ni ukwigana izo mubona za ba Tupac n’abandi! nyamara mbona muririmbye indirimbo mutabishyizemo zakundwa na benshi cg se na bose! Ngaho kwamabara ubusa kw’abakobwa, ayo matabi, inzoga, utubyiniro, iti is like inzu zitunganya indirimbo nicyo zibategeka kugirango indirombo zizakundwe!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *