• 20/01/2020 5:43 14

Mashami yasohoye urutonde rw’abakinnyi 27 bazavamo abazakina na Ivory Coast

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere nibwo umutoza mukuri w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 27 bazatoranyamo abazifashishwa ku mukino wa nyuma wo mu itsinda rya munani uzahuza u Rwanda na Cote d’Ivoire mu gushaka itike y’igikombe cya Africa.

Vincent Mashami yatangaje urutonde rw’abakinnyi bazatoranywamo abazakina na Ivory Coast

Umunyezamu Mvuyekure Emery yongeye kuhamagarwa mu ikipe y’igihugu nyuma y’igihe kirekire adahamagarwa.

Ni umukino uzakinwa tariki 23 Werurwe muri Ivory Coast  aho u Rwanda rutagifite amahirwe yo kubona iyi tike yo kwerekeza mu Misiri.

Amavubi azatangira umwiherero kuwa Kane, akorera kuri Stade Amahoro akazahaguruka  mu Rwanda tariki ya 21, Werurwe, 2019 yerekeza Ivory Coast.

Kugeza ubu Guinea yamaze kubona itike, ikaba iyoboye itsinda rya 8 n’amanota 11, ikurikiwe na Ivory Coast  ifite amanota 8.

Centrafrique bafite amanota atanu ku mwanya wa gatatu mu gihe u Rwanda ari urwa nyuma n’amanota abiri gusa.

Abakinnyi bahamagawe:

 Abanyezamu:

Rwabugiri Omar(Mukura),Kimenyi Yves (APR FC) na Mvuyekure Emery (Tusker FC,Kenya)

Ba myugariro:

Rwatubyaye Abdoul(Kansas FC,USA),Nirisarike Salomon(FC Tubize,Belgium),Manzi Thiery(Rayon sport),Buregeya Prince(APR FC),Fitina Ombolenga(APR FC),Imanishimwe Emmanuel(APR FC),Habimana Hussein(Rayon sport),Iragire Saidi(Mukura),Rutanga Eric(Rayon sport),na Iradukunda Eric(Rayon sport)

Abakina hagati:

Butera Andrew(APR FC),Niyonzima Ally(APR FC),Muhire Kevin(Dakhleya,Egypt),Niyonzima Olivier Sefu(Rayon sport),Nsabimana Eric(AS Kigali),Bizimana Djihad(Waasland Beveren,Beligium) na Nshimiyimana Imran.

Ba rutahizamu:

Kagere Medie(Simba SC,Tanzania),Tuyisenge Jacques(Gormahia,Kenya),Hakizimana Muhadjiri(APR FC),Nshuti Dominique Savio(APR FC),Nizeyimana Djuma(Kiyovu sports),Iradukunda Bertrand(Mukura) na Byiringiro Lague(APR FC)

Yvonne IRADUKUNDA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *