• 11/12/2019 6:04 04

Mashami yashyize ahagaragara abakinnyi 23 ajyana muri Ivory Coast

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 23 ahagurukana muri iri joro yerekeza muri Cote d’Ivoire mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizaba muri Kamena mu  Misiri.

Aba nibo bazajya gukina n’inzovu za Ivory Coast

Mu bakinnyi 27 uyu mutoza yari yahamagaye hasezerewe 3 bakoranye n’abandi imyitozo harimo ba myugariro babiri Iragire Saidi wa Mukura na Habimana Hussein wa Rayon Sport.

Nshimiyimana Imran ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC nawe ntari ku rutonde rw’abakinnyi bagomba kwerekeza muri Ivory Coast  mu gihe undi ari Butera Andrew we utarigeze ajya mu mwiherero kubera uburwayi yagize.

Uretse Kagere Meddie niwe mu bakinnyi bakina hanze utarakoranye na’bandi imyitozo kuko yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu umutoza amuha umwanya wo kuruhuka cyane kuko kuwa kabiri ikipe ye yo muri Tanzania yari ifite umukino aho no mu bitego 2 yatsinze harimo icya Kagere.

Umutoza Mashami Vincent avuga ko ikipe aafite ari nziza kandi yatsinda uwo ariwe wese

“Dufite ikipe nziza kabone nubwo kuri ubu tudahagaze uko twabyifuzaga. Ikipe dufite iracyafite ubushobozi bwo gutsinda uwo ariwe wese. Twitoje neza kandi twiteguye guhangana na Ivory Coast.”

Ikipe y’igihugu ya Guinea yamaze kubona itike niyo iyiboye iri tsinda u Rwanda ruherereyemo n’amanota 11.

Ivory  Coast ifite amanota umunani naho Centrafrique bo bafite amanota 5 mu gihe u Rwanda arirwo rwanyuma muri iri tsinda rufite amanota 2.

Ikipe y’igihugu irahaguruka mu ijoro ry kuwa gatatu ushyira kuwa kane ku isaha ya saa Saba zijoro aho bazakorera imyitozo ya nyuma kuri Stade Félix Houphouët-Boigny izakinirwaho umukino kuwa Gatandatu kuri

Abakinnyi 23 bazajya gukina na Ivory Coast:

 

Abanyezamu:

Rwabugiri Omar (Mukura VS&L), Kimenyi Yves (APR FC) and Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)

Ba myugariro:

Rwatubyaye Abdoul (Sporting KC, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Buregeya Prince (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports FC) and Iradukunda Eric (Rayon sports FC).

Abakina hagati:

Niyonzima Ally (APR FC), Muhire Kevin (El Dakhleya Sporting Club, Egypt), Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Nsabimana Eric (AS Kigali) and Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium)

Ba rutahizamu:

Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshuti Dominique Savio (APR FC), Nizeyimana Juma (Kiyovu Sports), Byiringiro Lague (APR FC) and Iradukunda Bertrand (Mukura VS&L)

Yvonne IRADUKUNDA

UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • KO YASIZE BAKAME SE?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *