• 16/12/2019 2:20 16

Masaka: ‘Umujura’ yarasiwe aho yagiye kwiba arapfa

Kicukiro – Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere mu murenge wa Masaka mu kagari ka Gako Umudugudu wa Kabeza Police yarashe umugabo bivugwa ko ari ‘umujura’ wari waje kwiba mu rugo rw’umuturage mu gihe bagenzi be birutse bagacika.

Ku rugo bari bateye babashije kwinjiramo baciye kimwe mu byuma by’idirishya, maze ba nyiri inzu baratabaza aba bajura bariruka. Police n’irondo bariho bagenzura aka gace bahise batabara.

Theoneste Ntatsikira  umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Kagali ka Gako yabwiye Umuseke ko aba bajura baciye ibyuma by’idirishya ry’umuturage bakinjiramo.

Uwarashwe ngo yashatse kurwanya umupolisi ufite imbunda akoresheje icyuma yifashisha mu gucukura inzu uyu ahita amurasa ahasiga ubuzima.

Ntatsikira asaba abatuye akagari kuba maso no gutabarana.

Muri aka kagari ngo ntihari haherutse ubujura nka buriya. Avuga ko nta mujura n’umwe wari watirwa mu cyuho yacukuye inzu y’umuturage.

Umurambo w’uyu warashwe wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo ku Kacyiru mu gihe hari gukorwa iperereza.

Baciye icyuma cy'idirishya basiga umwanya bacamo (mu turongo tw'ubururu) binjira mu nzu
Baciye icyuma cy’idirishya basiga umwanya bacamo (mu turongo tw’ubururu) binjira mu nzu
Bamurashe mu mutwe ahita asiga ubuzima aha 'yari yaje kwiba'
Bamurashe mu mutwe ahita asiga ubuzima aha ‘yari yaje kwiba’

UM– USEKE.RW

12 Ibitekerezo

  • Abantu biyemeje gutungwa n’imitsi yabandi iyo barangiye gutya nge ntacyo bimbwira rwose! Iyaba byashobokaga ngo bose umuntu abamenye ahubwo.

  • Abantu nk’aba bajye babajyana ku kibuga twese tubarebe

  • Polisi oye un voleur de moins.abo bene ngango mujye mubakanira
    Urubakwiye.

  • bajye babarasa ,icyaduha bose bakajya bamenyekana bakabanyuzamo urusoro. police ikomereze aho .nta mwanya umujura akwiye kugira muri iki gihugu.ni haduyi

  • Turabimenyereye ko abantu bose baraswa kuko bashatse kurwanya inzego z’umutekano. Kandi bakaraswa mukico buri gihe.

  • Niba igihano cyo gukekwaho ubujura ari urupfu, hari igihe bitazaba ngombwa kwitabaza abapolisi. Ese abiba amamiliyari y’umutungo wa rubanda bo bizagenda gute? Na bo banyuzwemo amasasu? Ibitekerezo hafi ya byose byemeza ko abajura bagomba kwicwa by’intangarugero. Ni akumiro. Burya ni aho tugeze? Nizeye ko ababitanze nta birarane by’imisoro bafite. Harahagazwe. Murakoze.

  • Abajura ni abakozi ba shitani,binjira mu nzu bashaka ni kwica , iyo police ndayishimiye cyane nikomeze itubumbatirire Umutekano.

  • Ku muyumbu naho rwose mudutabare ibisambo biraturembeje bipfumura inzu hafi buri joro murashemo nka bibiri ni bwo twagira agahenge

  • Abo bagizi banabi uwo batarasanga munzu agirango nabantu. Police yacu mukomereze aho. Nabandi mubahashye

  • muri kariya gace habamo ibisambo byiba mumazu ahubwo police nibihagurukire ifatanyije n’izindi nzego zishinzwe umitekano ndetse n’iperereza.

  • Babarase, jye nshyigikiye polisi. Ese niyo bagutwara isafuriya, iba igendeye iki? Babatumure kabisa;

  • Wowe witwa rukundo umunsi baguteye catch cyangwa bagapfumura inzu yawe ntuzongera kwivugisha ibyo uri kuvuga….abantu banyibye bakanyiba na lunette zamaso ari batandatu nibyuma nibo uri kugirira impuhwe?turashima police yacu, nibashugurikire rwose izo nkoi zibibi…nta muhwe yumujura…naho abanyereza umutungu uri kuvuga nta cyuma baba bagufatiyeho ikindi hari inzego zubutabera zishinzwe kubaryoza ibyo bibye, naho abashikuza ba mukerarugendo utwabo abo babatumure rwose nta muhwe mbafitiye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *