• 26/01/2020 10:08 31

Maroc : Mohammed VI yasuye Ali Bongo mu bitaro

Kuri uyu wa Mbere umwami wa Maroc Mohammed VI yasuye Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba mu bitaro bya gisirikare bya Maroc biri mu murwa mukuru Rabat. Yishimiye ko ubuzima bwe buri kurushaho kuba bwiza.

Umwami Mohammed VI wa Maroc yasuye inshuti ye Ali Bongo mu bitaro

Ifoto ya mbere kuva Ali Bongo yarwara nibwo yafashwe iratangazwa. Ni ifoto yifotoje ari kumwe na Mohammed VI bicaye ku maze ariho ibirahure bibiri by’amazi.

Ali Bongo Ondimba yageze muri Maroc taliki 29, Ugushyingo, 2018 aho yagiye gukomeza kwivuriza no gutora agatege nyuma y’uburwayi butunguranye bwafashe ubwonko bwe ubwo yari Riyadh muri Arabie Saoudite mu Ukwakira, 2018.

Ifoto yatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa yerekana Bongo arebana na Mohammed VI mu maso he hagaragara nk’ahafite akanyamuneza.

Ibi bitandukanye n’ibyari bimeze iminsi bivugwa ko ari indembe itabasha kweguka. I Libreville nta makuru atangazwa kenshi ku buzima bwa Bongo.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’igihugu witwa Ike Ngouoni Aila Oyouomi  niwe wigeze kugira icyo atangaza ku buzima bwa Ali Bongo ariko hashize ukwezi n’iminsi runaka.

Ibitaro bya gisirikare bya Maroc biri Rabat aho Ali Bongo arwariye

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *