Marines FC nyuma yo tsindwa 6-0, Umutozo wayo ati “Byari ngombwa ko turuhutsa abakinnyi bamwe” - UMUSEKE

Marines FC nyuma yo tsindwa 6-0, Umutozo wayo ati “Byari ngombwa ko turuhutsa abakinnyi bamwe”

Umutoza wa Marines FC, Yves Rwasamanzi avuga ko impamvu yanyagiwe na APR FC ibitego 6-0, ari uko yari yaruhukije abakinnyi yitegura umukino wo ku wa Kabiri usoza shampiyona.

Yves Rwasamanzi utoza Marines FC yavuze ko yatsinzwe byinshi bitewe n’uko hari abakinnyi yari yaruhukije

APR FC ku wa Gatandatu yari yakiriye Marines FC mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, ukaba warabereye i Huye.

Yaje kuyinyagira ibitego 6-0, benshi ku mbuga nkoranyambaga bavugaga ko iyi kipe ya Marines FC ishobora kuba yatanze amanota ku bushake.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Yves Rwasamanzi utoza Marines FC yavuze ko byatewe n’uko hari abakinnyi yari yaruhukije kuko bari bakinnye imikino yegeranye bityo akaba abategurira umukino wo ku wa Kabiri usoza shampiyona.

Ati “Shampiyona yari igoye cyane kuko twakinnye imikino myinshi tutaruhuka, twakinnye imikino ibiri ishize ikomeye twahuyemo na Rayon Sports ndetse na AS Kigali, byari ngombwa ko turuhutsa abakinnyi bamwe, dushyiramo abakinnyi bashya bageze aho bararuha kubera kudakina kenshi, ariko nta kundi twagombaga kubagerageza na bo bagakina kuko dufite undi mukino ku wa Kabiri, ntabwo twari gukoresha bamwe ku mikino yose.”

Uyu mutoza kandi akaba yahamije ko imvune y’umunyezamu Ntwari Fiacre na kapiteni we Ndayishimiye Thierry batasoje umukino ari kimwe mu byabakozeho.

Marines izasoza shampiyona yakira ikipe ya Bugesera FC i Rubavu kuri Stade Umuganda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ariko ariko Rwasamanzi rwose ntugakinishe abantu ubafata nk’abana nabo b’ibitambambuga!

    Ubwo se waruhuye abakinnyi ku mukino wa APR FC ngo bazakine uwa Bugesera hanyuma utware igikombe? Ngo une uwa kabiri se? Ngo wo kuba uwa nyuma se?

    Pole kuri AS de Kigali yabiguyemo nta kindi umuntu yabona arenzaho kuri iriya film 🤪🤪🤪

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *