• 14/12/2019 8:40 26

Marina na Safi mu rukundo rwa nyarwo rwo mu ndirimbo ‘True Love’

Umuhanzi Safi Madiba na Marina basanzwe babarizwa muri Label imwe, bashyize hanze indirimbo bise ‘True Love’ [cyangwa urukundo nyarwo] igaruka ku rukundo rutaryarya.

Safi na Marina basanzwe bari muri Label imwe

Muri iyi ndirimbo, Marina atangira agira ati «uri umumarayika w’ubuzima bwange, uri urukundo rw’ubuzima bwange…”

Iyi ndirimbo ivuga ku rukundo nyakuri, Safi Madiba na Marina baririmba bungikanya icyo umwe abwiye mugenzi we undi na we akagisubiramo.

Safi na we aza agira ati “Mbona uko urukundo rusa iyo dusangira, nkumva uko kubaho biryo iyo duhuye…”

Iyi ndrimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi gusa, ije isanga indi abahanzi bo muri imwe muri Label aba bahanzi bahuriyemo barimo Jay Polly na Queen Cha bashyize hanze yitwa ‘Nari High’ yavuzweho kuba irimo amagambo aganisha ku bikorwa by’ubusambanyi mu buryo bujimije.

Safi Madiba we aheruka gushyira hanze indirimbo ari wenyine yise original, mu gihe Marina aherukaga gushyira hanze indirimbo ‘Mbwira’ yakoranye n’Umurundi Kidum.

Aline Rangira MWIHOREZE
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • True Love bisobanura “Urukundo nyakuri”.Rutandukanye cyane n’ibyo aba Stars baririmba ngo “bari mu rukundo”,nyamara ruba rugamije kuryamana gusa,hanyuma bagatandukana.Urugero rwiza ni Diamond,Cristiano Ronaldo,ZARI,etc…udasize aba Stars bo mu Rwanda.Urukundo Imana idusaba,ntabwo ari urwo aba Stars baririmba.Rutubuza kuryamana n’uwo mutateye igikumwe. Nubwo abantu Millions and millions z’abantu basambana,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Iyo urebye usanga abantu basuzugura Imana mu rwego rwo gushaka Kwishimisha.Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.

  • Natareba neza nawe azamuhandura Safi nta mikino.

  • Keep up mwana wacu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *