• 15/12/2019 6:47 07

Maria Sharapova ari mu Rwanda, yasuye ingagi n’inkende zo mu birunga

Umukinnyi wa Tennis wamamaye cyane ukomoka mu Burusiya witwa Maria Yuryevna Sharapova amaze iminsi mu Kinigi aho yasuraga ingagi zo mu birunga. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu ari bugaruke i Kigali aho acumbitse.

Maria Sharapova ‘yari’ mu Rwanda mu minsi mike ishize

Sharapova yasuye ingagi mu birunga nyuma yo gusura zimwe muri pariki zo muri Botswana nk’uko bigaragara ku mashusho yashyize kuri Twitter no kuri Instagram.

Mu Rwanda kandi ngo yasuye inkende bita Golden Monkeys ziba mu Birunga.

Maria Sharapova asuye ingagi nyuma y’ikindi cyamamare mu mupira w’amaguru, David Luiz wa Arsenal uheruka mu Rwanda muri gahunda yo gukomeza gukangurira abanyamahanga gusura ingagi u Rwanda rwemeranyijweho na Arsenal yiswe #VisitRwanda.

Hari amakuru avuga ko Sharapova ashobora kuzasura n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Maria Yuryevna Sharapova yavutse taliki 19, Mata, 1987. Ni Umurusiyakazi ariko afite ubwenegihugu bwa USA ndetse niho  atuye guhera muri 1994.

Yabaye umukinnyi wa mbere ku isi muri Tenisi w’umugore ukina wenyine inshuro eshanu yikurikiranya. Sharapova kandi yatwaye umudali mu mikino Olimpiki yabereye i London mu Bwongereza muri 2012.

Abakurikirana  amateka y’umukino wa Tennis bavuga ko Maria Sharapova ari umwe mu bakinnyi bayo b’abagore b’abahanga kurusha abandi babayeho mu mateka.

Ubwa mbere aba umukinnyi wa mbere ku isi w’uyu mukino yari afite imyaka 18 hari muri 2005.

Hari abemeza ko arusha ubuhanga muri uyu mukino impanga ebyiri z’Abanyamerikakazi ari bo Venus na Serera Williams.

Uretse kuba ari umukinnyi wa Tennis w’umugore w’umuhanga kurusha abandi kugeza ubu, Sharapova ni we kandi w’umukire kubarusha.

Muri Werurwe 2006 Forbes Magazine yamushyize ku mwanya wa mbere mu bagore bose bakina imikino iyo ari yo yose bahembwa neza kuko yinjije arenga miliyoni 18$.

Yakomeje kuza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde kugeza muri 2016 ndetse yakomeje kuba uwa mbere no muri 2017 nyuma y’imvune yagize ku rutugu.

Muri 2011 Forbes yari yamushyize ku mwanya wa 29  ku rutonde rw’abakinnyi 50 (b’ibitsina byombi) bahembwa neza mu mikino bakina.

Muri 2012 ajya ku mwana wa 15 aza akurikiwe na Li Na waje ku mwanya wa 16 nyuma ye haza Serena Williams ku mwanya wa 17.

Maria Sharapova ari kumwe n’umwe mu bayobora abasura ingagi mu birunga
Mbere yari yabanje kujya gusura intare zo muri zimwe muri Pariki za Botswana
Yifashe ifoto hirya ye gato hari intare n’ibyana byazo. Ni muri Botswana
Ngo yasuye pariki y’ibirunga
Aha ni muri 2005 ubwo yatwaraga yabaga umugore wa mbere uzi tennis ku isi
Aha ni muri uyu mwaka ubwo yatsindwaga na Serena Williams muri US Open

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Muzage mukora proof reading mbere yo gusohora inkuru. Ayo mazina yizo mpanga muvuga arimo amakosa

  • Venus na Serena Williams baravukana ariko s’impanga kuvuga ngo Sharapova abarusha ubuhanga nabyo sibyo kuko bamurusha ibikombe kure iyo uvuga wenda ko abarusha kwamamara kubera uburanga n’ikimero cye! N’amafaranga ubu afite Serena Williams aramurusha

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *