• 30/10/2020 9:53 17

Manu Dibango wari umuhanzi ukomeye ku Isi yahitanywe na Covid-19

Umuhanzi Manu Dibango wahimbwe “Papy Groove” yatabarutse afite imyaka 86. Yapfuye kuri uyu wa kabiri tariki 24 azize Covid-19, indwara ituruka kuri coronavirus.

Yari umuhanzi ukomeye

Urupfu rwe rwatangajwe n’abo mu muryango we, bavuze ko yishwe na Covid-19.

Itangazo ry’umuryango we rigira riti “Babyeyi dukunda, nshuti, ijwi rirahamagarira kure… N’umubabaro turabatangariza urupfu rwa Manu Dibango, ‘Papy Groove’ wacu, yapfuye tariki 24 Werurwe 2020 afite imyaka 86, azize Covid-19.”

Manu Dibango ubusanzwe akomoka muri Cameroon yageze i Marseille mu 1949 akiri ingimbi, ibikorwa bye byamuhesheje umudari w’icyubahiro Chevalier de la Légion d’honneur mu 2010.

Uyu mugabo yari agikomeye acuranga injyana ya jazz n’iyitwa musique classique, ndetse mu mwaka ushize yakoze ibitaramo bitandukanye.

Abamuzi bavuga ko yari umugabo w’igihangange, munini kandi ubwo bunini bwe bungana n’ubumuntu yagiraga, ngo yahoraga yishimye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko Cemeroon, Africa n’Isi bibuze umuntu ukomeye, ukwiye icyubahiro.

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Niyigendere.Ajyanye na mugenzi we Aurlus Mabele wo muli Congo-Brazza nawe wishwe na Coronavirus ejobundi.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *