• 12/12/2019 8:47 04

Mansa Musa: Umukire wa mbere kurusha abandi wabayeho mu mateka

Mu isezerano rya kera muri Bibiliya rivuga ko umukire wa mbere wabayeho ari umwami Salomon wari umuhungu w’umwami Dawidi. Mu mateka ya vuba, bivugwa ko nyiri ikigo Amazon witwa Jeff Bezos ariwe mukire kurusha abandi ku isi, akaba afite  miliyari $131. Abanyamateka ariko bavuga ko aba bose nta numwe wagereranya na Mansah Musa wayoboye ubwami bwa Mali.

Mansah Musa niwe mukire wabayeho kurusha abandi ku isi.

Mansah Musa wayoboye ubwami bwa Mali mu kinyejana cya 14 yari umukire cyane kandi akagaba rugabisha birenge k’uburyo ubuntu bwe bwatumye ubukungu bwa Mali buhomba.

Umwarimu w’Amateka muri Kaminuza ya Calfonia, USA, witwa Rudolph Butch Ware yagize ati: “ Amakuru duhabwa n’amateka asobanura uburyo uriya mwami yari umukire n’umunyembaraga ku rwego rugoye kwiyumvisha muri iki gihe.”

Muri 2015 umunyamateka witwa Jacob Davidson yagize ati: “ Mansa Musa yari umukire ku rwego ruhanitse cyane”

Ikinyamakuru cyo muri USA kitwa Celebrity Net Worth muri 2012 cyavuze ko umutungo wa Mansah Musa wari miliyari $ 400 ariko abahanga mu mateka y’iby’ubukungu bo bavuga ko gushyira ubukungu wa Mansa mu madolari y’iki gihe byaba ari ukwibeshya.

Zahabu kuriwe yari ikintu gisanzwe…

Mansah Musa yavutse muri 1280 mu muryango w’abatware. Murumuna we witwa  Mansah Abu-Bakr nawe yayoboye Mali kugeza muri 1312.

Uyu muyobozi ariko ngo yaje kujya mu  majyaruguru y’Inyanja ya Atlantic ari kumwe n’abagaragaru, abagore, ingabo n’abacakara bari mu mato 2000 ariko ntibagaruka.

Ibi byemezwa n’umunyamateka wo muri Syrian witwaga Shibab al-Umari wabayeho mu kinyejana cya 14.

Hari undi munyamateka wo muri Amerika witwa  Ivan Van Sertima wanditse ko bariya bagaragu ba Mansah Abu-Bakr bakomeje urugendo rwabo bakagera muri Amerika y’amajyepfo ariko nta bihamya bishyigikira iki gitekerezo biraboneka.

Mansah Abu- Bakr amaze kugenda ubwami bwa Mali bwasigaye mu maboko ya Mansa Musa.

Amaze gufata ubutegetsi, yakungahaje ubwami bwe, ndetse afata indi migi 24 harimo na Tumbuktu ayibwomekaho.

Ubwami bwaragutse buva ku Nyanja y’Atlantic bugera kuri Niger y’iki gihe, bufata kandi ahari ibihugu by’ubu nka Senegal, Mauritania, Mali, Burkina Faso, Niger,  Gambia, Guinea-Bissau, Guinea na Ivory Coast.

Ubu buso bwose bwari bukize ku bintu bitandukanye ariko cyane cyane kuri zahabu n’umunyu.

Muri kiriya gihe, umunyu wari imari ikomeye mu bucuruzi bwo mu bihugu by’Abasilamu.

Abanyamateka bo mu nzu ndangamurage y’Abongereza bavuga ko mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mansah Musa, ubwami bwa Mali bwari bufite kimwe cya kabiri kirenga cya zahabu yose yari ku isi y’icyo gihe. Iyi zahabu yose kandi yari iy’umwami wa Mali, Mansah Musa.

Umunyamateka witwa Kathleen Bickford Berzock yabwiye BBC ati: “Nk’umutegetsi Mansah Musa yari afite ubushobozi budasanzwe bwo kugera ku bukungu kamere isi y’icyo gihe yari ifite.”

Avuga ko amasoko akomeye y’umutungo kamere ukomeye wari mu isi y’icyo hihe yari mu bwami bwa Mansah Musa.

Uruzinduko rw’i Macca …

N’ubwo ubwami bwa Mali bwari bukize ku mutungo kamere ariko ntabwo bwari buzwi mu mahanga cyane.

Ibi ariko byaje guhinduka ubwo Mansah Musa yafataga umwanzuro wo gutembere i Macca mu mutambagiro wera ukorwa n’Abasilamu.

Musa yagiyeyo aciye mu butayu bwa Sahara anyuma mu Misiri. Bivugwa ko icyo gihe yaherekejwe n’abantu batari munsi ya 60 0000.

Yajyanye n’umuryango wose wa cyami, abagaragu, ingabo, ababyinnyi, abacuruzi, abayobora ingamiya zari zitwaye impamba n’abacakara ibihumbi 12.

Yajyanye kandi imikumbi myinshi y’ihene n’intama zo kuzabaga ku rugendo.

Iyo wabarebaga bambuka ubutayu ngo wabonaga ari nk’umugi wimukiye ahantu runaka.

Buri ngamiya muzo bajyanye i Macca yari ihetse toni nyinshi za zahabu. Bageze i Cairo mu Misiri abantu baratangaye cyane babonye ubwinshi bwa Zahabu bari bafite.

Ab’i Cairo barumiwe!…

Umunyamateka  al-Umari avuga ko Mansah Musa yasize inkuru mu Misiri k’uburyo nyuma y’imyaka 12  abatuye Cairo bari bakimwirahira.

Yagezeyo aha abaturage zahabu nyinshi k’uburyo byatumye itakaza agaciro mu gihe cy’imyaka icumi yakurikiyeho.

Ubukungu bwa Misiri bwarazahariye cyane.

Ikinyamakuru k’ikigo gikora iby’ikoranabuhanga cyo muri USA kitwa SmartAsset.com cyanditse ko kuba Mansah Musa yararekuye zahabu ifite agaciro ka miliyari $1.5 byarumye ubukungu bwo mu Burasirazuba bwo hagati bugwa cyane kandi mu gihe kirekire.

Atashye nanone Mansah Musa yaciye mu Misiri agezeyo asanga ubukungu bwayo bwarazahaye kubera Zahabu yari yarasize abahaye.

Mu rwego rwo gutabara ubukungu bw’iki gihugu, Mansah Musa yasabye abakire b’aho kumusubiza ya zahabu yabahaye akayibagurira ku giciro gito.

Mansah Musa ngo yatanze zahabu nyinshi k’uburyo yasubiye iwe amara masa.

Hari na bamwe mu batuye Mali bavuga ko ari umwe mu bakenesheje igihugu cyabo.

Urugendo rwe i Macca rwatumye Mali imenyekana

Nubwo hari abamushinja ko yapfushije ubusa zahabu ku rwego rwo hejuru, ngo urugendo rwe agana Macca rwatumye abantu bo ku isi y’icyo gihe bahurura baza kureba Mali.

Bazanwaga n’amatsiko yo kureba icyo gihugu gifite umwami w’umukire bene kariya kageni kandi ugira ubuntu butagereranywa.

Umugi wa Tumbuktu wahise uhinduka ihuriro rya ba mukerarugendo, intiti n’abacuruzi.

Ubwo yasubiraga iwe, Mansah Musa yazanye n’intiti nyinshi z’i Macca harimo na bamwe mo mu muryango w’ Intumwa y’Imana Muhammad Imana imuhe umugisha n’amahirwe.”

Yamanukanye kandi n’umuhanga mu by’ubwubatsi akaba n’umusizi witwa  Abu Es Haq es Saheli uyu kakaba ariwe wakoze igishushanyo mbonera cy’Umusigiti wa Djinguereber.

Mansah Musa yahembye uriya muhanga zahabu ipima ibilo 200 ni ukuvuga ko yari ifite agaciro cya miliyoni$8.2

Mansah Musa yubatse amashuri, yubaka imisigiti, yubaka inzu z’ibitabo n’ibindi bigamije iterambere mu by’ubwenge.

Yahinduye Tumbuktu ihuriro ry’intiti zo ku isi ya Kisilamu kandi abanyeshuri n’intiti bazaga gukorera muri Kaminuza ya Sankore.

Amaze gupfa muri 1337(yari afite imyaka 57) abahungu be bananiwe gukomeza igihugu cye bituma gicikamo ibice kirasenyuka.

Urutonde rw’abantu 10 bakize kurusha abandi mu mateka y’isi

 

  • Mansa Musa (1280-1337, Ubwami bwa Mali empire) wealth incomprehensible
  • Augustus Caesar (63 BC-14 AD, Ubwami bwa Roma)
  • Zhao Xu(1048-1085, Ubwami bw’u Bushinwa)
  • Akbar I(1542-1605, Ubwami bw’u Buhinde)
  • Andrew Carnegie(1835-1919, Umunyenganda w’umunyamerika ukomoka Suwede)
  • John D Rockefeller(1839-1937) Umunyenganda w’Umunyamerika.
  • Nikolai Alexandrovich Romanov(1868-1918, Ubwami bw’aba Tsar )
  • Mir Osman Ali Khan( 1886-1967, wo mu Bwami bw’Abahinde)
  • William The Conqueror (1028-1087)
  • Muammar Gaddafi(1942-2011, wayoboye Libya)

 

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

 

6 Ibitekerezo

  • Ikibazo nuko ubukire butabuza umuntu kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu Salomon yavuze ko byose ari ubusa,abwira abantu ko ibyiza ari ugushaka Imana aho guheranwa n’ibyisi.Na Yesu yavuze ko ibyiza ari ugushaka imana kugirango izaguhe ubuzima bw’iteka.

  • Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

  • Ndagushimye wowe witwa Segikwiye.Nibe abantu bose batekerezaga nkawe ku byerekeye urupfu.Bajya bakora ibyiza gusa.Akenshi bakora ibintu bibi kubera ko bababeshya ko nibapfa bazitaba imana mu ijuru.

  • Ntamukire wabayeho ntanundi uzabaho nka Salomo! Mugihe cya Salomo ngo ifeza ntiyatekerezwaga ko ari ikintu kuko yarutaga amabuye ubwinshi! Salomon yari akize birenze kuko ntanuwabasha kubara umutungo we umuntu wari ufite abagore 1001 yaravuze ngo yashatse abagore yishakira abagaragu babyarira abandi murugo rwe ngo ntacyo yigeze yima umutima we ukifuza! Gusa aravuga ngo yasanze byose ari ubusa ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga.

  • Ibyo byo kuvuga ko ubwami bwa Mali butari buzwi ku isi mbere y urwo rug endo rw imaka ni ukubeshya,ntimukandukure iby abazungu baba batangaje ku Banyafurika mutikoreye itohoza.ndabamenyesha ko ubwo bwami bwa Mali bwategetse isi muri icyo kinyejana cya 13 nibo bategekaga isi,nibo bari bakomeye ku isi hose,aho Tumbktu niho hari kaminuza za mbere ku isi aho abo bazungu bazaga kwiga no kwigana abanyafurika.abagereki n abaromani niho baje kwigira,ntibakabashuke rero ngo ntibwari buzwi kandi bwarategekaga isi ubwo se murumva byashoboka koko.bavandimwe mwe kujya mufata iby abazungu banditse ngo muture aho mujye mumenyako baba bashaka kugoreka amateka ya Afrika bayitirira ibibi ndetse n ibyiza bakabigoreka ngo byumvikane nkaho ntabyo kuko ari bo bari ntabo ntacyo bari bifitiye byose bazaga kwigira kuri Afrika ubundi babaga mu myobo muri za aziya,ikindi za amerika abirabura nibo bahatuye mbere ndetse na hariya amerika yo hepfo nibyo koko abanyamisiri n abo ba Mali barahabaye barahasirimura nibo ba nyiraho mbere yuko abanyaziya n abazungu bahaza,ndetse n amateka yaho iyo uyasanze ku nkuta zitabye ubona abirabura gusa yewe na za pyramids ziriyo kuko abo banyafurika bazihubatse.

  • Nibyo. Urakoze cyane.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *