• 03/12/2020 9:09 42

Mali: Colonel uri mu kiruhuko cy’izabukuru ni we ugiye kuyobora Igihugu

Nyuma y’imishyikirano miremire hagati y’abasirikare bahiritse Ibrahim Bubacar Keita n’intumwa z’umuryango w’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba CEDEAO, kuri uyu wa Mbere bemeranyijwe ko Bah N’Daou ari we uba Perezida w’inzibacyuho. Uyu mugabo ni Colonel wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Bah N’Daou. Aha hari muri 2014 ari kumwe na Minisitiri w’ingabo z’u Bufaransa Bwana Yves le Drian

Bah N’Daou yahoze kandi Minisitiri w’ingabo mu gihe Mali yategekwaga na IBK.

Inzibacyuho muri Mali izarangira muri 2022.

Ingabo za Mali zari zimaze igihe zihiritse Ibrahim Boubacar Keïta nyuma y’igihe runaka mu gihugu hari imyigaragambyo y’abaturage bamushinjaga ruswa no kutamenya gushyira ku murongo igihugu.

Bah N’Daou yabaye na Minisitiri w’ingabo mu gihe Mali yategekwaga na Moussa Traore.

Iby’uko ari we watorewe kuyobora Inzibacyuho byatangajwe na Col Assimi wari usanzwe ayoboye abasirikare bahiritse IBK.

Col Assimi kandi niwe uzaba Visi Perezida muri iyi nzibacyuho.

The New York Times

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *