• 03/12/2020 2:26 07

Malawi: Urw’Ikirenga rwanzuye ko Perezida Mutharika atatsinze amatora, rurayasesa

Urukiko rw’Ikirenga muri Malawi rwarekeyeho ikemezo cyo gusesa amatora aheruka kuba ruvuga ko Perezida Peter Mutharika atayatsinze, ko agomba guseswa.

Perezida Peter Mutharika yari yatangajwe na Komisiyo y’Amatora nk’uwatsinze

Muri Gashyantare Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rwatesheje agaciro ibyari byavuye mu matora nyuma y’uko abatavuga rumwe na Leta batanze ikirego.

Peter Mutharika yari yatangajwe nk’uwatsinze amatora muri Gicurasi 2019, n’amajwi 38.5%. Uwo bari bahanganye Lazarus Chakwera yari ku mwanya wa kabiri n’amajwi 35.41%.

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rwanzuye ko amatora yabayemo ibintu byinshi bidasobanutse, rwanzura ko aseswa hakazakorwa andi aciye mu mucyo.

Kuri uyu wa gatanu, Uruki rw’Ikirenga rwaburanaga ubujurire, rwanzuye ko ikemezo cy’Urukiko rwa mbere ari cyo ko nta n’umwe mu bari bahanganye wabonye ubwiganze bw’amajwi.

Urukiko rw’Ikirenga rwavuze ko ibyaranze amatora y’ubushize ngo uretse kuba bidasobanutse biranababaje.

Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora muri Malawi hakunze kubaho imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta ndetse bakangiza ibikorwa remezo birimo inyubako za Leta.

Amatora mashya y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Nyakanga 2020.

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Yampayinka, burya babanyamalawi ni seriye. Barayasheshe? Bravo!!! Twizere ko aya Nyakanga azaba mu mucyo kandi CORONAVIRUS izaba yagenjeje amaguru make.

  • Ibi nibintu byiza cyane gusa aha niho tuzarebera niba koko inzego zikomeye kurusha perezida niba nta civil war izahita itangira nko muzindi banana republic.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *