• 01/11/2020 3:48 42

Malawi: Perezida watowe yahise arahira ati “Ndabizi ko muri mwe hari benshi mutantoye…”

Dr. Lazarus Chakwera utavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho akaba yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Malawi, yahise arahira. Mu ijambo yahise ageze ku banyagihugu, yavuze ko buri munya-Malawi agomba kugerwaho n’ibyiza by’umutungo w’igihugu cye.

Yahise arahira

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri kiriya gihugu yemeje ko Dr. Lazarus Chakwera ari we watsinze aya matora mu gihe hari hakomeje impaka zo kuvuga ko aya matora na yo asubikwa dore ko yari abaye ubugira kabiri kubera ubujura bwavuzwe mu yabaye mbere.

Perezida Peter Mutharika wayoboraga kiriya gihugu akaba yari yanatsinze amatora yabaye bwa mbere muri Gicurasi 2019, na we yari yahakanye ko atatsinzwe ndetse asaba ko amatora yongera gusubirwamo.

Nyuma y’uko Komisiyo ya kiriya gihugu y’amatora yemeje ko Dr. Lazarus Chakwera utavugaga rumwe n’ubutegetsi ari we watsinze, Guverinoma ya kiriya gihugu yahise inatangaza ko uyu munsi arahira.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, Dr. Lazarus Chakwera yari ari kurahirira kuyobora kiriya gihugu mu muhango wabereye i Lilongwe mu murwa mukuru wa kiriya gihugu.

Si Perezida watowe warahiye gusa, kuko na Visi Perezida we Dr Saulos Chilima na we yarahiriye inshingano zo kungoriza umukuru wa kiriya gihugu watowe.

Ni umuhango wayobowe na Andrew Nyirenda Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa kiriya gihugu.

Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Malawi akimara kurahira, Perezida Dr. Lazarus Chakwera yavuze ko ari iby’agaciro kuba abahagaze imbere nk’umukuru w’igihugu cyabo.

Yavuze ko abanya-Malawi bagiye gukabya inzozi zo kugira igihugu cyabo kiza kurushaho.

Ati “Igihe ni iki cyo guhagarika kurota. Hamwe n’ubufasha bwanyu, tuzagarura ukwizera kwanyu tubikesheje kuba Guverinoma ihora ishyize imbere ibyifuzo by’abanya-Malawi.”

Yakomeje agira ati “Inzozi za buri we ni ukuba ba bandi bagerwaho n’umutungo wa Malawi.”

Yavuze ko kandi insinzi ye ari iy’Abanya-Malawi bose nubwo “Mbizi ko muri mwe harimo benshi mutantoye ariko ubuyobozi bwanjye ndashaka ko mumenya ko buzaharanira kubaha amahirwe angana kuri twese.”

 

Perezida mushya ubwo yageraga aho yarahiriye
Perezida mushya wa Malawi yahise anarahira
Visi Perezida ubwo yageraga ahabereye uyu muhango
Visi Perezida na we yahise arahira
Na Visi Perezida we yarahiye
Baramukanya

UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Demokrasi ni ubutegetsi butangwa n’abaturage bugakorera abaturage kandi bugahabwa abaturage. Congs Malawi

  • ibyiza by’ubutegetsi bwubaha abaturage ni ugutora mu mucyo ubutegetsi bugahererekanywa mu mucyo no mumahoro .. ubundi hagakurikiraho gukora akazi munyungu za Rubanda rw’abanyagihugu.

  • Ndabona yarahiriye kuli Bible.Henshi ntabwo barahirira ku Ibendera,ahubwo barahirira kuli Bible cyangwa Korowani.Ikibabaje nuko bamara kurahira hafi ya bose bagakora ibyo Imana itubuza:Gusahura igihugu,gutonesha,kwica,amanyanga,amatiku,ruswa,etc…Igitangaje benshi baravuga ngo:”Mu izina ry’Imana ishobora byose,ndahiriye ko ….”.Cyangwa ngo:”Imana izabimfashemo”.Iyo ukoze amanyanga,ntukavuge ngo Imana ibifitemo uruhare.Ahubwo nuko “winangira”,ugakora ibyo Imana itubuza.Ntabwo Imana yaguhatira gukora ibyo udashaka.Ntabwo ari inyagitugu.Yaduhaye Freewill/libre arbitre (kwihitiramo ikiza n’ikibi).Ariko nkuko bible ivuga,abantu bose bakora ibyo itubuza,izabarimbura ku munsi wa nyuma,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Yeremiya 25:33.

  • Nyamara bizaza iyi africa yacu izagera kuri democracy nyayo niba Kristo atinze kugaruka. Nyuma y’Igihugu gituranyi cy’Uburundi cyatweretse ko bimakaje democracy aho ubutegetsi buhererekanywa mu mahoro nta maraso amenetse , Malawi na yo irabikoze. Congs to Malawi.

    • @ Tari,uravuga ngo:” iyi africa yacu izagera kuri democracy nyayo niba Kristo atinze kugaruka”.Humura arenda kuza nubwo benshi babipinga,bakizera gusa ubutegetsi bw’abantu.Nkuko Daniel 2:44 havuga,Yesu nagaruka azakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi hose.Kubera ko bategeka nabi kandi bananiwe gukuraho ibibazo isi ifite.Ahubwo usanga ibyinshi aribo babiteza.Urugero intambara n’akarengane.Aho kwizera ubutegetsi bw’abantu,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Adusaba gusenga Imana ngo izane ubutegetsi bwayo.

  • Nubwo iyi ari Demokarasi ariko iikigaragara ko Peter Mutharika yagambaniwe cg se akaba atazi Politiki yo muri Africa nigute umuntu wari President ariwe ushyiraho President w’urukiko rw’ikirenga agashyiraho President wa Commission y’igihugu y’amatora yarangiza agatsindwa? Ikindi kandi ababo huti huti yo guhita barahiza uwatsinze amatora badategereje ko uwatsindwe ageza ikirego cye murukiko byo nabyo byatera kwibaza. Hagati aho Amahirwe masa kuri Pasteur Dr. Lazarus na Vice President we.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *