• 01/11/2020 2:42 10

Malawi: Ishyaka riri ku butegetsi rirasaba ko amatora asubirwamo

*Aya Matora yari yasubiwemo n’ubundi, nyuma y’amezi 13

Ishyaka riri ku butegetsi muri Malawi rirasaba ko amatora asubirwamo ku nshuro ya gatatu, rivuga ko habayemo ibintu bidasobanutse n’iterabwoba, amajwi yagaragazaga ko Peter Mutharika yatsinzwe n’uwo batavuga rumwe witwa Lazarus Chakwera.

Peter Mutharika ntaremera ko yatsinzwe amatora

Amatora ya Perezida yaherukaga gusubirwamo tariki 23 Kamena 2020 nyuma y’amezi 13 Urukiko Rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rutegetse ko amatora ya mbere yabayemo ubujura ibyayavuyemo biteshwa agaciro.

Ishyaka riri ku butegetsi, Democratic Progressive Party (DPP) ryandikiye Komisiyo y’Amatora riyisaba gutesha agaciro ibyavuye mu matora ya kabiri, igatangaza ko hazabaho andi matora.

Amajwi y’agateganyo ataremezwa na Komisiyo y’Amatora aha Umukandida utavuga rumwe n’Ishyaka DPP, Lazarus Chakwera amajwi 60% naho Perezida Mutharika akaba inyuma ye n’amajwi 39%.

Umunyamabanga w’ishyaka DPP, Francis Mphepo yanditse mu itangazo impamvu zatumye batemera ibyavuye mu matora.

Avuga ko indorerezi zabo hari ibyumba by’amatora zitemerewe kwinjiramo, aho hantu ngo habarirwa amajwi miliyoni 1.5 habaye imvururu n’iterabwoba.

Akavuga ko nta gushidikanya ko biriya bikorwa byagize ingaruka ku matora, bityo agasaba Komisiyo y’Amatora gutangaza ko Amatora ya Perezida nta cyo yagezeho.

Ibi bishobora gutuma Malawi ibamo imvururu, ubwo amatora yari amaze kuba Abaturage bashyigikiye Umukandida Lazars Chakwera biraye mu mihanda barandura ibyapa byanditseho Peter Mutharika.

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ariko iyo watsinzwe wagiye wemera ukagenda ugategereza manda ubundi ukongera ukagaruka aho guteza akavuyo? Kuki umuntu wabaye perezida aberekewe nabandi we yumva atabererekera abandi? Urwishe Africa ruracyayirimo.

  • Ha-ha- ha!
    Erega byavuzwe kenshi cyane, ko ntawe ucira amata cg ubuki …

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *