• 25/01/2020 12:37 14

Magufuli na Peter Mutharika birinze kuvuga ku makimbirane ashingiye ku Kiyaga

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminisi ibiri yarimo muri Malawi, yahavuye bataganiriye na mugenzi we Peter Mutharika ku kibazo ibihugu byombi bifitanye gishingiye ku mikoreshereze y’amazi y’ikiyaga cya Malawi.

Mutharika yakiriye mugenzi we wa Tanzania John Pombe Magufuli
Mutharika yakiriye mugenzi we wa Tanzania John Pombe Magufuli

Ikinyamakuru cyo muri Malawi, Nyasa Times kivuga ko Abakuru b’ibihugu byombi basinye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye harimo ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo, ishoramari n’ibindi.

Aba bayobozi ngo bemeranyijwe ko mu gihe gito hazatangizwa ibiro bihuriweho ku mupaka (One Stop Border Post) kugira ngo byoroshye kwinjira no gusohoka kw’abantu n’ibintu muri buri gihugu.

Abasesengura Politiki mu gace ibihugu byombi biherereyemo bavuga ko hari amahirwe yatakaye kuba Perezida Pombe Magufuli na Peter Mutharika bataganiriye ku makimbirane ibihugu byabo bifitanye ashingiye ku mikoreshereze y’ikiyaga cya Malawi.

Amakimbirane hagati ya Malawi na Tanzania ashingiye kuri kiriya kiyaga yagiye ateza umwuka mubi ndetse hari ababonaga yabyara intambara hagati y’ibihugu byombi mu myaka itanu ishize.

Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Malawi, witwa Ben Botolo yavuze ko kuganira ku byerekeye kiriya kiyaga bitari kuri gahunda ariko ntiyatangaje impamvu batabishyizeho kandi ari ikibazo gikomeye mu mibanire y’ibihugu byombi.

Perezida Magufuli yageze  Lilongwe kuri uyu wa Gatatu. Yatashye uruganda rw’itabi rwiswe Lilongwe Auction Floors, anashyira indabo ku mva ya nyakwigendera Perezida Bingu wa Mutharika witabye Imana muri 2012.

Baganiriye kuri byinshi ariko ntibavuga k'ubwumvikane buke buterwa n'ikiyaga cya Malawi
Baganiriye kuri byinshi ariko ntibavuga k’ubwumvikane buke buterwa n’ikiyaga cya Malawi
Malawi ivuga ko amazi y’ikiyaga aho gikora kuri Tanzania yose ari ayayo, naho Tanzania ikavuga ko urubibi rwayo rugera mu ngeri (hagati mu mazi)

Nyassa News

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *