• 14/12/2019 10:23 30

Lupita Nyong’o ashobora gukinana n’Abanyarwandakazi muri Film ya Jenoside

Iyo film ikiri mu mushinga, izaba yitwa ‘Trees of Peace’ y’Umunyamerikakazi nawe usanzwe akina film witwa Allana Brown, izahuriramo Abanyarwandakazi n’ icyamamare muri Cinema Lupita Nyong’o.

Lupita Nyong’o ashobora kuzagaragara muri iyo film

Allana Brown, Umunyamerikakazi w’imyaka 25 wanditse film yitwa ‘Trees of Peace’ ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Inkuru yayo ivuga ku bagore bane barimo batatu b’abanyarwandakazi n’umwe w’umuzungu.

Banyura mu nzira y’umusaraba muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 buri umwe akarwana no kurokoka ndetse no kurokora bagenzi be.

Muri iyo film abo bagore bazaba berekanwa nk’ intwari zarokotse Jenoside zikaba nk’ amashami y’ibiti yabibye amahoro mu baturage.

Aganira na Umuseke yavuze ko icyamuteye gukora iyo nkuru ari uko yasomye amateka y’ u Rwanda akumva uko rwiyubatse ndetse n’ imbaraga zahawe abagore muri iki gihugu ngo yumva bimukoze ku mutima.

Kuri we ngo ntabwo yari azi u Rwanda bihagije byamusabye gushakisha amakuru yarwo neza ashakisha kuri Internet areba na film zivuga kuri Jenoside yo mu Rwanda n’ ibindi.

Nyuma ngo yaje kugira amahirwe yo kuganira n’ inshuti ye ayibaza niba nta muntu wo mu Rwanda baba baziranye ngo amubwira ko hari uwo azi arabahuza.

Ati “Iyo nshuti yanjye yampuje n’umubyeyi w’ umugore utuye USA nagiye kumureba ku bw’amahirwe nsanga na we ari uwarokotse Jenoside yambwiye amateka yayo nyahuza n’ibyo nagiye ndeba kuri Internet numva ndanyuzwe.”

Iyo film ye ngo yamaze igihe kingana n’ imyaka itandatu ayandika.

Taliki ya 12 Mata uyu mukobwa yaje mu Rwanda azanye n’itsinda riri kumufasha muri uyu mushinga, basuye uduce bazafatiramo amashusho na bamwe mu baturage bagiye babaha ubuhamya bw’ibyababaye muri Jenoside.

Allana Brown usanzwe ari umukinnyi wa film muri USA, ni ubwa mbere aje mu Rwanda ariko ngo yatunguwe n’uburyo yasanze iki gihugu cyariyubatse nyuma y’imyaka 25 kivuyemo muri Jenoside.

Ati “Uretse gusoma amateka y’u Rwanda nta bindi byinshi narinzi narahageze ntungurwa no gusanga abantu basabana bagasangira kandi abo basangira aribo bishe ababo.”

Allana Brown avuga ko iyo film ye izasohoka muri 2020, azasubira muri Americ avugane n’abantu bazagira uruhare mu kuyikinamo barimo n’icyamamare Lupita Nyong’o.

Ati “Abazayikinamo bose ntabwo turavugana, nzashaka abakobwa batatu bazakina ari Abanyarwandakazi n’ umuzungu umwe kuko aribo bazaba ari abakinnyi b’imena.”

Allana ari mu Rwanda yanasuye imiryango itandukanye
Muri film ye ngo ashaka kwerekana ubutwari bw’ abagore n’imbaraga zabo
Allaba Brown yishimiye gusanga u Rwanda rwariyubatse bitangaje

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Azaba ashaka kwiyubakira izina yifashishije amateka y u Rwanda,none ninde wamubeshye ko hari umuzungukazi warwanye arokora abatutsi?cyore!abazungu baje gutwara bene wabo ndetse bakwibagirwa imbwa zabo bakagaruka kuzifata nyamara abatutsi babasaba kubahungisha bakanga ubwo nibwo butwa bagize avuga?oya nongere ngo oya ibyo ni ugupfobya turabyanze ntago akababaro kacu ari ako kwifashisha uhimba ibitarabayeho ngo winezeze ngo ni imbaraga abagore,nta soni?

    Imbaraga z abagore ni iz abarokotse bagakusanya imfubyi zasigaye bakazirera nabo ntaho bari nyamara bakazikuza ,umunsi ku wundi wari uwo kurwana n ubuzima,izo rero nizo ntwari nizo mbaraga z abagore naho gufata akaga kacu ukiha gushyiramo umuzungu ngo uramwerekana nk intwari tuzakwamagana uzabyibonera,uzajye bisesero urebe iby umuzungu yakoze,ujye mu mateka yacu urebe kabutindi umuzungu yatuzaniye none nawe ngo nta soni ngo uzita umuzungu intwari mu mateka mabi yaduteje?wa mukobwa we bakwereke iyi comment,nako njye nzakwandikira.

  • Yooo nibyo rata niko kuri

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *