• 07/12/2019 9:42 23

Lt.Col Hakizimana Pascal wo mu ngabo za RDF yitabye Imana

Amakuru y’Urupfu rwa Lt. Col. Pascal HAKIZIMANA yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 22 Mutarama 2019, akaba yaguye mu bitaro i Nairobi.

Lt Col Pascal HAKIZIMANA

Umwe mu bazi uyu musirikare ndetse akaba yatangaje kuri Facebook ko yamureze ari umwana w’imyaka 8 akamukuza, yamuvuze ibigwi ko yari umuntu w’intwari.

Amakuru Umuseke ufite ni uko Lt Col Pascal Hakizimana yaguye mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya.

Uyu musirikare yazize urupfu rusanwe, akaba yari ahagarariye RDF mu mutwe w’Ingabo z’ibihugu by’Akarere zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM).

Fidel Gakire warezwe n’uyu musirikare yanditse kuri Facebook ati “Ubutwari bwe hamwe n’abandi benshi banganaga butangira igihe bigomwaga uburyohe bw’iminsi y’ubusore n’ibindi byiza umuntu abonera mu Mujyi nka Bujumbura hanyuma akiyemeza kujya mu mashyamba y’ibirunga n’Akagera, nta kindi bagamije ari uguharanira ko barumuna babo cyangwa abana babo bazagubwe neza mu myaka y’ubusore bwabo; ubwo butwari turabuzirikana cyane mwarakoze.”

UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Mbuze inshuti,
    Intwari,ikunda igihugu.
    Imana Imwakire mubayo kandi ikomeze umuryango.

  • Afande Pascal ndibuka umurava wawe, uko wihanganishaga abarokotse jenoside muri 19994 ubatera imbaraga zo gukomeza ubuzima, urugwiro n’ubusabane wagaragarizaga uwo muhuye wese n’abo utazi, no kwihangana nu bihe byose. Nyagasani akwakire agutuze ahatuje, kandi azazibe icyuho usize mu muryango wawe, abana bawe ntibazabe imfubyi, azabagende imbere n’inyuma.

  • RIP AFANDE P. HAKIZIMANA

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *