• 15/12/2019 2:35 18

Libya: Abantu 116 baburiwe irengero ubwo bagwaga mu Nyanja bajya i Burayi

Abantu 116 barakekwaho kugwa mu Nyanja ya Mediterane bakaba baburiwe irengero. Hari abandi 150 batabawe. Abayobozi b’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR bavuga ko iyi ariyo mpanuka yishe abantu benshi baguye mu Nyanja kuva uyu mwaka watangira.

UNHCR ivuga ko hari abantu barenga 110 baburiwe irengero nyuma yo kugwa mu Nyanja ya Mediterane bashaka kujya i Burayi

Umuvugizi w’ingabo zirwanira mu mazi za Leta ya Libya( yemewe n’amahanga) witwa Ayoub Qassem, yavuze ko koko bariya bantu bababuze ubwo bagwaga mu mazi kandi ngo hari abandi 132 barokowe n’abarinda amazi akora kuri Libya hamwe n’abarobyi.

Qassem avuga ko abarobyi barohoye abari barohamye bakabagarura ku nkombe

Ngo bari bari mu bwato bw’igiti bushaje, impanuka ikaba yabereye hafi y’umwaro wa Komas, uyu ukaba ari umujyi uherereye mu Burasirazuba bw’Umurwa mukuru Tripoli.

Amakuru yatanzwe n’abarokotse iriya mpanuka avuga ko buriya bwato bwari burimo abantu 300.

Gusa hari abakeka ko iriya mpanuka yakozwe n’ubwato bubiri kuko ngo kwemera ko ubwato bwarimo abantu 300 bigoranye.

Bavuga ko bikekwa ko iriya mpanuka yabaye hagati y’ubwato bubiri bwagonganye.

Libya ni ahantu abamukira bashaka kujya mu Burayi banyuze mu nzira y’ubusamo bacamo.

Iyi nzira ariko yabaye imva y’Abanyafurika benshi mu myaka mike ishize.

Mu ntangiriro z’uku kwezi hari abimukira 44 bishwe n’igisasu cy’indege bivugwa ko zari iz’abarwanyi ba Jenerali Haftar ushaka kwigarurira igihugu agasubiza ibintu mu buryo.

The Middle East Eye

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Iteka iyo nsomye inkuru z’abanyafrika bagwa mu mazi bajya gushaka ubuzima I Burayi ndababara cyane.Abantu bibaza amaherezo y’ibibazo duhura nabyo muli iyi si.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *