• 15/12/2019 6:36 35

Leta y’u Rwanda iravuga ko ibyo Min Kutesa avuga biyobya

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda kuri uyu wa Kane riravuga risubiza ibyo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa yabwiye abanyamakuru ejo ku wa Gatatu  by’uko u Rwanda rwakomanyirije Uganda mu by’ubucuruzi bigamije kuyobya kandi ntibisubiza ibibazo by’ingenzi bihangayikishije umutekano w’u Rwanda.  

Dr Richard Sezibera avuga ko Uganda yirengagiza nkana ibibazo yagejejweho n’u Rwanda

Muri ibyo bibazo by’ingenzi u Rwanda rwagejeje kuri Uganda harimo icy’Abanyarwanda biciwe, bafungiwe cyangwa bakorewe iyicarubozo mu bihe byahise (cyangwa bakihafungiwe n’ubu) muri Uganda.

Iri tangazo rya Leta y’u Rwanda rivuga ko iya Uganda izi neza ko biriya byabaye kandi ngo ntikwiye kwirengagiza umubare munini w’Abanyarwanda banegekaye yaje ikajugunya ku mupaka.

Leta y’u Rwanda ivuga ko iya Uganda yirengagije nkana ko icumbikiye abarwanya Leta y’u Rwanda barimo abo mu mutwe wa Rwanda National Congress( RNC) na  FDLR, uyu ukaba agizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ryongera gushinja inzego zitandukanye za Uganda zifasha abari muri iriya mitwe mu buryo butandukanye burimo no kuyishakira abayoboke.  Ibi kandi ngo Leta y’u Rwanda yabimenyesheje iya Uganda inshuro nyinshi.

Icya gatatu kiri muri iriya tangazo Leta y’u Rwanda yasohoye ni uko iya Uganda ngo igomba kuba izi ariko ikirengagiza nkana ko hari Abanyarwanda bikorera ubucuruzi bwabo muri aka karere( harimo na Uganda) bahohoterwa n’inzego za Uganda kandi amategeko agenga EAC yemerera abayituyemo guhahirana nta nkomyi. Uku kubabangamira ngo birabahombya cyane cyane abacuruza ibintu bitabikwa igihe kirekire.

Icya kane gikubiye muri ririya tangazo rya Minisiteri y’ubunayi n’amahanga ni ukwibutsa Uganda n’amahanga ko ubucuruzi busesuye hagati y’abantu, ibihugu n’indi miryango budashoboka igihe cyose hari abacuruzi bo ku ruhande rumwe bicwa iyo bagiye gucuruzanya n’abo ku rundi. Niyo batakwicwa ariko ibicuruzwa byabo bigafatwa birabahombya, ubucuruzi bukadindira.

Iby’uko u Rwanda rwakomanyirije Uganda mu bucuruzi kandi bitemewe mu masezerano agenga urujya n’uruza muri EAC ngo ni ikinyoma kigamije kuyobya nk’uko iri tangazo ribivuga.

Leta y’u Rwanda ngo ntiyafunze imipaka yayo kugihugu cyasinye amasezerano y’urujya n’uruza rw’abantu muri EAC ahubwo ngo rwagiriye inama abarutuye kutajya aho badafite umutekano.

U Rwanda rwongeye gusaba Uganda kumva kandi igaha agaciro ibyo ruyisaba ngo bikosorwe. Ngo ntikwiye kubirenza amaso ngo ishake ibisobanuro bitari bo kandi ibizi neza.

UM– USEKE.RW

11 Ibitekerezo

  • Biragaragara ko abategetsi b’ibihugu byombi bariho bategura intambara! Kandi abazayigwamo n’abo izazahaza bariyizi. Aba bategetsi bombi bakomeze bazirikane iri jambo ry’umuntu w’inararibonye, Machiavel: umuntu ashoza intambara iyo abishatse, akayirangiza iyo abishoboye (on fait la guerre quand on veut, on la termine quand on peut). N’abanyarwanda turabizi ko urugiye cyera ruhinyuza intwari.

  • Abantu nka ba Ingabire Immaculee mu bibazo nk’ibi baba bari hehe ra! Aba za CLADHO baba mu bushakashatsi ku bakobwa bakora mu tubari mu kibazo nk’iki tuzabumva ryari? Plate Forme ya sosiyete sivile izakivugaho ari uko kigeze hehe? Ahaaa! Ndabarenganya. N’abadepite bacu baritebeje ntiwamenya iyo bari mu gihe igihugu kiri mu bihe by’amahina. Nk’uko babigenje muri 1996 no muri 1998.

  • Ubivuzukuri bahemberwiki ? Bannyahe ntacyo Numvise, ibintacyo bumva ntumbaze niba bajya bumva.

  • Ubundi cyera turi abana, iyo hari babiri batangiraga guterana amagambo, twabajyanaga ahantu ubundi bakarwana, unesheje undi agatangira kumwubaha iby’amazimwe bigashira.
    U Rwanda na Uganda rero, aya magambo yose nuko batarakozanyaho. Rwanyonga mwene Mugabwambere rimwe yabwiye Umwami Rwabugili ati Twanganye twarwana kandi n’ubundi tuzarwana. Ngo akagabo gahimba akandi kataraza.

  • Ubu bimaze kugera ku yindi ntera iyo batangiye guterana amagambo ikizakurikiraho nuko nabakuru bibihugu baterana amagambo ubundi bugacya ingabo ziri ku mipaka ubundi umwe ati warashe iwanjye ubundi rukambikana. Ndumva ariko bigifite igaruriro kuko mwumvise ko process ari ndende mbere yo kugera ku ntambara. Imana iracyafite iminsi yo kuganiriza imitima ya ba perezida bombi kuko ibyo ba minister batubwira nabo ubwabo ntabyo bazi kuko ababifitiye ububasha bwo kubikomeza cyangwa kubihagarika ni abantu 2 uzaza kukubwira ko ari 3,4,6 azaba atubeshya. Ikindi tutagomba kwibagirwa abenshi mu bayobozi bacu bafite imitungo nimiryango muri Uganda.

  • reta yacu turayishyigikiye Ku ikemezo yafashe cyo kurinda abanyarwanda kujya muri Uganda ibibazo byokubahohotera bitarakemuka.agasuzuguro kabayobozi ba y’Uganda turakarambiwe

  • Intambara mukomeza gukokeza namwe ishobora kuzabageraho. Nimwe mbwira mwe muyoboye u Rwanda na Uganda.

    Abicirwa Uganda iyaba bari abo bonyine twagize uko tubyakira tukanabikurikirana, ikirushijeho gutera impungenge ni uko no mu Rwababyaye butakicyera….!

    Nizere ko aka gatecyerezo mukihanganira kagahita wenda hari abo kafasha.

  • ariko aba baziko turi muri 2019, ibi byo kwigira bajeyi ngo imitekano bibaza ko abantu batagira ubwenge.

  • Ariko mujye munsobanurira …. Inteko Parlement ikora iki ?

    • Hhhhhhhh ntukansetse ntimaze iminsi izenguruka utugali se ireba imirire mibi namavunja? Ntitura imishinga yamategeko se kabone nubwo mukuyisobanura baba batanyuzwe? Inteko irakora da…..

  • Aho inzovu ngo zirwaniye ni ibyatsi bihababarira. Abaturage nibo batangiye kugerwaho n’ingaruka zibi bibazo tuvugako biri hagati ya Uganda na Rwanda, nkubu ibicuruzwa byose byavaga Uganda byamaze kuzamura ibiciro, nuko nyine ntawo mu bakomeye nubundi ukoresha ibyo biva Uganda naho ubundi bagakwiye kubonako turimo kwishyira mu kiziriko cyane cyane bagishyiramo rubanda rugufi. Ubu mwabimenya Uganda ivuzengo ibicuruzwa byose byaturukaga Mombasa bijya mu Rwanda ntibizongere kudukandagirira ku butaka, yahomba ibyo twita imisoro ariko kubinyuza muri Tanzania byazatwara Rwanda amafaranga menshi cyaneee rutigeze ruteganya yatuma economy yacu yikubita hasi.Sinshyigikiyeko hari umunyarwanda wagirirwa nabi muri Uganda ngo duceceke niyo yaba abyikururiye igihugu cyabikurikirana, ariko inzira turi kunyuramo ntizatugeza heza, niba ari intambara bamwe bashaka ntibazatinda kubonako bibeshye cyane, umenya uko itangira ntumenya uko irangira. Guca bugufi burya bikora umutima ushishoza, hari igihe ubyanga ukazashaka kubikora bitagishoboka, ugacishwa bugufi nta nuruhare ubigizemo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *