• 08/12/2019 12:04 11

Leta yahombye miliyoni 224 Frw mu manza yatsinzwe n’abakozi bayo

Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya Komisiyo y’igihugu y’abakozi ba Leta Francois Habiyakare kuri uyu wa Kane yagejeje ku Nteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, raporo y’uko Leta yitaye ku bibazo by’abakozi bayo mu mwaka wa 2015-2017.  Yavuze ko basanze Leta yarahombye miliyoni 224 Frw kubera imanza yerezwe n’abakozi bayo igatsindwa.

Abadepite basabye Komisiyo y’igihugu y’abakozi ba Leta gushyiraho umurongo uboneye wo gushaka abakozi, kubashyira mu nzego no kubahana bikurikije amategeko

Habiyakare  Francois perezida w’inama ya komisiyo yabakozi yavuze ko bakoze  isesengura ku byemezo biba byarafashwe n’inkiko burundu ku  gihombo Leta iterwa n’abakozi bayishoye mu nkiko muri 2015-2017.

Muri kiriya gihe inzego za Leta 43 zararezwe, zikaba zarimo abakozi ba Leta 143. Haciwe imanza  83 leta itsindamo imanza 30 zingana na 36% z’imanza zarezwemo.

Nubwo ngo bigaragara ko  Leta yatsinzwe muri ziriya manza, ngo ikigero cyo gutsindwa cyayo cyaragabanutse ugereranije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2014-2015.

Muri kiriya gihe ngo Leta yatsindwaga ku kigero cya 15%.

Habiyakare avuga ko imwe mu mpamvu zituma Leta yarazamuye urwego itsindiraho imanza ari ukujurira no kuregera indishyi. Ngo mbere ‘ntibyakorwaga’.

Ati: “Inyinshi muri izi manza zishingiye ku kwirukana abakozi mu buryo butemewe n’amategeko, hakazamo n’ikibazo cyo kudaha abakozi ibyo bagenerwa n’itegeko.”

Ku rundi ruhande yavuze ko muri iki gihe Leta yanogeje uburyo bwo gucunga abakozi.

Ibi ngo byagezweho nyuma y’uko Komisiyo igiriye inama Leta yo kwirinda amakosa yagaragaye ko ayijyana mu manza bitari ngombwa. Leta kandi yasabwe gushyiraho umurongo n’amabwiriza aboneye agaragaza uko abakozi bashakwa, bashyirwa mu kazi n’ibihano bahabwa mu buryo bukurikije amategeko.

 

Muri uyu mwaka hakiriwe ubujurire bw’abakozi bwinshi.

Muri raporo ya 2015-2017 bakiriye ubujirire 488, ubwinshi bakiriye bujyanye n’ibirarane by’imishahara , imperekeza zitatanzwe, imisanzu ku bwisungane bw’abakozi itaratanzwe ,igenamigambi rikorwa nabi k’uburyo umukozi ajya mu kiruhuko cy’izabukuru nta bw’isungane bamuhaye n’ibindi.

Ubujurire bakiriye bujyanye no gushyira abakozi mu myanya bwari 138 mu mwaka warangiye bwose bwarafashweho umwanzuro habonekamo 38 bufite ishingiro  muri bwo 35 imyanzuro yabwo yashyizwe mu bikorwa

Habiyakare yemeza ko ubwinshi mu bujurire bwemewe ari ubwerekeye imishahara.

Inteko yasabye Komisiyo y’igihugu y’abakozi ba Leta gushyiraho ingamba zihamye zizatuma abahatanira imyanya y’akazi bazajya bizera ibyavuye mu bizamini bakoze .

Yasabye kandi ko n’ubwo ibihombo bigenda bagabanuka Leta ikwiye gukurikirana imanza yatsinze ikagaruza mafaranga yatsindiye

Iyi raporo ya Komisiyo y’igihugu  y’abakozi ba Leta yemejwe k’uburyo busesuye  n’inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite ikaba izashyikirizwa Komisiyo ibishinzwe ikayisesengura

Josiane UWANYIRIGIRA

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Leta ntabwo yakagombye gutinda na rimwe pe! Ahubwo ihemukirwa na bare ngeragera mu gukoresha amarangamutima ba shyiramo abakozi cyangwa ba birukana. I Ngoma nakubwalimu kukabona gasiba umugabo! Aforodisi yashyizeho tarifu bitewe n’umwanya; hari naba milioni 2! Gucunga abakozi byo ntuzabimubaze nukwirirwa a Honda mu gatuza ngo ni meya maze siku batuka ye! Muzagenzure Murebe abakozi bamaze gitsinda aka Karere! Bayakamazemo kubera amafuti ya Forodisi na Rwiririza.

  • Jye ndumva leta( mu gisobanuro cyayo) nta gihombo ifite kuko n ubundi ayo ma cash ntangiye mu mahanga,ari mumifuka y,abanyagihugu bayo.
    Uretse ko Busingye yari yanavuze ko umuyobozi uzajya atuma leta ijya mu manza igatsindwa,ariwe uzajya yishyura ayo mafaranga.Ubwo rero azagaruka.
    Keretse niba byari amasigarakicaro.
    Byose bipfira muri organigramme !
    Ni gute notaire w’akarere uhembwa 300.000F yaba umujyanama wa mayor uhembwa 2.000.000!
    Uzabaze,nta mayor ujya afata imyanzuro ashingiye ku nama z,umunyamategeko w,akarere wabyigiye,mugihe mayor aba ari nka agronome cg sociologue

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *