• 07/12/2019 11:20 25

Leta irifuza ko ibiciro bya Gazi icanwa bigabanuka ikagera kuri benshi

Ibicanwa bikoreshwa mu Rwanda ku rugero rwa 83% ni inkwi, bikaba bifite ingaruka ku bantu babikoresha, ndetse no ku mashyamba, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ngo yatangiye kuganira n’abacuruza gazi ngo bagabanye ibiciro ku buryo abantu bose biborohera kuiyigura no kuyikoresha.

Ministiri w’Ibikorwa Remezo Amb Gatete Claver avuga ko Gaz icanwa ikwiye kugurwa make ikagera kuri benshi

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver yavuze ko bashaka gutangirira ku bigo binini cyane bikoresha inkwi nyinshi nko muri Restora, hoteli, mu mashuri na za gereza, no mu mavuriro aho hantu hakenerwa service ku bantu benshi abahakora babe bakoresha gazi.

Akomeza avuga ko ibiciro bya gazi bimaze kugabanuka ugereranyije n’uko byari bimeze mbere. Yagize ati “Turashaka kureba ko igiciro cya gazi cyajya hasi y’igiciro cyo gutekesha inkwi n’amakara kuko nikijya hasi bizatuma abantu bose bayikoresha.”

Yakomeje avuga ko bifuza ko abantu bo mu mijyi bose bakoresha gazi aho gukoresha amakara. Yavuze ko uretse gasi hakoreshwa izindi ngufu nka biogas, cyangwa imbabura zirondereza inkwi, ariko ngo ikigamijwe ni uko abantu benshi  bagabanya gukoresha inkwi n’amakara byangiza ibidukikije.

Yavuze ko mu byo baganiriye n’abacuruzi hari ukureba ibiciro by’aho gazi irangurwa n’igiciro icuruzwaho ku isoko ryo mu Rwanda no kureba igisabwa kugira ngo ibe yagera ku bantu benshi.

Ati “Ni byiza kugabanya ibiciro kugira ngo gazi igera ku bantu benshi, niyo mpamvu dushaka ko igiciro kijya hasi y’icy’amakara.”

Dr Ivan Twagirashema  umuyobozi uhagarariye abikorera bateza imbere ingufu mu Rwanda avuga ko uburyo buhari ngo ibyavuzwe bishoboke kandi n’abantu bafite ubwenge bwo kuba bakora amashyiga ya kijyambere barahari, icyari gisigaye ni inzego zose kubiganiraho.

Ati “Ntekereza ko mu minsi iri imbere ababikura hanze isoko rimaze kumenyera Leta ishobora kuzazamo ku buryo ibiciro bishyirwa ku murongo, kuko nk’ibiciro by’umuriro n’amazi usanga hari ahantu bitagomba kurenga.”

Avuga ko ibijyanye na gazi aribwo bigitangira ariko mu minsi mike ngo bizaba byamenyereye.

Ministeri y’Ibikorwa Remezo igiye gutangiza icyumeru cy’ingufu cyane yibanda ku bicanwa bikoreshwa mu guteka, kuva mu mwaka wa 2010 Abanyarwanda bafite amashanyarazi bariyongereye, bagera kuri 9%, ubu muri 2018 bagera kuri 46% (muri aba 35.1% bakoresha amashanyarazi asanzwe, abandi 11,33% bakoreshaga izindi ngufu). Intego ni uko muri 2024 u Rwanda ruzaba rwasheje umuhigo wo guha amashanyarazi ingo zingana na 52%.

Abashoramari ngo bizeye ko Leta nishyira imbaraga mu ikoreshwa rya Gaz ibiciro byayo bizagabanuka
Inzego zitandukanye zikora ibijyanye n’ingufu z’ibicanwa zari zitabiriye inama yo gutangiza icyumwe cy’ingufu

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Gucana gaz kandi bizaca n,imyubakire y’akajagari,kuko ibikoni byo hanze n,ibyumba byo kubikamo amakara,ntibizaba bikiri ngombwa.

  • Ariko jye numva muri 2024, 52% by,abatunze amashanyarazi byaba ri bike cyane mu myaka 5 yose.
    Ubwo bivuze ko baba biyongereyeho 6%,mu gihe 2010-2018(imyaka 8) byiyongereye ho 37%.
    Kereka niba mwibeshye mu mibare cyangwa babahaye imibare itekinitse.

  • Ariko ahari abayobozi bacu bavuga discours zo gushimisha abantu gusa. Ibicuro bya gaz birazamuka burimunsi nonengo barashaka ko birushaho kumanuka?! Cg ninkabimwe minister wa education yavuzengo kaminuza yishyuza menshi bugacya yarushijeho kongeza amafranga.

  • Wowe uracyavuga iby’imibare mihimbano(itekinitse)ejobundi abasenateri babyeretse PM ko bimaze kuba akamenyero ko guhimba imibare akenshi idafite aho ihuriye n’ukuri. Icyo batavuze n’ikihe?!

    Abahimba imibare bari bakwiye gufatirwa ibihano. Nawe se barikomanga mu gituza ngo Coltan yoherezwa mu mahanga na Afrika, u Rwanda rwihariye isaga 60% koko?! Uko yinjira mu Rwanda ntibigaragara?!

    Muti ingo z’abanyarwanda zirenga 85% zifite amazi?! Koko?! Ubanza harimo na Nyabarongo imwe ingona zisigaye zitegeramo abaturage. Imibare isigaye ari imitekerano!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *