• 25/01/2020 9:44 43

Lesotho: Abadepite barasaba Leta kubakubira umushahara kabiri

Minisitiri w’Intebe wa Lesotho witwa Thomas Thabane yasabye Minisitiri w’imari witwa Moeketsi Majoro  kureba uko ingengo yayo yasubirwamo kugira ngo amafaranga yagenerwaga abadepite agabanywe. Bo barasaba ahubwo ko Leta yabakubira kabiri kuko bakora akazi kagoye kandi bagakora n’amasaha y’ikirenga.

Minisitiri w’Intebe wa Lesotho Thomas Thabane

Ikinyamakuru Lesotho Times kivuga ko igitangaje ari uko abadepite ba Lesotho basanzwe bari mu bakozi ba Leta bahembwa amafaranga menshi kurusha mu gihugu.

Iki kinyamakuru kivuga ko ikifuzo cy’abadepite kiramutse kubahirijwe cyatuma buri mudepite  ahembwa $ 5,344 ku kwezi .

Muri Lesotho umukozi usanzwe wo mu  ruganda ahembwa $ 144 ku kwezi.

Inteko ishinga amategeko ya Lesotho igize n’abadepite 150.

Inyubako ikoreramo mu murwa mukuru Maseru iri mu zubatswe kera muri Africa.

Ubwami bwa Lesotho buyobowe n’umwami  Letsie III.

Inteko ishinga amategeko ya Lesotho iri mu zubatswe kera muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Bakabura gusaba gukubirwa inshuro icumi nk’uko Leta yacu yabikoze!! Bariya baracyari ba petits joueurs.

  • Ku isi yose,usanga ABADEPITE biha umushahara munini kubera ko aribo bashyiraho amategeko y’igihugu.Ariko ibi ni urugero rwiza rwerekana ko “abantu bikunda” kandi Imana ibitubuza (selfishness).Mpora nibaza impamvu hafi ku isi hose Mwalimu ahembwa “urusenda”,ba Nyakubahwa bagahembwa za Millions kandi bariganye.Kuki badasaranganya Umugati w’igihugu (national bread) ?Impamvu nta yindi,nuko abantu banga gukurikiza Principle Yesu yasize aduhaye muli Matayo 7:12,havuga ngo “icyo utifuza ko kikubaho,ntukagikorere mugenzi wawe”.Ubwo nibwo bukristu.Ntabwo ubukristu ari ukujya guha pastor icyacumi cyangwa kujya kurya ukarisitiya kwa padiri.Iyi si igira ibibazo kubera ko abantu banga gukurikiza God’s principles.Abagerageza kuzikurikiza,nibo bonyine bazaba muli paradizo.Ndetse imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahembe ubuzima bw’iteka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *