• 28/01/2020 2:37 18

Kwizera wakoze ubukwe na Mukaperezida umurusha imyaka 27 yatawe muri yombi

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Ukwezi avuga ko uwitwa Kwizera Evariste w’imyaka 21 uherutse gukora ubukwe agasezerana na Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 y’amavuko, ubu ari mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha aho yafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure.

Kwizera aherutse kurushinga n’umugore umurusha imyaka irenga 20

Kwizera Evariste na Mukaperezida bari bamaze amezi macye bakoze ubukwe, dore ko tariki 31 Mutarama 2019 ari bwo basezeraniye mu murenge wa Musha ho mu karere ka Rwamagana, ubukwe bw’aba bombi bukaba bwararanzwe n’udushya twinshi ndetse n’ibitwenge ku bantu benshi cyane bari babutashye.

Ni ubukwe kandi abatari bacye bakunze kutavugaho rumwe, aho bamwe banavugaga ko Kwizera azajya ata umugore we akajya kwishakira abandi bakobwa bakiri bato.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Ukwezi ashimangira ko Kwizera yari amaze igihe atabana na Mukaperezida kuko ngo yari yaraje mu mujyi wa Kigali ahunga, kuko hari umwana w’umukobwa w’imyaka 15 yari yarasambanyije akanamutera inda bityo akaba yarabihungaga ngo adatabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishari, aho Mukaperezida na Kwizera basanzwe batuye, yari yahamirije ikinyamakuru Ukwezi ko amakuru y’itabwa muri yombi rya Kwizera nawe yayumvise, kandi ko koko hari umwana w’umukobwa ashinjwa gusambanya akanamutera inda kandi atujuje imyaka y’ubukure.

Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, yahamirije ikinyamakuru Ukwezi ko Kwizera Evariste afungiwe i Kigabiro akurikiranyweho icyo cyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa w’imyaka 15.

Yagize ati: “Nibyo arimo arakurikiranwa kuri icyo cyaha. Afungiwe kuri station ya Kigabiro, yafashwe ejobundi”

Ingingo y’133 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usambanya umwana, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) ariko mu gihe byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Kamwe mu dushya twabaye mu bukwe bwa Mukaperezida na Kwizera, harimo nko kuba umukobwa wa Mukaperezida ufite imyaka 31, yaravuze ko adashaka ko Nyina yasezerana na Kwizera Evariste ivangamutungo rusange kuko ngo imitungo afite ari iya Se.

Ibi byakuruye impaka ndende ahabereye aya masezerano, Mukaperezida n’umugabo we biyemeza ko nta kabuza bagomba gusezerana ivangamutungo rusange n’umurenge urabimwemerera.

Nyuma yo kuzenguruka umujyi wa Rwamagana, abageni n’ababagaragiye babanje kujya ku kiyaga cya Muhazi aho bagiye gufatira amafoto y’urwibutso. Aha kuri iki kiyaga ninaho bagiraniye ikiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi babatangariza byinshi ku mvano y’urukundo rwabo, ubutumwa bageneye ababavuga nabi n’ibindi bitandukanye bigamije kubaca intege.

Source: Ukwezi.rw

UMUSEKE.RW

8 Ibitekerezo

  • Umurengwe wica nk’inzara kandi akabaye icwende ntikoga!

  • Iyi ni Failure kabisa,ariko bitewe nuko uyu musore yahemukiye uriya mwana yateye inda akamuta.Naho ubundi mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

  • Uyu mushyukwandende bamukoreho iperereza ryimbitwe. Bapime na ADN niba aribyo bamushyire Mageragere avuyeyo bamujyane mwitorero.

  • Ubu bwagezwe intorezo none ndabona Nyamuhungu kwihangana bimunaniye peh. Ubuse ubukire yakuurikiranaga hariya hantu ko agiye kujya Mageragere ataburiyeho.

    Le ridicule ne tues pas!!!

  • Igitekerezokwizera azihangane ubwo nawe azasaziramo ntakundi

  • Umuntu muzima ananirwa no kugenzura igisina cye kweli, mufunge gasiha, wenda bamuteze uwo mwana ariko nta kundi amategeko ibyo ntabireba, muyishyiremo kandi ishakirwe isuka ijye guhinga ibiyitunga; hepfo ya Mageragere hari igihsnga kirimo gupfa ubusa !

  • Buriya kwari kwivura umukoshi w,icyo gikecuru.birumvikana koyishakiraga imari kuri uwo mukecuru noneho akayitamo neza n’utwana duto. ariko tubivuga !!!!erega ujye utinya ikivuzwe n’abagabo bangahe!!

  • Barababaje cyane kuzira iyo wameze ikakuyobora mugihe ari wowe wakagombye kuyiyobora.Avuye munkecuru ajya my mpinja. n,agende awunere azavamo yarakwamye n,uwo mukecuru atakimushoboye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *