• 28/11/2020 2:10 18

Kwita kuri Gishwati-Mukura, hakozwe iki ngo abaturage bareke kuryangiza?

LAFREC ni umushinga watewe inkunga na Banki y’Isi binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), wari ufite intego yo kubungabunga no gusubiranya ishusho y’amashyamba ya Gishwati-Mukura, mu bikowa umushinga wakoze harimo no guteza imbere imibereho y’abaturiye Pariki bityo bituma batakijya kuyangiza. 

Bazingero ni umwe mu bakeshaga ubuzima bwa buri munsi ishyamba rya Gishwati-Mukura, ku giti cye afite ingurube zirenga 18 ntakijya kwangiza ishyamba

Ese byifashe bite?

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na  Nsengiyumva Augustin umukozi w’umushinga Landscape Approach to Forest Restoration and Conservation (LAFREC) ukorera muri REMA, akaba ahagarariye Ngororero  yavuze ko LAFREC ugizwe n’ibice bitatu, igice cy’ambere ni amashyamba, inshingano ikaba ari ugufata neza ubutaka bw’ishyamba rya Gishwati-Mukura ubu ngubu ryabaye Pariki.

Ikindi gice cy’umushinga kijyanye n’imibereho myiza y’abaturage kugira ngo bafatanye mu kubungabunga iryo shyamba mu rwego rwo guhangana n’imihindagurika y’ikirere.

Nsengimva Augustin ati “Ishyamba rya Gishwati-Mukura ryari ryarangijwe n’ibikorwa bitandukanye, kandi rifitiye Isi akamaro niyo mvamvu ryagombaga gusanwa kugira ngo ryongere risubirane ishusho kamere kandi noneho nk’uko mubizi Pariki y’igihugu serivisi zikorerwamo haba ubukerarugendo n’ibindi bizamura imibereho myiza y’abaturage.”

Abaturage ntabwo bakijya kwangiza Pariki ahubwo batunzwe no korora

 

Mu myumvire y’abaturage byari bigoye

Mu myumvire byasaga nkaho bigoranye kuko abaturage batetekerezaga ko bagiye gukurwa mu mirima yabo, ariko bamaze kwerekwa imiterere y’ibikorwa bazakorerwa ahubwo ngo ni bo bafashe iya mbere mu kwicungira ibyo bikorwa kandi barabyishimiye.

Nsengiyumva ati “Hari abaturage bagiye bafashwa mu kwigurira imirima, abandi bagiye bagurirwa inzu, abandi bagiye bahabwa inka, ku buryo bari bafite impungenge ko amashyamba yombi agiye guhuzwa maze bo bagatura muri Pariki, ariko ubu ngubu imyumvire igenda izamuka, dufitanye amasezerano yo kurinda icyanya kiri hagati y’ishyamba rya Gishwati-Mukura.”

Mu Karere ka Ngororero umushinga wa LAFREC watanze amatungo magufi muri Koperative y’ubworozi bw’ingurube, ndetse babatera inkunga y’imbuto y’ibirayi byari bigiye gucika muri kariya gace, mu buryo bwa tekinike babafasha kugira ngo umusaruro uzamuke.

Ikindi cyakozwe ni ibiraro byo mu kirere byambuka umugezi wa Satisyi na Rucyanzongera na Secyoko ahanini byari bigamije kugira ngo abaturage bave mu bwigunge kuko imvura yaragwaga bamwe bagapfa, abanyeshuri batabasha kujya ku ishuri, ndetse n’abandi byaragoranaga ku bijyane n’ibikorwa remezo kugira ngo bahabwe serivisi z’ibanze.

Amashyamba ry’abaturage ubu bafite ubuso bugera kuri hegitari 131,7 mu Karere ka Ngororero, umushinga wabafashije kuyitaho.

Abaturage ntabwo bakijya kwangiza ishyamba rya Gishwati-Mukura barahinga

Hakuzimana Chrisologue utuye mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero yavuze ko ishyamba baribungabunga neza kuko ribafitiye akamaro yaba mu buhinzi cyangwa mu mibereho isanzwe.

Ati “Kugira ngo dukomeze tuyibungabunge ni ukuyifata neza ntidukomeze kuyonona.”

Bazingero Evaritse twamusanze mu Mudugudu wa Rukeri ku cyicaro cy’itsinda rya Terimbere Mworozi  yavuze ko bahawe ingurube 17 n’umushinga wa LAFREC, ariko zabyaye izindi zigera mu 100, banaziha abanyamuryango.

Ati “Mbere LAFREC itaraza habagaho kujya kwangiza Pariki ariko bamaze  kuduha amatungo ubu adufasha kutajya muri Pariki tujya kuyangiza, ku buryo iyo dukeneye amafaranga twikenuza amatungo twahawe.”

Bazingiro Evariste yakomeje avuga ko banahawe n’imbuto z’ibirayi kugira ngo babashe kwirinda kujya muri Pariki.

Yongeye ati “Mbere twajyaga kujya gushakamo amabuye y’agaciro ndetse n’imihembezo, kuko ishyamba ntaburinzi bwabaga buriho, natwe twarikoreshaga icyo dushaka.”  

Bazingero ku giti cye afite ingurube zirenga 18, kandi yabashije kwagura ubutaka bwe kuko ni umuhinzi mworozi. Ubu imyumvire ye yarahindutse kuko ntabwo akijya muri Pariki kwangiza.

Umushinga uri mu nzira yo gusohoza umaze imyaka itanu, kuko watangiye muri 2015. Mu Karere ka Ngororero wafashije abaturage bagera ku 9000, bafashijwe mu bintu bitandukanye harimo gutera amashyamba, abandi bafasha mu nkunga zijyanye n’imibereho myiza.

Muri Nyabihu bahaye ubuki imiryango igera kuri 565 ndetse n’abaturage 25 bafashijwe mu nzuri, ndetse hari n’imiryango izabona amazi mu Midugudu itatu yo mu Kagali ka Arusha.

Mu karere ka Ngorore umushinga wakoreshejeyo asaga Miliyoni 804Frw, mu Karere ka Nyabihu hakoreshejweyo asaga miliyoni 163Frw.

Hakuzimana Chrisologue utuye mu Murenge wa Nyange Akarere ka Ngororero, yavuze ko ishyamba baribungabunga neza
Abahinzi ubu babona umusaruro uhagije kuko mu gace barimo haciwe amaterasi

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *