• 12/12/2019 5:41 39

Kwita ku nyungu rusange z’abatuye EAC nibyo byayigeza ku ntego zayo-Dr Buchanan

Hasigaye iminsi mike kugira ngo abatuye Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba bizihize imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe. Kuva washingwa hari ibyinshi wagezeho ariko nanone haracyari imbogamizi zituma hatabaho igihugu kimwe gihuje ibihugu bigize uyu muryango kandi gikoresha ifaranga rimwe. Umuseke waganiriye na Dr Ismael Buchanan umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha ibya politiki mpuzamahanga avuga ibyo EAC yagezeho n’ibyakorwa ngo igere kuri byinshi kurushaho.

Umuseke: Dr Buchanan turabasuhuje. Mu mpeza z’iki Cyumweru nibwo EAC izizihiza imyaka 20 imaze ikora. Mu by’ukuri twavuga ko yageze kuki? Ese mubona hari ibyo yakora kugira ngo igere ku ntego zatumye ishingwa?

Dr Buchanan: Ibyo yagezeho byo ni byinshi kandi biragaragara, abantu babibonesha amaso. Mu nshingano yari ifite harimo gukuraho amahooro, gushyiraho isoko rusange n’ibindi. Kuri izi ngingo icyakozwe kugira ngo zigerweho harimo gushyiraho icyo bise ‘one border center’, imipaka igahura. Uziko kera iyo wavaga mu Rwanda uteje kashi wageraga Uganda ugateza indi , ibyo rero byavuyeho, umuntu asigaye ateza ahantu hamwe. Urabizi kandi ko hari ibihugu muri aka karere bitagikoresha passport, kuba ziriho byo ziriho ariko ubu birashoboka ko wakwinjira mu kindi gihugu ufite passport y’aho ukomoka, urugero ni abanyeshuri bakoresha amakarita y’ishuri bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi kandi ibi uziko bitabagaho.

Dr Buchanan

Ikindi navuga ni ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi . Muri iki gihe abo muri Uganda bagemura mu Rwanda, Abanyarwanda nabo bakagemura muri Uganda,  ibyo nta kibazo kirimo.

Ku byerekeye amakamyo ava cyangwa ajya mu buri bimwe mu bihugu bigize EAC, ( urugero rw’u Rwanda na Uganda) uzabona ko ikamyo bayishyiraho akapa ( seal) kayiranga aho iturutse bityo yagera aho ijya ntibayitiranye n’izo ihasanze, bigakorwa vuba nta mananiza ahari.

Icyo twakwishimira kandi cyagezweho muri EAC ni ukoroshya urujya n’uruza rw’abakozi urugero ni mu barimu. Muri iki gihe umwarimu uvuye Kenya cyangwa Uganda aza mu Rwanda  nta kibazo, bitabaye ngombwa ko agura urupapuro rw’akazi(working permit)kuko byavuyeho. Working permit iracyahari ariko ntigurwa umuntu ajya mu gihugu runaka agakora akazi ashinzwe.

Ku byerekeye uburezi, muri EAC hashyizweho ihuriro rya za Kaminuza( Interuniversity) aho abanyeshuri n’abarimu bashobora gukorera muri Kaminuza zigize uyu muryango. N’ubwo hakiriho imbogamizi zo kugira ngo hahuzwe byose, ariko byibura hari ibikorwa mu mujyo wo guteza imbere ireme ry’uburezi muri za Kaminuza zo mu bihugu bya EAC.

Icyari kigamijwe ni ukwanga ko umuganga ashobora kuva mu Rwanda yagera muri Kenya bikamusaba kongera gusubira mu masomo atize, akazahabwa certificate.

Intego yari uko za Kaminuza zigisha bimwe, uvuye mu Rwanda ugasanga yize ibisa n’ibw’uwo muri Uganda cyangwa muri Tanzania cyangwa Kenya.

 Ibikorwa remezo nabyo ni ikintu twakwishimira ko cyagezweho n’ubwo hakiri ibyo kunoza…

 

Dr Ismael Buchanan avuga ko mu rwego rw’ibikorwa remezo hari ibiri kugerwaho cyane cyane hagati ya Kenya, Uganda na Tanzania. Avuga ko ibi bihugu byatangiye gushyiraho gari ya moshi ibihuza.

Avuga ko ikibazo gikomeye gikoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa by’imishinga y’ubukungu ya EAC harimo ingengabitekerezo zo gukunda igihugu by’agakabyo( nationalism) zifitwe na bamwe mu bayobora n’abatuye ibihugu runaka.

Ati: “ Abafite biriya bitekerezo byo kutareba inyungu za EAC muri rusange si abayobozi b’ibihugu gusa kuko sibo bagize uyu muryango bonyine n’ubwo ari bo bafata imyanzuro ya nyuma. Muri uyu muryango hari ihuriro ry’abahanga, iry’aba minisitiri n’abandi bagira abakuru b’ibihugu inama. Muri aba rero hari igihe usangamo abafite biriya bitekerezo byo kutareba inyungu rusange bagatsimbarara ku z’ibihugu byabo gusa.”

Atanga urugero rw’uko EAC ishingwa hari igitekerezo cy’uko yagira ifaranga rimwe. Avuga ko hari bamwe mu bayobozi b’ibihugu runaka bavuga ko ririya faranga rigiyeho ryatuma iry’igihugu cyabo rita agaciro.

Umuryango w’Africa y’i Burasirazuba ukeneye ko harebwa inyungu rusange z’abawugize kugira ngo utere imbere

Uyu mwarimu avuga ko iyo abantu bafite ibitekerezo byo kumva ko ibyabo aribyo bizima, ko iby’abandi nta kamaro bituma hirengagizwa inyungu rusange.

Ati: “ Reka nguhe nk’urugero. Urabona mu Rwanda ubu turi gukora ikintu cya ‘Made in Rwanda’. Rero ntabwo byakoroha kugira ngo tuzane ibintu bya Kenya kandi tugiharanira guteza imbere iby’iwacu.Ni urugero nguhaye.”

Buchanan asanga kandi amacakubiri hagati y’amoko agize bimwe mu bihugu bya EAC ari inzitizi ikomeye ku kwishyirahamwe kuzuye k’uyu muryango.

Avuga ko kuba mu minsi yashize hari ikibazo cy’amoko muri Kenya, muri Sudani y’epfo hakaba hakiri intambara nayo ifitanye isano n’amoko, mu Burundi hakaba havugwa ibibazo by’umutekano biri mu bituma ukwishyira hamwe kw’ibi bihugu kutuzura.

Ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda nacyo Dr Ismael Buchanan asanga ari imbogamizi ku kwihuza k’ibihugu bigize EAC.

Ati: “ Mu by’ukuri ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda nacyo gishobora kuba imbogamizi. N’ubwo ari ikibazo kiri hagati y’ibihugu bibiri mu kwishyira hamwe kw’ibindi bihugu byagorana. Ntabwo twaba dufitanye ibibazo na Uganda ngo Tanzania ize ibijyemo cyangwa Sudani y’epfo…ibi byose bituma ibintu bigenda buhoro.”

Kudatanga umusanzu ku gihe nabyo ni ikibazo kuri EAC…

Dr Buchanan avuga ko kuba hari ibihugu bitanga umusanzu byiyemeje, ibindi ntibiwutange bituma hari ibikorwa bya EAC bidindira.

Ngo kuba uyu muryango ufite abakozi ariko bagatinda guhembwa kubera ko hari ibihugu bitatanze umusanzu wabyo  biri mubidindiza iterambere ryawo.

Yemeza ko mu bihugu bitandatu bigize uyu muryango(Sudani y’epfo, Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda n’u Burundi)bibiri gusa aribyo bitanga umusanzu wose( u Rwanda na Uganda).

 Inama ya Buchanan ku kwihuza kuzuye kandi kurambye kwa EAC

 

Mwarimu Buchanan avuga ko n’ubwo inyungu z’igihugu zitakwirengagizwa ariko abafata ibyemezo bya Politiki mu Muryango w’Africa y’i Burasirazuba, bagombye kureba ibyiza birambye biva mu kwihuza.

Ati: “ Abayobozi bose bagomba gushyira hamwe bakagabanya gukunda iby’igihugu runaka cyane  bakibagirwa ibyiza byaturuka ahandi, hakarebwa inyungu rusange. Abayobozi kandi bagabanye bureaucratie, ibyemezo ntibifatwe n’abayobozi gusa ahubwo hakajya habaho kuganira n’abandi barebwa n’ibyo bibazo harimo abaminisitiri. Ubwumvikane busesuye ku kintu butinza ibintu ariko iyo byemejwe biza binoze kurushaho bityo rero bugomba kubahirizwa.”

Mu mpera z’iki Cyumweru nibwo hazizizwa imyaka 20 EAC ishinzwe

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Rahirako iyo sabukuru yimyaka 20 ya EAC buri wese atazayishimira muri salon ye buri wese iwe?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *