• 26/01/2020 4:45 13

Kwirukanwa ku kazi ko gutoza Amavubi, ni ibisanzwe nk’uko utahunga URUPFU – MASHAMI

*Gutsindwa na Cameroon nta rwitwazo twavuga, twakinnye uko dushoboye

Nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Cameroon igitego 1-0,  Umutoza w’Amavubi MASHAMI Vincent yabwiye abanyamakuru ko gutakaza umukino wa kabiri mu gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’Igikombe cya Africa bibabaje kandi ngo nta rwitwazo na rumwe yavuga rwateye Amavubi gutsindwa.

Umutoza Mashami Vincent avuga ko kwirukanwa bitamuteye ubwoba

Umukino wa kabiri u Rwanda rukinnye mu irushwanwa ukurikiye uwo rwakinnye na Mozambique ku wa gatanu w’iki cyumweru dusoje, Mashami akavuga ko mu ntera y’iminsi ibiri gusa byagoye abakinnyi kubona umwanya uhagije wo kwitegura, ariko ngo nta rundi rwitwazo.

Mashami ati “Biratubabaje gutakaza umukino wa kabiri mu irushanwa, twatsinzwe na Mozambique, nyuma dukina na Cameroon. Nabanza gushimira Cameroon kuba yitwaye neza, ariko na none ni inkuru mbi kuko tutakoresheje amahirwe yo gukinira iwacu, twagomba gutsinda ariko tuzi ko bitari byoroshye, twari mu bihe bigoye kuva ku rugendo rwo kujya muri Mozambique no kuvayo, ntibyoroheye abakinnyi kubona umwanya wo kwitegura ariko si urwitwazo.”

Yavuze ko nyuma yo gutakaza, yifuza gushyira imbaraga hamwe, kugira ngo amahirwe yagiye adakoreshwa neza kuri uyu mukino, harebwe uko mu mikino itaha bizakosorwa.

Gusa ku bijyanye n’ibyo Amavubi yahuye na byo mu nzira, Mashami yavuze ko buri wese yagira uko abireba kubera ko mu byatumye ikipe y’u Rwanda itsindwa harimo n’umunaniro.

Ikipe y’u Rwanda yagiye ibura amahirwe yabazwe, nk’aho rutahizamu Kagere Meddie yasigaranye n’umunyezamu wa Cameroon ariko ntiyabasha kumumeneramo ngo umupira awushyire mu izamu.

Mu minota ya nyuma na bwo kwishyura igitego cya Cameroon cyatsinzwe mu gice cya kabiri, nabwo byashobokaga nyuma y’umupira wa corneri wasanze umukinnyi Salomon Nirisarike ahagaze wenyine ariko umupira awutera hejuru y’izamu, haburaga nk’iminota itatu ngo umukino urangire.

 

Ibyo nakoze biri mu bushobozi bwange igisigaye ni ah’abashinzwe “gukora gahunda zo gutanga akazi”umukino

 

Abanyamakuru babajije Mashami Vincent icyo atekereza nyuma yo gutsindwa imikino ibiri, kandi yarahawe amasezerano y’amezi atatu.

Ati “Akazi kacu, sinzi urugero naguha ngo byumvikane neza, ni nko kuvuga ngo urahunga urupfu, aho rwagushakira hose rwagusangayo, ntabwo akazi kacu twe turebera mu mpapuro, impapuro ntabwo zagukorera akazi, ushobora no kuba ufite amasezerano y’imyaka itanu akazi kakarangira n’umwe utarararangira, ibyo jye ntabwo mbireba cyane, ibyo narinshinzwe jye nagerageje gukora ibyo nshoboye mu bushobozi bwange, ubwo ahasigaye ni ah’abashinzwe gukora izo gahunda zose, bazareba hanyuma ubuzima buzakomeza, hano nicaye sijye wa mbere uhicaye, ndakeka atari na nge wa nyuma uhicaye ni ubuzima busanzwe mu mupira w’amaguru.”

Mu magambo hirya no hino, byavugwaga ko Mashami Vincent yahawe kuvana amanota nibura 4 mu mikino ibiri yatsinzwe yombi.

Kuri Haruna Niyonzima ngo we na bagenzi be batanze ibishoboka, umukino bari bawurimo icyabuze ngo ni amahirwe kandi mu mupira w’amaguru bibamo.

Abanyarwanda benshi barebye umukino w’Amavubi, yaba uw’i Kigali akina na Cameroon ndetse n’uw’i Maputo, bagiye bandika ku mbuga nkoranyambaga ko ikipe irimo icyuho cya rutahizamu Sugira Erneste, watsinze ibitego mu mikino iheruka nyafurika y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, ndetse ibitego bye bibiri byasezereye Ethiopia bituma u Rwanda rubona itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya CHAN2020 izabera muri Cameroon.

Amasezerano y’umutoza Mashami Vincent azarangira tariki 30 Ugushyingo 2019, mu gihe gito yari amaranye ikipe y’Igihugu Amavubi, yakinnye imikino umunani atsindamo 4, anganya 2 atsindwa indi 2.

Sugira Erneste ni we utsinze igitego cyajyanye Amavubi muri Cameroon (Archives)

Amafoto@KUBWAYO Adrien

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Uyu mutoza ni umusaza kbs.Ndamwemeye kuko bitavanaho ubuhanga bwawe kuba wirukanwe. Kandi n’ubwo wenda tutari kugerayo ariko yaciwe intege rwose. Reba itegurwa rya Match na Kameruni hariya ho rwose twiyambitse ubusa muri bwa budasa bwacu bwo kwigira.

  • Nibamwirukana ntaribi ikingenzi harimikino yatsinze kandi atari umuzungu kuko nibo bahoze baha ikipe yacu gutsindwa ndabona ntamutoza n’umwe utabishobora nibayihere umutoza wundi w’umunyarwanda nawe aze yirire kumadolari yumve uko Yesu agira neza naho ibyintsinzi byo biri kure nka ukwezi

  • Ariko usibye ikimenyane bishobora kuba n’abamushiraho bashobora kuba bayasangira murabona Mashami ari mu rwego rw’abatoza batoza muri CAN? nuko se watsinda watsindwa ubona Cash? ariko igihugu kirarika koko, ese Mashami yaba amaze gutwara ibikombe bingahe bya Championa? cyangwa icy’amahoro? ariko mwagiye mugereranya koko? ahasigaye bamwe ngo Sugira, Sugira mbona adakwiriye kuba umukinnyi wa ekipe y’igihugu kuko umukinyi wa equipe nationale arangwa n’ikinyabupfura, ariko sugira n’umwibone, kandi ubwibone n’intambwe isubir’inyuma

  • UWAKWISABIRA FERWAFA NA MINISTERI IFITE FOOTBAL MU NSHINGANO KWICARA BAGATEKEREREZA IGIHUGU BAGASHAKA UMUTOZA UFITE UBUMENYI MU MIKINO MPUZAMAHANGA, KANDI BARAHARI, NAWE AGATORANYA ABAKINNYI BEZA BAKIRI BATO MUGIHE CY’AMEZI6 MUKABASHAKIRA IMIKINO YA GICUTI, YASHIRA DUFITE AMAVUBI NYAYO, BA MASHAMI BAKAJYA GUTOZA ZA BUGESERA, BA SUGIRA BAHORA MWI GARAGE BAKAJYA KWIGISHWA UMUCO, Inyungu y’igihugu mbere iza ba rusaruriramunduru zikaza nyuma,

  • nibashake bamwirukane, mashami n’umuswa. coach afata ibyemezo byose bishoboka kugira atsinde ariko we ngo ari guhesha ikuzo ama club. kuhagarika Sugira ni kwakundi utema igiti wicayeho. Sugira aho ari ari guseka

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *