Kubera iki ari ngombwa kwiteza imbere? Ese hari umuntu utarigeze yicara gutya ngo yibaze aho ava, aho ari n’aho arimo yerekeza?
Iyo umuntu yitekerejeho ashobora kugera kuri umwe muri iyi myanzuro itatu:
- Kubona ko nta kibazo gihari, gufunga amaso agakora nkaho ibintu byose birimo bigenda neza.
lbi nibyo bita politiki yikinyoni kiba mu butayu bita “Otrishi”: ngo iyo kibonye abahigi baje, iki kinyoni gihitamo guhisha umutwe wacyo mu mucanga w’ubutayu, kibwira ko kubera ko umutwe cyawuhishe ari nta muntu urimo akireba. Icyo gihe abahigi baraza bakagifata bitanabaye ngombwa ko batakaza n’umwambi n’umwe. Ng’uko uko bigendekera umuntu utagira ubutwari bwo kureba imbone nkubone ibibazo cyangwa se ingorane ze kugira ngo abone uko ahangana nazo.
- Kubona ko hariho ikibazo mu buzima bwawe ariko ugatangira gutunga agatoki abandi bantu: abaturanyi, ababyeyi se batagushyize mu ishuri, ikirere kitagenze neza (imvura yanze kugwa cyangwa se yabaye nyinshi), urushako rubi (umugore, umugabo cyangwa se abana bakunaniye), …
Aha naho haba hari ikibazo gikomeye mu buzima bw’umuntu utekereza gutya. Mu by’ukuri, niba ikibazo cyangwa se ingorane urimo uvuga ko ziterwa 100% n’abandi cyangwa se n’ibindi bintu (shitani, abarozi, … ); muri make ubwo mba nshaka no kuvuga ko umuti wo kubikemura atari jye ugomba guturukaho. None se abo bandi umuntu ashyiraho impamvu z’uko ubuzima bwe buteye gutya na gutya, afite ububasha ki bwo kubategeka ngo bamukemurire ibibazo? Twibuke neza ko iyo umuntu atunze urutoki undi muntu, intoki eshatu ze zindi zisigaye ziba zimwerekeyeho hanyuma igikumwe kikaba gihari nk’umugabo wo kubihamya. Burya, iyo umuntu yitegereje neza, byabindi anenga undi muntu, we aba abikubye incuro eshatu. Kumenya ibyo dukunze kunenga ku bandi nabyo biri muri bumwe mu buryo bwadufasha kurushaho kwimenya.
- Uyu mwanzuro wa gatatu niwo w’ingenzi : ni aho umuntu ashishoza agashobora kubona ko afite uruhare runini mu kugira ngo ubuzima arimo bube uko buri.
Dufate nk’urugero: umuntu ashobora kuba ataragiye mu ishuri kubera ko ababyeyi bamubwiraga ngo ni ajye kuragira inka cyangwa se akore akandi kazi. Aha umuntu yakwibaza ati : ese ko naragiye inka maze nyuma bakantekesha bampa akanyana, iyi nka bampaye, nayoroye nte? Ese inyana bampaye yaragiye iba ingumba gusa? Ese ntabwo nagiye mpfusha ubusa amafaranga nabaga naronse igihe nabaga nagurishije agaka kanjye? Hari urundi rugero nakuye muri gahunda yo kwamamaza kuri Televiziyo y’u Rwanda aho umwana wo mu mashuri abanza yashoboye kugera ubwo yigurira igari rya siporo biturutse ku kuntu yagendaga azigama udufaranga ababyeyi be bamuhaga ngo atege imodoka igihe agiye ku ishuri no kugira ngo agure utugati n’utubombo. Uyu mwana, biturutse ku nyigisho z’umwarimu we, yakoze agasanduku, maze akajya atereramo utudufaranga twose, ibyo gutega imodoka arabireka ahubwo akajya agenda ku maguru,… nyuma y’igihe cy’umwaka yaje gufungura ka gasanduka asanga harimo amafaranga yamushoboje kugura ako kagare kamufashije umwaka ukurikiyeho kujya ku ishuri ku buryo bwihuse kandi nta faranga atakaje. Birumvikana ko umwana nk’uyu aba atangiye neza. Agize gutya, umwaka ukurikiyeho, akazigarna akagura nk’ agahene, … ese ntiyaba arimo ajya mbere koko. Ng’uko uko iterarnbere ritangira: nyiri ubwite niwe ugomba kumenya ibibazo bye ndetse n’umuti agatangira akawishakamo. Ni ibintu bishobora gufata igihe ariko ni ingenzi.
Umusomyi w’Ikinyamakuru: umuseke.com
HAKORIMANA Donatien
E-mail:dohakoli2003@yahoo.fr
Tel: (+250)788733337

0 Igitekerezo
Igitekerezo cyawe kwitekerezaho nisawakabisa