• 24/01/2020 4:11 29

Kwicara hamwe no kwitekerezaho niyo mbarutso y’iterambere rirambye

Kubera iki ari ngombwa kwiteza imbere? Ese hari umuntu utarigeze yicara gutya ngo  yibaze aho ava, aho ari n’aho arimo yerekeza?

Iyo umuntu yitekerejeho ashobora kugera kuri   umwe muri iyi myanzuro itatu:

  1. Kubona ko nta kibazo         gihari, gufunga amaso agakora nkaho ibintu byose    birimo bigenda  neza. 

lbi     nibyo  bita  politiki   yikinyoni  kiba  mu  butayu bita “Otrishi”:   ngo iyo kibonye abahigi   baje, iki kinyoni gihitamo guhisha umutwe   wacyo  mu  mucanga   w’ubutayu, kibwira ko kubera  ko umutwe cyawuhishe ari nta muntu  urimo akireba. Icyo gihe abahigi baraza bakagifata bitanabaye ngombwa ko batakaza n’umwambi  n’umwe. Ng’uko uko bigendekera umuntu utagira  ubutwari   bwo kureba  imbone nkubone   ibibazo  cyangwa   se ingorane  ze kugira  ngo  abone uko  ahangana  nazo.

  1. Kubona ko   hariho    ikibazo    mu   buzima    bwawe    ariko ugatangira gutunga     agatoki    abandi    bantu:    abaturanyi, ababyeyi  se batagushyize    mu  ishuri, ikirere  kitagenze   neza (imvura yanze kugwa  cyangwa se  yabaye nyinshi),   urushako rubi (umugore,  umugabo cyangwa  se abana bakunaniye),   …    

Aha naho haba hari ikibazo gikomeye mu buzima bw’umuntu utekereza gutya. Mu  by’ukuri, niba   ikibazo cyangwa   se ingorane     urimo     uvuga     ko    ziterwa     100%       n’abandi cyangwa    se  n’ibindi    bintu   (shitani,  abarozi,   … );    muri   make ubwo   mba   nshaka   no  kuvuga   ko  umuti   wo  kubikemura atari  jye  ugomba   guturukaho.    None  se abo bandi  umuntu ashyiraho  impamvu   z’uko ubuzima    bwe    buteye    gutya   na gutya,      afite      ububasha       ki     bwo      kubategeka       ngo bamukemurire     ibibazo?  Twibuke    neza   ko  iyo   umuntu atunze  urutoki   undi  muntu,   intoki  eshatu  ze zindi  zisigaye ziba   zimwerekeyeho hanyuma igikumwe kikaba gihari nk’umugabo wo  kubihamya.  Burya,  iyo umuntu   yitegereje neza,   byabindi   anenga   undi   muntu,   we   aba  abikubye incuro  eshatu.   Kumenya   ibyo  dukunze   kunenga   ku  bandi nabyo  biri  muri  bumwe   mu  buryo  bwadufasha    kurushaho kwimenya.

  1. Uyu mwanzuro wa gatatu niwo  w’ingenzi : ni aho  umuntu ashishoza agashobora   kubona   ko  afite  uruhare runini  mu kugira ngo ubuzima arimo bube uko buri.

Dufate nk’urugero: umuntu    ashobora   kuba ataragiye mu  ishuri kubera              ko  ababyeyi   bamubwiraga ngo   ni  ajye  kuragira inka cyangwa se akore akandi kazi.  Aha  umuntu    yakwibaza    ati  : ese  ko  naragiye   inka maze              nyuma bakantekesha bampa akanyana,     iyi   nka bampaye,   nayoroye  nte? Ese inyana  bampaye    yaragiye  iba ingumba gusa?   Ese   ntabwo    nagiye    mpfusha ubusa amafaranga   nabaga  naronse  igihe nabaga   nagurishije   agaka kanjye?  Hari   urundi rugero nakuye muri   gahunda yo kwamamaza kuri  Televiziyo  y’u  Rwanda   aho  umwana   wo mu mashuri  abanza   yashoboye   kugera   ubwo   yigurira igari rya siporo biturutse ku  kuntu yagendaga azigama udufaranga ababyeyi be  bamuhaga    ngo   atege imodoka igihe agiye ku    ishuri no    kugira  ngo agure utugati n’utubombo. Uyu  mwana, biturutse ku nyigisho z’umwarimu we, yakoze agasanduku, maze akajya atereramo utudufaranga twose, ibyo  gutega imodoka arabireka ahubwo akajya agenda   ku  maguru,…  nyuma y’igihe   cy’umwaka yaje  gufungura ka  gasanduka asanga harimo amafaranga yamushoboje    kugura  ako kagare kamufashije   umwaka   ukurikiyeho   kujya ku ishuri  ku buryo  bwihuse kandi nta faranga atakaje.  Birumvikana  ko umwana nk’uyu   aba  atangiye  neza.  Agize  gutya,  umwaka ukurikiyeho, akazigarna  akagura  nk’ agahene,  … ese ntiyaba arimo  ajya mbere  koko.  Ng’uko   uko  iterarnbere   ritangira: nyiri   ubwite   niwe   ugomba   kumenya   ibibazo  bye  ndetse n’umuti agatangira akawishakamo.  Ni ibintu   bishobora gufata  igihe ariko ni ingenzi.

Umusomyi w’Ikinyamakuru: umuseke.com

HAKORIMANA Donatien
E-mail:dohakoli2003@yahoo.fr
Tel:  (+250)788733337

1 Igitekerezo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *