• 15/12/2019 12:28 10

Kwica Khashoggi byateguwe iminsi – Perezida Erdogan

Uyu munsi Perezida wa Turkiya Recep Tayyip Erdogan nk’uko yari yabitangaje mbere ko ari buvuge ukuri kose ku rupfu rw’umunyamakuru Jamal Khashoggi, yatangaje ko kumwica byeteguwe, bityo si ku bw’imirwano itateguwe yabereye muri Consulat ya Arabia Saoudite muri Turkiya nk’uko abategetsi ba kiriya gihugu bari babivuze biregura.

Jamal Khashoggi yiciwe muri Consulat y'igihugu cye i Istanbul
Jamal Khashoggi yiciwe muri Consulat y’igihugu cye i Istanbul

Perezida Erdogan yavuze ko kwica uriya munyamakuru byateguwe iminsi mbere, yabitangarije mu Nteko Ishinga amategeko y’igihugu cye.

Icyo yavuze atazi ni uwahaye amabwiriza abishe uriya mugabo ndetse akaba anibaza aho umurambo uri.

Ijambo rya Erdogan ryari ritegerejwe cyane kuko yari yaravuze ko ntacyo azagira ibanga yishingikirije umubano n’inyungu igihugu cye gifite kuri Arabia Saoudite.

Erdogan yavuze ko abakekwa bazaburanishirizwa i Istanbul.

Ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Turkiya yavuze ko ari byiza ko Riyadh yemeye ko Khashoggi yiswe nubwo byari bitinze.

Avuga ariko ko adashaka ko umubano w’ibihugu byombi wangirika kubera uru rupfu, ariko nanone ko abayobozi ba Arabia Saoudite ari bo bakwiye kubazwa urupfu rw’uyu mugabo wiciwe mu nzu y’ubutegetsi yabo Istanbul.

Perezida Erdogan wa Turkiya avuga ku rupfu rwa Khashoggi
Perezida Erdogan wa Turkiya avuga ku rupfu rwa Khashoggi

Jamal Khashoggi bivugwa ko yishwe n’itsinda ry’abakomando 15 bateguwe na Arabia Saoudite bakoherezwa muri Consulat yabo i Istanbul bazi neza ko ari buhaze gufata icyangombwa cy’uko yatanye n’umugore kugira ngo ashake undi.

Ikinyamakuru Yeni Safk kivuga ko uwari uyoboye iri tsinda yahamagaye inshuro enye umuyobozi w’ibiro by’igikomangoma Mihammed Bin Salman nyuma y’urupfu rwa Khashoggi.

Bivugwa ko amaze kwicwa Khashoggi bamukasemo ibice 15 bakabitwara ko hari n’umuhanga mu gushakisha ibimenyetso wabibafashijemo.

Ubwicanyi bwakorewe Jamal Khashoggi nicyo kintu cyagarutsweho cyane muri iyi minsi mu bubanyi n’amahanga no mu makuru kuko bwashyize mu kaga Arabia Saoudite, igihugu kigurisha petrol nyinshi kurusha ibindi ku isi.

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Mbega ubugome, mbega ubunyamaswa! Imana tugira nuko amarorerwa nk’aya mu gihugu cyacu ntayakihaba nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Ubwo se bumvaga ko umuntu yaburirwa irengero yinjiye mu nzu ya Leta, ari mu maboko y’abakorera Leta, ntihagire umushakisha ra? Bikarangirira aho ntibisakuze ngo bimenyekane hose? Ngaho namwe nimumbwire!

    • Nyakubahwa Magayane, mfite amatsiko yo kumenya niba uri umunyarwanda uba mu Rwanda. Niba ari ko bimeze, uzanyarukire ahantu hari specialiste wa ORL agusuzume amatwi, uce no kwa Agarwal bakurebere ko n’amaso ameze neza. Byazatuma ushobora nibura kumva no gusoma ibicishwa mu bitangazamakuru binyuranye. Ariko niba ufite amaso mazima ukaba udasoma, ukaba ufite n’amatwi mazima ntiwumve ibinyura kuri za radiyo na televiziyo byacu n’ibyo hanze, ufite ikibazo gikomeye cyane. Pole sana!

  • Uramubwiye rwose ubuse koko uyu muntu mumutwe we habamo iki harya umugabo wishe umugore we akamuhamba agateraho indabo ntabyo uzi,

  • Sinumva icyo mubaza Mugayana, yabajije niba yarikwicirwa mu nzu ya Leta ntibimenyakane nkuko bagerageje kubihisha kdi ashima ko hano iwacu ntabihari muri iyi myaka 24 igihugu cyacu kimaze kibohoye , nawe ngumugabo yiciye umugore munzu none se munzu yuwo mugabo nimunzu ya Leta? ahubwo nimwe mukwiye kwegera abaganga ngirango byaba Atari uburwayi mugasoma neza kandi muburyo bwiza

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *