• 18/01/2020 1:10 33

 Kwibuka25: Amadini na Sosiyete Sivile byasabwe kunga Abanyarwanda

Mu biganiro byabereye mu cyumba k’Ibiro by’Umujyi wa Kigali, bigamije kwibuka Abanyamadini bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare amadini na Sosiyeti Sivile bifite mu kunga Abanyarwanda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegesti bw’Igihugu yasabye ko amadini na Sosiyete Sivile bigira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho igaragara.

Dr Alvera Mukabaramba avuga ko abagaragaza ingengabitekerezo mu bihe nk’ibi byo Kiwibuka bagabanutse muri 2019

Umuyobozi wungirije wa Never Again Rwanda, Mukankubito Immaculee yavuze ko nubwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi Isi yari yafashe ingamba ko nta Jenoside izongera kuba, mu 1994 habayeho iyakorewe Abatutsi.

Ati “Ntabwo byashobotse kuko 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda.”

Avuga ko bafite ikizere ko nyuma y’umuryango bashinze wa Never Again Rwanda, nta Jenoside izongera kuhaba.

Noman Desire, Umunyamadini akaba ari Pastori muri Omega CHRCH yasabye bagenzi be kurushaho kubwira abantu ububi bwa Jenoside n’ubukana yakoranwe, avuga ko bishobotse mu mashuri mu nteganyanyigisho hashyirwamo isomo ryigisha ububi bwa Jenoside.

Bamwe mu banyamadini bavuze ko hamwe na hamwe iyo hari ibiganiro byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nta kimenyetso na kimwe kerekana ko aho hantu hari kubera ibiganiro.

Abanyamadini bakavuga ko bafite akazi gakomeye ko kwigisha urubyiruko kwirinda amacakubiri kuko uyunsi urubyiruko rurenga 60% by’abaturage b’igihugu.

Umwe muri bo Ati “Hafi y’aho ibiganiro biri kubera butiki zikomeza gukora, abanyonzi bagakomeza bakanyonga amagare kandi urwo rubyiruko nirwo rukeneye ubwo butumwa butangwa mu biganiro kurusha abandi.”

Dr Yusitah Kayitesi Umuyobozi w’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) yasabye abanyamadini kunga ubumwe bw’Abanyarwanda kuko imibare RGB ifite igaragaza ko hari amadini arimo amacakubiri akomeye.

Yabasabye mbere yo kumurikira Imana n’abo bayobora kubanza bakamurikira Leta, kandi bakigisha indangagaciro yo kuba umuntu w’inyangamugayo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutetsi bw’Igihugu, Dr Alvera Mukabamba yabwiye abanyamadini n’imiryango itegamiye kuri Leta ko ibiganiro nk’ibi iyo bibaye umuntu ahora yiga byinshi, yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwibuka biyubaka kugira ngo batsinde ikibi.

Yashimiye ubutwari abarokotse bagize bwo guha imbabazi ababakoreye Jenoside ubu bakaba babanye neza.

Abanyamadini yababwiye kurwanya abantu bose bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, kuba imibare igaragaza ko ubwiyunge buri hejuru ya 90% yavuze ko ari ikintu gishimishije.

Ati “Mu myaka yashize mu gihe cyo Kwibuka hajyaga hagaragara ingengabitekerezo cyane, ubu iri kugabanuka ku buryo bugaragara. Hagaragaye abagera kuri 47 gusa kandi muri 2018 hagaragaye 130.”

yasabye abanyamadini n’imiryango itegamiye kuri  Leta gukomeza kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu batanze ibiganiro barimo, Lamber Bariho wo mu muryango Erene Ministries, Minisitiri w’Urubyiruko Mme Rosemary Mbabazi, Mukankubito Immaculee wo muri Never Again Rwanda na Padiri Innocent
Bamwe mu banyamadini bagaragaje ko hari akazi gakomeye mu kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwiyunge
DR Ustah Kayitesi Umuyobozi wa RGB yabwiye abanyamadini ko bakwiye kumurikira Leta bagafasha mu kwigisha ubumw en’ubwiyunge
Umwe mu banyamadini yereka Imana uyu muhango wo Kwibuka abari abanyamadini bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Ntabwo amadini na sosiyete sivile bashobora kunga abanyarwanda ngo babishobore mu gihe abanyapolitiki babacamo ibice batariyunga ngo batange urugero rwiza rwo kubahana, koroherana no gusangira ibyiza by’igihugu batabicuranwa.

  • Umuntu atanga icyo afite, ntabwo uruka ashobora gufata uhitwa !

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *