• 07/12/2019 11:17 08

Kwibohora ni uguha umuntu ubuzima akwiye – Kagame

Muhanga – Imiryango irenga 100 yo mu murenge wa Rongi yari ituye nabi cyane kuri uyu munsi wo kwibohora yatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo, ahakwiriye. Perezida Kagame mu ijambo rye uyu munsi yavuze ko kwibohora nyako ari uguha umuntu ubuzima akwiye, yibutsa abanyarwanda ko bakwiye kujya babaza Leta ibiri mu burenganzira bwabo, ariko ababonye iby’ibanze nabo bakabiheraho ntibumve ko Leta izabaha byose.

Perezida Kagame avuga ko kwibohora ari ukugeza ku baturage ibyo bakeneye
Perezida Kagame avuga ko kwibohora ari ukugeza ku baturage ibyo bakeneye

Mu gice cy’icyaro cyane, ku butumburuke bwa 2 300m mu misozi ya Ndiza mu kagari ka Ruhango mu murenge wa Rongi n’agace k’uwa Nyabinoni huzuye umudugudu ufite ibyangombwa by’ibanze byose ndetse n’ibirenzeho nk’ibibuga bya Volley, Basket na Football n’ibibuga bibiri bya kajugujugu.

Uyu ni umudugudu watujwemo kuva ubu abaturage bagera kuri 900 bari mu miryango 112 bari bakennye, batuye mu manegeka kandi babaye kurusha abandi.

Kuri uyu munsi wo kwibohora afungura uyu mudugudu Perezida Kagame Paul yababwiye (abwira n’abandi banyarwanda) ko Leta niba ibahaye intangiriro idakwiye kuzagaruka isanga hari n’ibindi basaba. Ko bakwiye guhera kuri ibi biteza imbere nayo igakomereza ahandi kuko hose idafite ubushobozi bwo kuhageza iby’ibanze icya rimwe.

Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko kwibohora kwiza ari ukugira agaciro, ari ukugira ubuzima bukwiriye, avuga ko iby’ibanze Leta iba igomba kubiha abaturage kuko ari ubuenganzira bwabo.

Ati “amazi, amashanyarazi, amashuri, ubuvuzi…ibi ni uburenganzira bwanyu… muba mukwiye no kubitubaza… mukabaza muti ‘ko hariya hageze amashanyarazi twe azatugeraho ryari?’ Ni uburenganzira bwanyu.”

Perezida Kagame n'abandi bayobozi bari kumwe basobanurirwa iby'uyu mudugudu uko wubatse mbere yo kuwuzenguruka awureba neza
Perezida Kagame n’abandi bayobozi bari kumwe basobanurirwa iby’uyu mudugudu uko wubatse mbere yo kuwuzenguruka awureba neza

Yasabye abaturage kugaragaza uw’ariwe wese washaka kubonera inyungu muri ruswa kuri serivisi akwiye guha abaturage nta kiguzi kirenzeho, ati “abo mujye mugerageza tubimenye tubamenye tubagorore.

Yibukije urubyiruko kwirinda gushukwa no kujya gushaka ibyo bakeka ko ari byiza mu mahanga ngo kuko usanga bashutswe bagacuruzwa bakajya mu kaga.

Avuga kandi ko bidakwiye ko hari ujya mu kaga ajya gushaka serivisi zo kwiga, kwivuza cyangwa ibindi hakurya y’imipaka y’u Rwanda kuko ngo ntaho batanga ibirenze ibyo mu Rwanda. Avuga ko Leta izakomeza kugeza ibikorwa remezo n’iby’ibanze hafi y’imipaka y’u Rwanda.

 

Horezo ni inzozi n’urugero

Iri si irerero ry'incuke z'i Kigali n'amandi ku mugi, ni irerero ry'incuke zo kuri uyu mudugudu
Iri si irerero ry’incuke z’i Kigali n’amandi ku mugi, ni irerero ry’incuke zo kuri uyu mudugudu

Twari twababwiyeho mbere iby’uyu mudugudu mbere y’uko utahwa, uri muri 50Km mu majyaruguru y’umugi wa Muhanga, abaho bivurizaga ku bitaro bya Shyira muri Musanze bagashakira amashanyarazi n’ibikorwa by’amajyambere kuri centre za Vunga cyangwa mu Ngororero, i Muhanga kuri bo mu rugendo rw’amasaha ane (4) kubere umuhanda mubi, ubu warakozwe hari urugendo rw’isaha imwe.

Uyu mudugudu ufite ishuri ry’incuke, ishuri ribanza na groupe scolaire Horezo aya yombi yubatse mu buryo bw’amagorofa.

Abanyeshuri bafite Laboratoire ya siyansi, Laboratoire ya za mudasobwa, ibibuga by’imyidagaduro, inzu mberabyombi…

Abatuye uyu mudugudu bafite amazi n’amashanyarazi, igikumba cyo kororeramo inka zabo (buri muryango wahawe inka), bafite uturima tw’igikoni buri rugo, bafite biogas buri nzu.

Muri uyu mudugudu kandi hashinzwe iminara y’itumanaho rya Internet na telephone.

Ku bawutuyemo ni inzozi, ku bawuturiye ni umugi wageze iwabo mu Ndiza. Ni ubuzima buhindutse aha iwabo.

Imiryango irenga 100 yari ituye nabi yishimiye gutura mu nzu nziza
Imiryango irenga 100 yari ituye nabi yishimiye gutura mu nzu nziza
Imbere basanzemo ibyangombwa byose by'ibanze, izi ni intebe z'uruganiriro ku manywa nijoro mu rwego rwo gukoresha neza umwanya zikaramburwamo igitanda abana bashobora kuryamaho
Imbere basanzemo ibyangombwa byose by’ibanze, izi ni intebe z’uruganiriro ku manywa nijoro mu rwego rwo gukoresha neza umwanya zikaramburwamo igitanda abana bashobora kuryamaho
Bafite igikumba bororeramo inka bahawe
Bafite igikumba bororeramo inka bahawe
Ni ishuri rifite Laboratoire ya biologie na computer lab
Ni ishuri rifite Laboratoire ya biologie na computer lab
Ni inzu zigaragara neza cyane
Ni inzu zigaragara neza cyane
N'amashanyarazi
N’amashanyarazi
Ubwiherereo bugezweho
Ubwiherereo bugezweho
Ishuri ry'incuke rishobora kwakira abana 120
Ishuri ry’incuke rishobora kwakira abana 120
N'imyicungo bazajya bidagaduriraho
N’imyicungo bazajya bidagaduriraho
Ishuri rishobora kwakira abana 720 bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye
Ishuri rishobora kwakira abana 720 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye
N'ibibuga byo gukiniramo imipira
N’ibibuga byo gukiniramo imipira
Bazajya bivuriza hano
Bazajya bivuriza hano
Perezida Kagame na madamu bageze ahubatse uyu mudugudu
Perezida Kagame na madamu bageze ahubatse uyu mudugudu
Yinjiye muri imwe muri izi nzu
Yinjiye muri imwe muri izi nzu
No mu mashuri y'incuke yarebye uko hameze
No mu mashuri y’incuke yarebye uko hameze
Hari aho yageraga akabasobanuza
Hari aho yageraga akabasobanuza
Mme Jeannette Kagame yabazaga bimwe mu byo yabonye muri uyu mudugudu
Mme Jeannette Kagame yabazaga bimwe mu byo yabonye muri uyu mudugudu
Perezida Kagame n'abayobozi bandi bakuru barambagiye muri uyu mudugudu w'ikitegererezo
Perezida Kagame n’abayobozi bandi bakuru barambagiye muri uyu mudugudu w’ikitegererezo
Perezida yakiriwe n'abaturage benshi
Perezida yakiriwe n’abaturage benshi
Ati muraho
Ati muraho
Bakimukubita amaso akanyamuneza kasesekaye inyuma
Bakimukubita amaso akanyamuneza kasesekaye inyuma
Abaturage bari bamwishimiye cyane
Abaturage bari bamwishimiye cyane
Mayor wa Muhanga Beatrice yavuze ko ubu ahahoze abacengezi hatemba amahoro
Mayor wa Muhanga Beatrice yavuze ko ubu ahahoze abacengezi hatemba amahoro
Abayobozi bakuru hafi ya bose baje muri uyu muhango
Abayobozi bakuru hafi ya bose baje muri uyu muhango
Antonia watujwe yatanze ubuhamya bw'aya majyambere adasanzwe
Antonia watujwe yatanze ubuhamya bw’aya majyambere adasanzwe
Bumvise ubuhamya bw'aho aka gace kavuye n'aho kageze
Bumvise ubuhamya bw’aho aka gace kavuye n’aho kageze
Baje muri uyu muhango
Baje muri uyu muhango
Aba bahawe ibyiza yabibukije ko ari intangiriro yo kwiteza imbere
Aba bahawe ibyiza yabibukije ko ari intangiriro yo kwiteza imbere
Bakurikiye ijambo rya Perezida
Bakurikiye ijambo rya Perezida
N'abanyamadini bari bahari, Mufit w'u Rwanda yicaye hagati y'umushumba wa Diyosezi ya Butare n'iya Kabgayi
N’abanyamadini bari bahari, Mufit w’u Rwanda yicaye hagati y’umushumba wa Diyosezi ya Butare n’iya Kabgayi
Army Jazzy Band basusurukije abaje muri iki gikorwa
Army Jazzy Band basusurukije abaje muri iki gikorwa
Perezida Kagame asezera ku baturage bamwakiranye urugwiro rwinshi aha mu Ndiza
Perezida Kagame asezera ku baturage bamwakiranye urugwiro rwinshi aha mu Ndiza
Asezera n'abandi bayobozi bakuru
Asezera n’abandi bayobozi bakuru
Byinshi muri ibi bikorwa byakozwe n'ingabo zanabohoye u Rwanda
Byinshi muri ibi bikorwa byakozwe n’ingabo zanabohoye u Rwanda

Photos © M. Niyonkuru

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Igitekerezo

  • Ndumiwe aha nimu Ndiza nzi cg ni ahandi? Genda Rwanda uratengamaye ese buriya ibi byiza bari kubikurahe iyo batabona umuyobozi mwiza nka Paul Kagame. Gusa byaba byiza umudugudu mwiza wujuje ibyangombwa byose ugiye wubakwa muri buri karere kuko nibyiza rwose byakomeza kuzamura imibereho y’abanyarwanda muri Rusanga

  • nibyiza dukomeze twubake iteramber

  • Nimuhere kuri mwarimu wa primaire your Excellency.

  • Ngiki igihugu cyiza n’abayobozi beza rwose. Imana ihe umugisha u Rwanda n’ abanyarwa by’ umwihariko abayobozi beza badahwema kwita kubabaye batarobanuye.
    Rubyiruko mukiri batoya ni ahanyu kwiga neza no guhanga udushya mushaka uko mutera imbere cyane ko Leta iby ibanze igerageza kubibaha. Twebwe mubyaka ya nka 30 ishize ibi byari kuva hehe? Ni bubyaze umusaruro amahirwe menshi Leta yanyu nziza ibagezaho. Murakoze

  • ibi bytwa gutanga ifi, aho kwigisha kuyiroba. uwazasubirayo nyuma y’umwaka azasanga hasa ukundi kubera kujya mu byo utavunikiye.

    • ntabwo abantu bamwe ibyo babyumva…
      ikindi,isano riri hagati yiterambere mumiturire mumidugudu/imigi vs ingo,iracyemangwaho cyane mubyejyeranyo byose bifite ireme…

  • Prezida wacu ibyo avuze ni ukuri. Uri mu buzima butamukwiriye ntabwo aba yari yabohoka: 39.1% by’abari munsi y’umurongo w’ubukene, 30% by’abanyarwanda batagira mitiweli yo kwivuza batakirwa n’amavuriro, abanyeshuri biga batabona bourse bemerewe yo kubabeshaho, abahinzi bahora bugarijwe n’inzara kubera ibuza, abakorera ba Rwiyemezamirimo babambura, abagituye mu manegeka bose, abashomeri biganjemo urubyiruko, mwarimu na muganga bahembwa urusenda… Inzira yo kwibohoza iracyari ndende pe!!

  • Ni byiza cyane kbsa.

  • @GAHINDA,kazanakwica rwose!
    Ndabyumva uri mwarimu muyabanza.
    Iteka muhora muririmba agahinda kanyu,ariko rwose mwarimu ntabwo ariwe muntu ubabaye cyane muri iki gihugu!
    Igihugu cyaramwigishije,kirangije kimuha akazi.
    Nashime n ibyo!
    Ubundi,yige gukora indi mishinga imuteza imbere nyuma y,akazi.
    Ibyakorewe aba baturage ba Ndiza,biri mu by,ibanze umuntu agira mu gihugu.(kugira aho uba).
    Ubwo urumva wabirutisha kongererwa umushahara koko?!
    Namwe ntimukikunde ngo mukabye rwose!
    Naho uvuga ngo ni iby,ubusa bazabyangiza,uwo nawe afite gusuzugura abantu.
    Bivuze kuri wowe ko batari babikwiye?!

    Ibyiza ntawe bitabereye!

  • Izi ngabo zihangiye umulimo.Ba Entrepreneur buriya bazajye korora ingurube inkoko.Gusa aba baturage batuye hano bafite ahantu hahagije bazajya bahinga cyangwa bakurubwatsi bwizi nka? Abanyarwanda ubundi kubana ntabwo aribyabo.Nizereko mu myaka 15 iri mbere utazasanga abantu bicanye, baroganye umunsi kuwundi.

  • Inzu ni nziza, ariko abazubaka bajye batekereza ko umunyarwanda akenera igikari (privacy).

  • @Ryamukuru abivuze neza. Abo bose arondoye baracyaboshye nk’uko President yabivuze. Gahunda rero ni ukwibohora bagasa n’abandi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *