• 09/12/2019 3:46 35

Kwiba amashanyarazi biragayitse ku Banyarwanda – Eng. Ron WEISS/REG

*Nta we uzakekwaho ko yiba amashanyarazi ngo tureke kumufata,
*Ingaruka zo kwiba amashanyarazi zigera ku Banyarwanda bose 

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 24 Mutarama, 2019 Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe ingufu, (REG) yavuze ko kuva yagera mu Rwanda yahasanze umuco wo kubaka igihugu abantu bashyize hamwe, ngo kwiba amashanyarazi si iby’Abanyarwanda ni no gusenya igihugu aho gutahiriza umugozi umwe mu kucyubaka.

Eng. Ron WEISS uyobora REG avuga ko kwiba amashanyarazi bitandukanye n’umuco w’Abanyarwanda wo gukorera hamwe mu kubaka igihugu

Umuyobozi wa REG,  Eng. Ron WEISS yavuze ko hakorwa byinshi ngo buri Muturarwanda abone amashanyarazi, ariko ngo ababazwa no kuba umuco yasanze mu Rwanda wo gukorera hamwe kw’abaturage ngo bateze imbere igihugu hari abawutatira bakiba amashanyarazi kandi ari kimwe mu biteza imbere ubukungu.

Yagize ati “Mwese muzi akamaro k’amashanyarazi ku gihugu, ku iterambere no kwiyongera kw’inganda z’ubwoko bwose, no gutanga akazi, ariko dufite ikibazo kibangamye gituma tutagera ku ntego zacu.

Ngera muri iki gihugu nasanze gifite uko kiyobowe neza, abantu bafite umurava wo kugikorera, ariko ikintu ngiye kuvuga nta muntu n’umwe cyatera ishema, kwiba amashanyarazi. Twiteguye gufata abantu bose bakoresha amashanyarazi batayishyuye, tuzagera hose mu gihugu dushakisha abo bantu kandi tutabateguje.”

Eng. Ron WEISS yavuze ko kwiba amashanyarazi cyangwa ibikoresho biyajyeza ku baturage ari ibikorwa bihanwa n’amategeko, kandi ngo kuva kuri Perezida w’igihugu nta muntu washyigikira ikintu kinyuranyije n’amategeko.

Ati “Mbere na mbere uwo tuzafata yiba amashanyarazi cyangwa ibindi bijyanye nayo, arafatwa agafungwa. Biteye ikimwaro kuri we, ku muryango we no ku nshuti ze, kandi yishyura amande yagenwe n’itegeko ndetse akishyura amashanyarazi yibye.”

Yavuze ko ubujura bubangamira igiciro cy’amashanyarazi kuba cyagabanuka, asaba buri Munyarwanda gukoresha neza amashanyarazi kandi akayishyura.

Maj.Eng. Jean Claude Kalisa ukuriye EUCL ishinzwe gukora amashanyarazi, yavuze ko mu igenzura rimaze hafi amezi abiri rikorwa hirya no hino mu gihugu, mu turere 16 bagezemo hafashwe abantu ku giti cyabo n’inganda 28 bibaga amashanyarazi.

Mu bafashwe ab’inganda zisya ibigori ni 7, Kaminuza ebyiri, Utubari umunani, Hoteli enye, Urusengero rumwe, abantu ku giti cyabo batanu n’Ibarizo rimwe.

Ati “Mudufashe duhashye aba bantu kuko ingaruka zigera ku Banyarwanda bose, aya mashanyarazi ducuruza turayishyura. Uko igihombo kigenda kiba kinini, kigenda gishyirwa muri twese Abanyarwanda, buri wese akagenda agira icyo atanga kugira ngo icyo gihombo kigabanuke.”

REG yavuze ko muri iri genzura yakoze izabasha kugaruza amafaranga agera kuri miliyari 1,9 kandi ngo amenshi ahita yishyurwa n’abafashwe.

Yasabye buri Munyarwanda ukeka ko hari ahibwa amashanyarazi kubivuga, kabone nubwo byaba ari ikibazo kiri muri mubazi (konteri) ye akabimenyesha abakozi ba REG bamwegereye kuko ngo hari ibiro 33 hirya no hino mu gihugu bishinzwe gufasha abakiliya bahuye n’ikibazo, cyangwa agahamagara kuri nomero itishyurwa 3535.

Muri rusange REG ihomba amashanyarazi agera kuri 19,6% mu muriro usigara mu mashini no mu miyoboro, ariko agera kuri 6,5% ahombera mu mashanyarazi yakabaye acuruzwa, afite agaciro ka miliyari 6,5 Frw.

Maj.Eng. Jean Claude Kalisa ukuriye EUCL ishinzwe gukora amashanyarazi yasabye buri we gutanga amakuru ku hari ikibazo cyo kwiba amashanyarazi

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Ariko nkuyu muzungu ahabwa akazi k abenegihugu nkande?njye namaze kubonako name kubona ko ibyo kwiririmbisha ngo agaciro ari uburyarya bwa ababa bashaka kumvikana mu baturage nkaho babakorera cg babakunda nyamara byose ni uburyarya kuko mu bikorwa niho bigaragarira.

    Ni gute uha umunyamahanga akazi k umunyarwanda kandi hari benshi bagashoboye?iyo imahanga ubona bene wacu bajyayo batabaha ako gukubura no gukoropa?bo kuki mubaha akazi kari hejuru?umunyagihugu yagakwiye kugira kurya ibyiza mu gihugu cye ariko dore arabyamburwa bigahabwa abanyamahanga n imahanga yahajya agahabwa ibyo hasi!

  • Muvandimwe Ereta igitekerezo cyawe kiracirirtse cyane biriya birasanzwe guha akazi umu expatriate(umukozi utari umunyagihugu) birasanzwe rwose cyane cyane iyo akazi ashinzwe musanze agafitiye ubushobozi burenze kure ubwabanyagihugu kandi nanone bitewe n’inyungu abanyagihugu twese dukura mu kuba ikigo ayoboye cyaba kiyobowe neza kurusha uko cyaba kiyobowe n’umunyagihugu urugero naguha nanone nuko muri Kaminuza y’u Rwanda abayobozi bakuru babiri ni abanyamahanga ni ukuvuga ko akamaro bafitiye uburezi bw’igihugu cyacu gasumba kure aho baturuka nibindi,.. ibyabanyafurika bajya gukoropa iburayi rero byo ubwo nyine nibwo bumenyi n’ubushobozi baba bafite keretse umpaye urugero rw’umu Professor, Dr, cy Eng w’umunyafurika uba i burayi akaba atunzwe no gukoropa cy gukubura, uri gutekereza hafi cyanee!

  • Iyo umenya uko REG irimo itera iterimbere kubera ubuyobozi bwiza ifite ntiwari kwibaza icyo kibazo ariko nabyo biterwa nubumenyi ufite ntawakurenganya.ibaze iyo WASAC igira benuyu muyobozi ?ikibazo cyamazi nticyari kuba cyarageze kuriyi ntera kiriho kubera poor management,lack of self-confidence nicyenewabo bishye ubuyobozi bwa WASAC

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *